Tag: Abavuzi ba gakondo

Nyabugogo: Umuvuzi Maso yabaye igisubizo ku bagabo bafite ikibazo mu gutera Akabariro

Nyabugogo: Umuvuzi Maso yabaye igisubizo ku bagabo bafite ikibazo mu gutera Akabariro

Amakuru
Sahoguteta Jules, umuvuzi wa Gakondo uzwi ku izina rya Maso ukorera mu nzu z’Amashyirahamwe i Nyabugogo, yasanze ingo nyinshi ubu zifite ibibazo kubera ubushobozi buke bwo gutera akabariro, avumbura umuti witwa MKONGORA ufafasha by’umwihariko abagabo. Uyu muti ubudahangarwa bwawo bukaba bwemewe ku bufatanye bw’amakoperative y’abavuzi gakondo bo muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nka: Uganda, Tanzaniya, Kenya n’u Burundi nk’uko byemewa na Maso ufite ivuriro rya Gakondo ryitwa Kimeza Medicine. Maso akaba ari n'umuvuzi uzwi mu Rugaga rw'Abavuzi ba Gakondo mu Rwanda rwitwa "AGA-Rwanda Network". Mu kiganiro Sahoguteta Jules, bita Maso yagiranye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mutarama 2022 yavuze ko umuti yise MKONGORA ufasha mu kongera imbarag
Ikinyobwa “SOMAHO” gishobora kuba cyagambaniwe, FDA nidohorere ba rwiyemezamirimo bato (Yavuguruwe)

Ikinyobwa “SOMAHO” gishobora kuba cyagambaniwe, FDA nidohorere ba rwiyemezamirimo bato (Yavuguruwe)

Sesengura
Ikinyobwa kikaba n’umuti kitwa “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” ubu cyamaze kuvanwa ku isoko, abo iki kinyobwa cyagiriye akamaro mu buzima, baratakambira Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (FDA) guca inkoni izamba Kampani ya “Akira Natural Life” ikongera gukora iki kinyobwa kuko rwiyemezamirimo wagitekereje akiri muto bityo akeneye kugirwa inama kuruta guhutazwa. Mu busesenguzi ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyakoze nyuma y’uko tariki ya 7 Nzeli 2021, FDA yasohoye itangazo ko SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink ikuwe ku isoko, abazi amavu n’amvuko y’umuvuzi wa gakondo ukora iki kinyobwa bavuga ko harimo ubugambanyi kubera imbaraga zakoreshejwe mu kumuca intege kugeza afungiwe. FDA yabanje kumena “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drin” kandi itabanje kwihaniza abayokora M
SOMAHO ni umuti ukorerwa i Jali ukingira indwara nyinshi nka Prostate na Kanseri y’Igifu

SOMAHO ni umuti ukorerwa i Jali ukingira indwara nyinshi nka Prostate na Kanseri y’Igifu

Ubuzima
SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink ni ikinyobwa ikaba n’umuti ukingira indwara zikomeye nka Kanseri y’Igifu, Prostate ku bagabo bakuze n’izindi nyinshi, ukaba ukorwa na kampani yitwa “AKIRA Natural Life Ltd” ifite icyicaro gikuru mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo muri Kigali. https://www.youtube.com/watch?v=rydAIWNo9vA Safari Adrien, umuyobozi wa “AKIRA Natural Life Ltd” yavuze ko iki kinyobwa yagishyize ahagaragara nyuma y’imyaka icumi agikoraho ubushakashatsi kugira ngo kizagirire abantu akamaro. Mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com Safari yavuze intego yari afite ajya gukora “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” yagize, ati “intego ni ugukingira uburwayi  bufata Igifu n’Amara, turenzaho dushaka n’ibifasha kurwanya umunaniro (stress) ku bantu bakoze cyane, usibye izo ndw
Tuyishime avura indwara y’Igifu akoresheje imiti ituruka ku bimera

