
Imyaka icumi Minani Rwema yitabye Imana, umuryango we urasaba abantu kugera ikirenge mu cye
Imyaka igiye kuba icumi umuhanzi Minani Rwema wamenyekanye mu indirimbo zakunzwe nka: Sur La Terre, Marayika, Rubera, Kigali nziza n’izindi yitabye Imana azize uburwayi, umuryango we uravuga ko umurage yabasigiye uzakomeza kubabera impamba.
Minani Rwema yitabye Imana tariki ya 30 Werurwe 2008 mu Buhinde nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe.
Mu kiganiroJackie Minani wahoze ari umufasha wa nyakwigendera Minani Rwema yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com, yavuze ko kuri uyu wa 30 Werurwe 2018 umuryango wa Minani witeguye kumwibuka.
https://www.youtube.com/watch?v=U7hQDgSCf5s
Jackie Minani yagize icyo abwira abakunzi b’ibihangano bya Minani ati “mu muryango ntabwo tumufata nk’aho yapfuye,uko twamwiyumvagamo byarakomeje, uko yabanaga n’abantu, urukundo yagiraga bidutera ishema, a