Tag: Amadini

Impamvu Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana Charles nta n’umwe ukwiriye kuyobora idini rya “EDNTR” (aba de Dieu)

Impamvu Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana Charles nta n’umwe ukwiriye kuyobora idini rya “EDNTR” (aba de Dieu)

Amakuru, Sesengura
Nyuma y’aho mu idini rya “EDNTR” hashize iminsi bigaragara ko uwitwa Bishop Nyirinkindi Euphraim umaze igihe mu buyobozi  na Bishop Twagirimana Charles barwanira kuyobora iri dini, ikinyamakuru impamba.com cyakusanyije amakuru mu bakristu batandukanye bagihamiriza ko aba bose bafite imiziro itabemerera kuba abavugizi b’iri Torero. Muri uku gukusanya aya makuru icyo aba bakristu bagarukaho ni uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rukwiriye gukora ibishoboka byose kugira ngo Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana bose ntihazagire uwemererwa kuyobora “Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda” (EDNTR) (rizwi ku izina ry’aba de Dieu) kubera ibyo banengwa birimo kutaba inyangamugayo. Ikinyamakuru impamba.com cyavugishije Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana Charl
ADEPR Gasabo yishyuriye Mitiweli abatishoboye basaga 336

ADEPR Gasabo yishyuriye Mitiweli abatishoboye basaga 336

Amakuru
ADEPR Gasabo Paruwase ya ADEPR Mukuyu yishyuriye ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) abantu 336 bo mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Nkuzuzu,iki gikorwa kikaba cyarishimiwe n’ubuyobozi. Yvonne Banamwana umukozi w’Akarere ka Gasabo ufite mu nshingano ze ubwisungane mu kwivuza (mutuweri) waje uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere yagize ati" ADEPR nk’umufatabikorwa uri kwisonga, isanzwe ikora ibikorwa byinshi muri aka karere nko kubaka amashuri,kubaka “Humany security”, kubaka ubwiherero,kubakira abatishoboye inzu, gutanga mituweri, ni yo mpamvu ubutumwa nahawe n'ubuyobozi by’umwihariko kuri ADEPR Gasabo, ari ugushimira ubufatanye bwiza Akarere gafitanye na ADEPR ku gikorwa nk’iki cyo kwishyura miliyoni imwe n'ibihumbi bibiri by'amafaranga y’u Rwanda (1,002,000frw) ku batishoboye 3
Rev. Rutayisire  yahize imihigo 5 izamufasha kuyobora ADEPR Akarere ka Gasabo

Rev. Rutayisire yahize imihigo 5 izamufasha kuyobora ADEPR Akarere ka Gasabo

Iyobokamana
Umushumba wa ADEPR Akarere ka Gasabo Rev. Rutayisire Pascal yakiriwe n'Abashumba ba za Paruwase,abakuru b'Itorero, abavugabutumwa n'abakirisitu bahagarariye abandi muri ADEPR  Itorero ry'Akarere ka Gasabo. Mu ijambo rye, yavuze ibintu 5 bizamufasha kwesa imihigo mu iterambere rya ADEPR Akarere ka Gasabo, ati" muri Gasabo nahabaye Umuvugabutumwa nahabaye umupasiteri kuko muri aba bashumba mubona,harimo abanyinjije mu inshingano, nka Rev Rugema na Rev Abias kugeza mbaye Umushumba,bityo, kuba nje kuyobora Akarere ka Gasabo kagizwe nama Paruwase 20, ndisanga”. Ibyo Rev. Rutayisire Pascal yahize “1.Nje nka mwene so muri Kirisitu Yesu kandi nk'umuvandimwe wanyu  nzabana nawe mu masengesho kenshi kandi imikoranire izaba imbere. Inama zanyu zizamfasha gukora ibikorwa byinshi by’i
Aho icyicaro cy’ihuriro ry’amadini “Alliance Evangelique au Rwanda” kibarizwa i Ndera hateye agahinda (yavuguruwe)

Aho icyicaro cy’ihuriro ry’amadini “Alliance Evangelique au Rwanda” kibarizwa i Ndera hateye agahinda (yavuguruwe)

Sesengura
Nsanga RGB n'inzego z’ibanze barafunze insengero zidafite inyubako zijyanye n’igihe,bibagirwa iy'ibiro bikuru by'Ihuriro ry'Amadini ya Gikristu mu Rwanda ari yo "Alliance Evangelique au Rwanda", nyuma yo kuhagera ngasanga rikorera ahantu hameze nko mu itongo. Ihuriro ry'Amatorero n'amadini Alliance Evangelique au Rwanda risanzwe rikora ibikorwa birimo guharanira amahoro mu banyarwanda ,gutanga inyishigisho z'ubumwe n'ubwiyunge , imishinga yafasha amatorero kwiteza imbere . Iri huriro ryakoze umurimo ukomeye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi kuko ryagiye rishyigikira ukubaho kw'amadini n'amatorero mu Rwanda hagamijwe kwigisha ubumwe n'ubwiyunge , ndetse no kwishyira hamwe mu bikorwa byo gusengera igihugu . Iri huriro kandi rikaba rikorana umunsi ku wundi n'amatorero abarizwa
“Alliance Evangelique au Rwanda” irasabwa gukemura amakimbirane ari hagati ya Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana bo muri “EDNTR”