Tuyishime avura indwara y’Igifu akoresheje imiti ituruka ku bimera

Ubuzima
Tuyishime Daniel, umuvuzi wa gakondo ukorera  ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, aremeza ko indwara y’Igifu ivurwa igakira hakoreshejwe imiti y’ibimera. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com uyu muvuzi yagize ati “ubundi indwara y’Igifu iravurwa igakira, bimwe mu bimenyetso biyiranga umuntu ashobora kugira ikirungurira, kuribwa mu gatuza ndetse no mu bitugu, ama “inside”, umuntu agira itsepfu n’ibindi”. Bimwe mu bitera Igifu harimo kuba wariye urusenda, kuba wariye Tangawizi nyinshi ndetse na Amibe ikaba ishobora nayo gutera Igifu. Tuyishime ahamya ko iyi ndwara y’Igifu afite imiti iyivura igakira neza umuntu akagira ubuzima buzira umuze. Usibye Igifu uyu muvuzi na none avura: Umugongo, Rubagimpande, Umutwe no mu nda, Ifumbi ku bagore n’izindi. https://www.youtu
Uwarozwe iyo ahuye na muganga Sibomana ntaba agipfuye

Uwarozwe iyo ahuye na muganga Sibomana ntaba agipfuye

Amakuru
Sibomana Jean Bosco ufite ivuriro rya gakondo i Nyabugogo rizwi ku izina rya “African Cultural Medicine”, avuga ko asanzwe avura abarozwe uburozi bw’ubugaburano ndetse akavura n’ingaruka ziterwa n’uburozi akoresheje icyatsi cyitwa “Ikirogora”. Sibomana yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko afite umuti uvura amarozi bagaburiye abantu ku buryo mu masaha abiri gusa umurwayi aba akize, yagize ati “mu masaha abiri mba namurukije nta kibazo afite cyatuma apfa”. Ni gute wamenya ko wariye uburozi? Uyu muvuzi wa gakondo avuga ko kugira ngo umenye ko wariye uburozi akenshi ari igihe wumva urwaye, ariko wajya kwa muganga bakabura indwara kandi wumva ufite intege nke, kumva mu ngingo nta mbaraga kandi wumva ufite isereri iyo ugifatwa, naho ku muntu umaze iminsi agaburiwe uburozi ara
Indwara y’Ise iravurwa igakira, muri “Strong Life Medicine” wahasanga umuti

Indwara y’Ise iravurwa igakira, muri “Strong Life Medicine” wahasanga umuti

Ubuzima
Ise ni imwe mu ndwara yibasira uruhu, ikaba ndetse yandura cyane, Karangwa Jean Marie Vianney umuvuzi wa gakondo mu ivuriro rya “Strong Life Medicine” rikorera i Nyabugogo ahazwi nko mu Nkundamahoro, aremeza ko iyi ndwara ivurwa igakira burundu. https://www.youtube.com/watch?v=p6VIZ6SGgUc&t=30s Mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com Karangwa yavuze ko indwara y’Ise ivurwa igakira ndetse ko mu minsi itanu gusa uhawe imiti yo mu ivuriro “Strong Life Medicine” uba utangiye kubona ibimenyetso ko watangiye gukira Ise. Karangwa yavuze ko indwara y’Ise akenshi iterwa n’umwanda no gutizanya imyenda, yagize ati “uwagaragaweho n’Ise iyo bibaye byiza ntiyakagombye kwambarana n’undi kuko Ise iza hariho utuntu tudasanzwe tuvuvuka, kwa kuvuvuka kwa ya Se ya mavuta afite bwa budahangarwa
“Strong Life Medicine” ifite imiti ya gakondo ivura Amibe igakira, menya uburyo yandura

“Strong Life Medicine” ifite imiti ya gakondo ivura Amibe igakira, menya uburyo yandura

