
Bugesera: Bamwe mu baturage barahamya ko amakuru y’ibihuha ku cyorezo cya COVID-19 atababujije kwikingiza
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamata na Mayange mu Karere ka Bugesera, barahamya ko amakuru y’ibihuha bumvise ku cyorezo cya COVID-19 no ku nkingo atababujije kwikingiza cyangwa se kubahiriza ingamba zo kwirinda.
Mutatsineza Marie Joyeuse utuye mu Kagali ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata avuga ko COVID-19 ikimara kuza abayobozi babakanguriye kwirinda bambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Ku byavuzwe ko bamwe mu bagabo bakingiwe batongera gutera akabariro, Mutatsineza yavuze ibyo ari ibihuha kuko ntawe yumvise byabayeho, yagize ati “twarikingije uko bikwiriye abagabo bacu nta kibazo bigeze bagira”.
Gashokoro Anatalie utuye mu Murenge wa Mayange yatangaje ko abayobozi babakanguriye kwirinda COVID-19 bakora isuku kandi bibagirira akama