Tag: Abahanzi

Bruce Melodie aracyafungiye i Burundi

Bruce Melodie aracyafungiye i Burundi

Imyidagaduro
Minisiteri y’Ubutegetsi n’Umutekano mu Burundi, yemeje ko umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie agifunze ngo hakaba hari abayobozi mu Burundi batishimiye ifungwa rye. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi n’Umutekano mu Burundi, Pierre Nkurikiye, mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Nzeri 2022, yabwiye BBC ko uyu muhanzi w’Umunyarwanda agifunze. Yatangaje ibi nyuma yuko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 hari hakwirakwiye amakuru avuga ko Bruce Melodie yarekuwe. Bruce Melodie wagiye mu Burundi ku butumire bw’igitaramo yagombaga kuririmbamo, yatawe muri yombi amaze kugera muri iki Gihugu aho yari yabanje kwakiranwa ubwuzu ku kibuga cy’indege. Amakuru avuga ko Bruce Melodie yafashwe n’abashinzwe umutekano mu Gihugu cy’u Burundi ashinjwa ubutekamutwe. Uyu muhan
Indirimbo “Kubera Imana” ya Muziranenge yamaze kujya ahagaragara

Indirimbo “Kubera Imana” ya Muziranenge yamaze kujya ahagaragara

Amakuru
Muziranenge Prosper, umuhanzi ukorera mu Mujyi w’Akarere ka Huye yashyize ahagaragara indirimbo ihimbaza Imana yitwa “Kubera Imana” iri mu njyana ya ‘Country Music”. Mu kiganiro Muziranenge yagiranye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, yavuze ko iyi ndirimbo ifite ibitero bine, ikaba irimo ubutumwa bukubiye mu bice bitatu: Icya mbere ni ukwerekana ko Imana ariyo itugize, icya kabiri kwerekana ko Yesu ari we nzira y’ukuri n’ubugingo ntawagera ku kwa Data wo mu ijuru atamunyuzeho naho icya gatatu akaba ari ugushimira Imana kuko ari yo yabanye nawe ndetse n’abandi bantu mu myaka yose yatambutse. Uyu muhanzi avuga ko yari afite gahunda y’uko amashusho (video) y’iyi ndirimbo (Kubera Imana) azajya ahagaragara muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021, ariko
Abahanzi bashaka indirimbo zo kugura habonetse umuntu uzi kwandika indirimbo nziza zatwara ibihembo

Abahanzi bashaka indirimbo zo kugura habonetse umuntu uzi kwandika indirimbo nziza zatwara ibihembo

Imyidagaduro
Ubundi kugira ngo umuhanzi agire indirimbo nziza zishobora gutwara ibihembo ni uko agomba kuba afite umuntu uzi kwandika indirimbo nziza hakiyongera Producer mwiza ndetse na “Manager” mwiza bityo abo bantu bagira uruhare rukomeye mu gutuma umuhanzi aririmba indirimbo nziza. Mu Rwanda havugwa abantu bacye bazi kwandika indirimbo kandi n’umwuga watunga abantu babishoboye kuko ubu abahanzi ni benshi ariko abahanzi b’indirimbo ni bake cyane. Kuri ubu mu Rwanda habonetse umuntu uzi kwandika indirimbo akaziha abahanzi bakaririmba indirimbo zishobora kuzamura urwego rwabo uwo akaba yitwa Gatera Stanley akaba ari n’umunyamakuru. Ni umunyamakuru ubifitemo uburambe ariko kuva kera akunda imyidagaduro “Entertainment” yafashije abahanzi benshi kubateza imbere ku buryo ibyo kwandika indiri
Kayirebwa azashimirwa mu gitaramo cyiswe ” Ikirenga mu bahanzi”

Kayirebwa azashimirwa mu gitaramo cyiswe ” Ikirenga mu bahanzi”

Amakuru
Igitaramo ‘Ikirenga mu Bahanzi’ ni igitaramo gishingiye ku guteza imbere umuco biciye ku bahanzi, aho hazashimirwa umuhanzi wamamaje umuco nyarwanda mu Rwanda no mu mahanga, kizajya kiba buri mwaka kandi gihuze abahanzi  b’injyana gakondo barimo abanyabigwi mu bihe byashize  n'abo muri ibi bihe. Igitaramo cy'uyu mwaka kizaba ku nshuro ya mbere muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali tariki ya 8 Werurwe 2020, aho Cécile Kayirebwa ari we muhanzi watoranyijwe kubanziriza abandi bahanzi bakiriho ngo ashimirwe uruhare rwe ndetse ibi birori byashyizwe ku munsi w’abagore kugira ngo uyu munsi koko uzabe uwabo banishimira mugenzi wabo wabaye ‘Indongozi y’Umuco’. Iki gitaramo cyateguwe na Bwiza Media ifatanyije na Agence Karibu asbl, Umushanana Media n
Abahanzi 7 b’Abanyarwanda babicabigacika mu mahanga

