
Bugesera: Ibibazo biri mu isoko rya Batima bibangamiye abarirema
Abacururiza n'abarema isoko rya Batima riherereye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, barataka ko ubuto bwaryo butuma benshi bacururiza hanze yaryo, bikagira ingaruka kuri benshi.
Ubwo umunyamakuru w'ikinyamakuru impamba yageraga muri “centre” ya Batima, yasanze hari isoko ryubakiye ririmo abacuruzi, hanze yaryo ariko hari abandi benshi bacururiza ku bitanda abandi bagacururiza hasi.
Abacuruzi bacururiza hanze bigaragara ko ari benshi, bagaragaza ibibazo birimo kuba iyo izuba ribaye ryinshi ribabangamira, imvura yagwa nabwo ikanyagira ibicuruzwa.
Uwo twahaye izina rya Carine agira ati "iyo imvura iguye ibicuruzwa byacu biranyagirwa, ugasanga turabyigana tujya kubyanika ku mabaraza y'amazu y'abandi"
Ni mu gihe Emmanuel Rutebuka nawe agira ati "si imvura gusa itubangam