“Alliance Evangelique au Rwanda” irasabwa gukemura amakimbirane ari hagati ya Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana bo muri “EDNTR”

Amakuru
Alliance Evangélique au Rwanda niyo yitezweho gukemura umwuka mubi umaze igihe mu idini rya “EDNTR” rizwi ku izina ry’aba “de Dieu” nyuma yo kwandikirwa ibaruwa isabwa gukemura ikibazo cy’abigometse ku buyobozi bushya buyobowe na Bishop Twagirimana Charles, ariko Alliane nayo ikaba ishinjwa kuba yaratinze gutabara. Idini rya “EDNTR” rizwi ku izina ry’aba de Dieu (Eglise de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda) rifite icyicaro gikuru mu Murenge wa Gatenga mu Kagari ka Karambo (ubu ntihagisengerwa nyuma y’uko nta bikorwa remezo hafite ubwo amadini atujuje ibisabwa mu Rwanda yafungwaga) ryavuzemo umwuka mubi,umwiryane n'amakimbirane bishingiye ku byo abakristo b’iri dini barega uwari umuvugizi waryo Bishop Nyirinkindi Ephraim Thomas waje no kweguzwa kuri uwo mwanya. Nyuma y’inteko ru
Ubusesenguzi: Young Generation ishobora kuba igiye gukora ibyo amadini n’amatorero ya Gikirisitu atakoze

Ubusesenguzi: Young Generation ishobora kuba igiye gukora ibyo amadini n’amatorero ya Gikirisitu atakoze

Sesengura
Mu minsi ishize,nagiranye ikiganiro na Past Sebanani Christophe na Ev.Rurangwa Denis bagira bati" ntitwumva ukuntu nyuma y'imyaka 5 yose ishize habaye “Declaration” itangajwe n'abayobozi b'amadini n'amatorero  itarashyirwa mu bikorwa,byagaragaye ko ibyo bemereye imbere y'abayobozi b'Igihugu ,abayoboke n'amahanga, bitashyizwe mu bikorwa; dore ko nyuma y’iri tangazo ari bwo mu madini menshi basubiranyemo abandi barafungwa mu madini biradogera. Mu busesenguzi bwanjye hari ibyo nibajije nshingiye kuri yubire y'imyaka 25 irimo gutegurwa na Young Generation inenga kudashyirwa mu bikorwa ibyo biyemeje. Tariki 9 Nyakanga 2019, muri “Kigali Convention Centre” hateraniye abayobozi bakuru b’igihugu bagera kuri 2000, abanyamadini, abikorera n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, mu mahugurw
Umwuka mubi mu idini ry’aba de Dieu (EDNTR), muri ba Bishop harimo n’uvugwaho ivangura

Umwuka mubi mu idini ry’aba de Dieu (EDNTR), muri ba Bishop harimo n’uvugwaho ivangura

Amakuru
Mu idini rya “Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda” (EDNTR) (rizwi ku izina ry’aba de Dieu) haravugwamo amakimbirane ashingiye mu kurwanira umwanya w'ubuvugizi bw’iri dini, ibi bikiyongeraho n’ivanguramoko. Aya makimbirane ari hagati ya Bishop Nyirinkindi Ephraim Thomas na Bishop Charles Twagirimana aho bashinjanya  kunyereza imitungo y’iri dini n’ivangura. Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko amakimbirane avugwa muri aba bayobozi yamaze kubarenga agera no mu ntama (abakristu) bayobora. Ikinyamakuru impamba.com mu kumenya iby’aya makimbirane  cyasanze Bishop Nyirinkindi Ephraim Thomas mu biro bya EDNTR mu Gatenga muri Kicukiro mu gihe byavugwaga ko yamaze kwirukanwa ku mwanya w’ubuvugizi ndetse n’icyicaro kikimurirwa i Gahogo muri Muhanga, avuga ko nta wi
Umupasitori yambuye umukobwa ikariso kuko mu maguru ye ari mu ndiri y’ibyaha

Umupasitori yambuye umukobwa ikariso kuko mu maguru ye ari mu ndiri y’ibyaha

Mu Mahanga
Umupasiteri ukomoka muri Nigeria, akaba azwi ku izina rya Obbo, yatangariwe n’abakirisitu be ubwo yakuragamo ikariso umwe mu bakobwa basengera mu rusengero rwe, ahamya ko hagati y’amaguru ye ariho hari indiri y’ibyaha byose afite. Ibi byabaye ubwo Obbo yateguraga amasengesho yo gusengera abakirisitu be bafite ibibazo bitandukanye gusa bikaba akarusho ubwo yasengeraga uyu mukobwa utavuzwe amazina maze ahamya ko ibyaha bye biri mu maguru ye,  ahitamo kumukuramo ikariso mu ruhame. Ubwo umukobwa yageraga imbere ku ruhimbi, Pasteri Obbo yahise azamura ikanzu amanura ikariso y’umukobwa, Imana yamweretse ibintu byatunguye buri muntu wese wari uri muri urwo rusengero. Ikinyamakuru Venasnew, dukesha iyi nkuru, gitangaza ko muri Nigeria hakunze kuvugwa abapasiteri nk’aba bakora ibintu b