
Atletisme: Amatora mu bwiru, gusuzugura inzego zishinzwe siporo no gushyiraho amananiza
Amatora y’Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri azaba tariki ya 22 Mutarama 2022, mu gihe mbere byari byabanje gutangazwa ko azaba muri Werurwe uyu mwaka, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyakoze ubusesenguzi y’ibitagenda neza muri aya matora kifashishije inyandiko zashyizweho umukono na Mubiligi Fidele President w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ndetse na President wa Komisiyo y’Amatora ari we Majoro Ildefonse Buseruka wari usanzwe ari umubitsi wa APR Athletics Club.
Minisiteri ya Siporo ndetse na Komite Olempike ntibamenyeshejwe aya matora
Tariki ya 29 Ukuboza 2021 nibwo Mubiligi Fidele Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamuburi mu Rwanda (RAF) yandikiye abanyamuryango abasaba kwitabira Inteko Rusange idasanzwe izaba tariki ya 22 Mutarama uyu mw