
Kicukiro: Aratabaza kuko Musengimana wahoze ari umusirikare yamusigiye imitungo y’iwabo nyuma ya 1994 n’ubu akaba akiyirimo
Abo mu muryango wa Ngiruwonsanga Jean Baptiste bakundaga kwita Ruhashya witabye Imana muri 1994,baravuga ko umutungo wabo utimukanwa ugizwe n’isambu ifite ubuso bwa hegitari ebyiri zirenga ufite UPI:1/03/10/03/755 ndetse n’inzu uri mu Murenge wa Nyarugunga, Akagali ka Rwimbogo, Umudugudu wa Rwinyange, wigaruriwe na Musengimana Protegene kuva Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa kugeza 2022, aba bana baracyasiragira mu nzego z’ubuyobozi basaba gusubizwa imitungo y’ababyeyi babo, ariko byaranze. Uyu Protegene we aravuga ko kugira ngo yemera gusubiza uwo mutungo agomba kubanza kwishyurwa amafaranga yose y’imyaka yamaze aharinda bo badahari.
Umwe mu banyamategeko wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko iyo umuntu aragijwe umutungo iyo nyirawo agarutse arawusubizwa nta yan