
Bruce Melodie nyuma yo gufungirwa i Burundi yarekuwe
Bruce Melodie wari wafunzwe na Polisi y’u Burundi ashinjwa kwambura umuherwe amafaranga yarekuwe nyuma yo kwemera kwishyura ideni.
Umuhanzi Bruce Melodie yafunguwe nyuma y’ubwumvikane n’umuherwe witwa Toussaint uzwi mu bushabitsi bw’utubari no gutegura ibitaramo mu Burundi.
Uyu mugabo yaregaga Bruce Melodie kumurya amafaranga ya ‘avance’ y’igitaramo yari yamutumiyemo ariko ntabashe kucyitabira. Icyo gihe Melodie yasubitse icyo gitaramo avuga ko atizeye umutekano muri kiriya gihugu.
Ubwo yageraga i Bujumbura amaze kuvugana n’itangazamakuru, uyu muhanzi yahise atabwa muri yombi na Polisi aza kurekurwa nyuma y’ubwumvikane na Toussaint wamushinjaga ubwambuzi.
Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie kuri uyu wa 31 Kanama 2022 yafunzwe na Polisi y’u Burundi ashinjwa ubwambuzi yakoreye u