Abahanzi 7 b’Abanyarwanda babicabigacika mu mahanga

Imyidagaduro, Sesengura
Ikinyamakuru impamba.com kigiye kubagezaho urutonde rw’abahanzi barindwi b’Abanyarwanda babica bigacika baba mu mahanga, bakunzwe ndetse n’indirimbo zabo zifatwa nk’izibihe byose. 1.KAYIREBWA CECILE Kayirebwa Cécile ni umuhanzi w’Umunyarwanda ubarizwa mu Bubiligi, indirimbo ze nka Umunezero,Tarihinda, Cyusa, Inzozi, Inkindi, Urusamaza, n’izindi zifatwa nk’iz’ibihe byose bitewe n’akamaro zagiriye sosiyete nyarwanda. Indirimbo za Kayirebwa zamamaye mu Rwanda no mu mahanga ku buryo n’amaradiyo yo mu Burayi acuranga indirimbo ze. Kayirebwa Cecile yavutse tariki ya 22 Ukwakira 1946 mu mujyi wa Kigali, akaba avuka mu muryango w’abahanzi nk’uko imbuga zitandukanye za internet zibitangaza. Mu mwaka wa1994, yasohoye CD ye ya mbere yise “Rwanda” muri “Globe Style” (inzu itunganya
Gitifu wa Biryogo arashinjwa gushaka gusenya Koperative “United Street Promotion”

Gitifu wa Biryogo arashinjwa gushaka gusenya Koperative “United Street Promotion”

Amakuru
Ndayambaje Karima Augustin, Gitifu w'Akagari ka Biryogo mu Murenge Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aratungwa agatoki mu gusenya Koperative yitwa "United Street Promotion Coperative" (USPC) izwiho gucuruza ibihangano by’abahanzi no kubirengera, agashyigikira iyitwa "Unity Gospel Music" (UGM) ikorana n’abahanzi baririmba indirimbo z’Imana, bivugwa ko itagira ipatanti, ikaba itanatanga umusoro. Ikinyamakuru impamba.com kikimara kumva aya makuru muri aka Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, cyegereye abanyamuryango b’iyi koperative “United Street Promotion” ikora ibyo kugurisha no gucuruza ibihangano muri rusange by’abahanzi mu nyubako ya “Maison trésor” mu Biryogo, bavuga ko batabaza inzego za leta kugira ngo zibarenganure. Ushyirwa mu majwi mu gushaka gusenya iyo Koperativ
Alain Muku arasaba abakunzi be guhora biyubutsa indirimbo ze

Alain Muku arasaba abakunzi be guhora biyubutsa indirimbo ze

Imyidagaduro
Umuhanzi Alain Mukurarinda uzwi cyane ku izina rya Alain Muku, arasaba abakunzi be bo mu Rwanda n’abo mu mahanga guhora biyibutsa indirimbo ze, kuko ubu afite umwanya wo gutaramana nabo. Imwe mu ndirimbo ya Alain Muku ikunzwe muri iyi minsi ni iyitwa “TONA”, imaze kurebwa kuri YouToube n’abasaga ibihumbi 29. Mu kiganiro Alain Muku yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2019, yagize ubutumwa ageza ku bakunzi be, ati “icyo mbasaba ni ukwiyibutsa indirimbo zanjye kugira ngo mu minsi iri imbere tuzataramane agati gaturike kuko ubu aho mviriye mu kazi k’ubushinjacyaha akanya karabonetse”. https://www.youtube.com/watch?v=vawnxvcA2a4&list=RDvawnxvcA2a4&start_radio=1 Indirimbo Tona ya Alain Muku ikunzwe muri iyi minsi ikubiyemo ubutumw
Umuhanzi Don Moen yavuze bimwe mu byaranze urugendo rwe mu myaka 35 akorera Imana

Umuhanzi Don Moen yavuze bimwe mu byaranze urugendo rwe mu myaka 35 akorera Imana

Iyobokamana
Don Moen Umunyamerika wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana akigera mu Rwanda nk’umuntu wari utegeranyijwe amatsiko yabwiye itangazamakuru ibanga yakoresheje mu rugendo rw’umuziki we n’ibindi. Don Moen yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye Park Inn iherereye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. Yavuze ko afite ibyishimo byinshi kuba ageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Afite icyizere cyiza cy’uko Imana izabana nawe mu rugendo yatangiye kugirira mu Rwanda. Ashimangira ko mu bihe bitandukanye yagiye ahura n’abanyarwanda kandi ko ari beza, yongeraho ko abanyarwanda bakwiye kwishimira ko bafite igihugu cyiza. “Ndashimira abanyarwanda ko bakomeje kunsengera kandi nanjye aho ndi ndabazirikana mu masengesho yanjye. Imana izaca inzira ndabizera.” Don Moen avuga ko mu byiruka ye
Musanze-Korali Victory igiye gushyira ahagaragara alubumu ya gatatu

Musanze-Korali Victory igiye gushyira ahagaragara alubumu ya gatatu

Imyidagaduro
Korali Victory yo mu rusengero rwa Minevam igiye gutunganyiriza indirimbo zayo zo kuri alubumu ya gatatu muri studo yitwa “Heroes studio” ibarizwa mu Karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru. Indirimbo za Victory Choir zikaba zituganywa na  “Producer Mandebeat Pro” ukorera i  Musanze hafi y’urusengero rw’Abadivandisiti b’umunsi wa karindwi rwa Kigombe. Mandebeat yavuze impamvu iyi studio yitwa “Heroes studio” agira ati :"Iri zina Heroes Studio ryaje mu by'ukuri mu gihe kuko twabigambiriye kuyishinga kera bikanga aho twahurije ibitekerezo hamwe na “Manager” twafashe umwanzuro wo kujya tubika udufaranga twakoreraga mu gihe cy'umwaka umwe tubonamo igishoro tugura ibikoresho ari na byo byatuvunnye rero nk’abasore  ibyo byatumye twita studio yacu “Heroes” kuko ari ubutwari twagize."
Scroll Up