
Abagize “T&T” bakoreye indirimbo i Burundi nubwo byari bigoye
Itsinda rya T&T rigizwe n’abavandimwe babiri ari bo: Timothée T. Nsengiyumva (T-Time) ndetse na Yves T. Nsengiyumva (Adapt) bashyize hanze amwe mu mashusho y’indirimbo bakoreye i Burundi harimo iyo bise Adeline nubwo bitari byoroshye kubera bariyeri bahuraga nazo.
Aba basore bavuga ko bamaze icyumweru mu Burundi aho bafataga amashusho y’indirimbo enye z’amajwi bakoreye muri Norvege aho basanzwe bakorera ibikorwa byabo bya muzika.
Mu Kiganiro T-Time yagiranye na Impamba.com, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mutarama 2019, yavuze ko nubwo bitari byoroshe kwisanzura mu Burundi, ariko bahakoreye amashusho y’indirimbo enye.
T-Time yagize ati “Twamaze mu Burundi icyumweru cyose dufata amashusho, ariko twashatse abantu bamenyereyeyo kugira ngo bajye badutambutsa kuri bariyeri. Ntab