Ubuzima
Karangwa Jean Marie Vianney, umuvuzi wa gakondo mu ivuriro “Strong Life Medicine” rikorera muri Kigali, arahamya ko bavura indwara ya Amibe igakira burundu. Mu kiganiro Karangwa yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com, yavuze ko Amibe yandurira ahantu hatandukanye ikazonga umuntu igatuma ananirwa kurya, ariko ko bayivura umuntu akongera akagira ubuzima bwiza. Karangwa yagize ati “Amibe ni indwara yandura cyane cyane biturutse ku mwanda nko  mu marestora”. Yagiriye inama abantu zo kujya muri Restora, ariko nabo bakibuka kwikorera isuku mu rwego rwo kwirinda Amibe, ati “utikoreye isuku nawe ubwawe ukizera isuku yo muri restora ijana ku ijana kandi nawe wakagombye kwigirira isuku kugira ngo utandura Amibe, ugomba kujya muri Restora ariko nawe ugasaba amazi ugakaraba mbere y’uko ufun
Safari yagarutse ku mpamvu zituma imiti ya gakondo mu Rwanda itarenga imbibi

Safari yagarutse ku mpamvu zituma imiti ya gakondo mu Rwanda itarenga imbibi

Ubuzima
Safari Adrien umuvuzi wa gakondo ukorera i Nyabugogo ahazwi nko mu Nkundamahoro, arahamya ko mu Rwanda harimo abavuzi ba gakondo bashoboye gutunganya imiti ikaba yagera no mu bindi bihugu byateye imbere, ariko hakaba hakirimo inzitizi z’abadashaka ko igera ku rwego mpuzamahanga. Mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko abavuzi ba gakondo bashoboye bahari, ndetse bazi no gutegura imiti isukuye, yagize ati “igisigaye ni ukubona uburenganzira, kubona ibyangombwa byemewe noneho imiti ikaba yagenda ikarenga imipaka ikajya hirya kure”. Uyu muvuzi avuga ko ikibazo gisigaye ari uko mu buvuzi bwa gakondo harimo ikibazo cy’uko abateye imbere mu buvuzi bwa kijyambere bashyiraho ingamba zituma nabo batazamuka. Yagize ati “usanga n’umuti mwiza utakwemerwa ku rwego mpuzamahanga kube
Rutazihana Alphone umuvuzi wa gakondo uvura indwara zikomeye zirimo Umwijima

Rutazihana Alphone umuvuzi wa gakondo uvura indwara zikomeye zirimo Umwijima

Amakuru
Rutazihana Alphonse umuvuzi wa gakondo, amaze imyaka 26 mu mwuga, avura indwara nyinshi zikomeye harimo umwijima (Hepatite) wo mu bwoko bwa B na C. Uyu muvuzi akorera mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo mu Mudugudu wa Rutenga mu Karere ka Muhanga. Rutazihana avuga ko umuti wa “Hepatite” yawuvumbuye mu myaka itanu ishize, yagize ati “akaba ari umuti wabashije kuvura abantu benshi bagakira kandi bakaba babifitiye na gihamya, hari abantu benshi twagiye tuvura iyi ndwara y’umwijima bagakira”. Uyu muti, Alphonse avuga ko utavura Hepatite B gusa ahubwo uvura n’izindi ndwara zibasira umwijima. Rutazihana Alphonse yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko igitekerezo cyo kuvumbura uwo muti yakigize nyuma y’aho byagaragariye ko indwara y’umwijima yica abantu benshi. Uyu muvu
Navuye umuntu Kanseri muri CHUK bagiye kumuca ukuguru-Kagaju

Navuye umuntu Kanseri muri CHUK bagiye kumuca ukuguru-Kagaju

Amakuru
Kagaju Jonas umuvuzi wa gakondo ukorera mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, afite ubuhamya bw’umurwayi yavuye indwara ya Kanseri mu gihe yari ategereje umunsi ibitaro bya CHUK byamuhaye kugira ngo azaze umuganga amuce ukuguru. Kagaju yize uburezi (normal primaire), yiga n’icungamutungo, ariko nyuma yaje kujya muri Uganda yiga ubuvuzi bwa gakondo, mu Rwanda abutangira muri 2007 nubwo bitari byoroshye kuko hari abamwitiranyaga n’abapfumu, ariko uko yagendaga avura abantu niko yagirirwaga icyizere ndetse akabona n’abatangabuhamya benshi akabandika mu gitabo ndetse na nimero zabo za telefone. Ubwo ikinyamakuru impamba.com cyasuraga Kagaju aho akorera mu Kagari ka Kibuye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi yavuze uburyo yavuye indwara zikomeye harimo na Kanseri ati