
Amagare: Murenzi Abdallah agiye kwiyamamariza kuyobora FERWACY ari umukandida umwe, Minisiteri ya Siporo irashinjwa kubigiramo uruhare
Murenzi Abdallah niwe uziyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ari umukandida umwe rukumbi mu matora agomba kuba Kucyumweru tariki ya 29/05/2022, mu gihe ubwo hatangwaga kandidatire uwo mwanya yawuhataniraga na Rwabusaza Thierry.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022 nibwo hiriwe amakuru avuga ko Rwabusaza Thierry wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY ndetse akaba n’umubitsi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ko Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo yamutegetse kuvanamo kandidatire ye kugira ngo Murenzi Abdallah aziyamamaze ari umukandida umwe rukumbi.
Nyuma yo kumva aya makuru ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyabajije Shema Maboko Didier Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo avuga ko ayo makuru nta