
Ubushinjacyaha ntibwahaye agaciro kuba Bucyibaruta yari afite umugore w’umututsikazi, menya igihano yasabiwe
Mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rubera mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Nyakanga 2022, mbere y’uko umushinjacyaha amusabira igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose, yaranzwe no gusinzira mu rukiko ndetse no kurira nyuma yo kumva ibyo ashinjwa.
Abanyamakuru babiri bo mu Rwanda boherejwe n’umuryango PAX PRESS kumva uru rubanza rubera mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa bemeza ko umushinjacyaha nyuma yo gushinja Bucyibaruta yamusabiye igifungo cya burundu hatitawe mu kuba yari afite umugore w’Umututsikazi cyangwa se hari umuntu yahise mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Umushinjacyaha Celine VIGUIER yagize ati “Bucyibaruta arashinjwa