Tag: Bumbogo

Bumbogo: Baramagana ibikorwa bya Ndayisaba bigamije kubashyira mu manegeka(Amafoto)

Bumbogo: Baramagana ibikorwa bya Ndayisaba bigamije kubashyira mu manegeka(Amafoto)

Amakuru
Bamwe mu bagize umuryango wa Mugenzi Augustin mu Kagari ka Mvuzo, Umudugudu wa Nkona mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo baratabaza inzego za Leta, inzego z’umutekano, ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) na Minisiteri ishinzwe Ibidukikije kubakiza umushoramari Ndayisaba Léon watangiye kubumba amatafari mu isambu yabo none amazu yabo akaba ashobora kujya mu manegeka abishyigikiwemo na Gahamanyi Edouard wigeze guhagararira Umurenge wa Bumbogo muri njyanama y’Akarere ka Gasabo. Ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2020 ni bwo ikinyamakuru impamba.com cyageze mu Mudugudu wa Nkona gisanga abakozi ba Ndayisaba Léon bari kubumba amatafari mu gihe bamwe mu bagize umuryango wa Mugenzi Augustin bari basabye ko icyo gikorwa kigamije kubashyira mu manegeka kigomba guhagarara. I