Tag: Abahanzi ba gakondo

Umuhanzi Sibomana yamaze gufungurwa, yahimbye indirimbo ihimbaza Imana

Umuhanzi Sibomana yamaze gufungurwa, yahimbye indirimbo ihimbaza Imana

Amakuru
Sibomana Jean Bosco uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Dr Scientific wari umaze iminsi afungiye kuri Brigade ya Rwizamenyo i Nyamirambo, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yararekuwe nyuma yo gusaba imbabazi ndetse akiyunga n’uwo bagiranye amakimbirane uzwi ku izina rya Kabila, nyuma yo gufungurwa yiteguye kugeza ku bakunzi be indirimbo yahimbye ihimbaza Imana (gospel). Dr Scientific yaburanye tariki ya 12 Gashyantare 2020 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yemera ko yagiranye amakimbirane na Kabila ndetse asaba imbabazi ku cyaha yakoze cyo kumukubita, tariki ya 14 Gashyantare 2020 nibwo hasomwe umwanzuro w’urubanza rwe ari na bwo yarekuwe, akaba ashimira ko ubutabera bwakoze akazi kabwo uko bikwiriye. Sibomana avuga ko aho yari afungiye n’ubundi yakomeje gukora mu nga
Batanga serivise zose z’ubukwe

Batanga serivise zose z’ubukwe

Amakuru
“Company” yitwa Umutsakura ikorera mu Mujyi wa Kigali iyobowe na Justin Nshimiyumuremyi itanga servize zose zijyanye n’ubukwe. Nshimiyumuremyi Justin umuyobozi wa “Company” Umutsakura yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko bafite ubushobozi bwo gukora ibintu byose bijyanye n’ubukwe ati “dushobora kugutegurira ubukwe bwose ukituriza ukajya mu kazi kawe ibindi byose ukabiduharira tukabigukorera”. Justin ubusanzwe ukuriye uhuriro ry’abahanzi ryitwa “Iriba ry’Umuco Nyarwanda” avuga ko serivisi batanga harimo: Kuvuga amazina y’inka, kuyobora ibirori (MC), abasaza basaba abageni cyangwa ababasabwa, indangurura majwi (sonorisation), imodoka zitwara abageni, guteka, gutegura aho ibirori bibera (decoration) n’izindi serivisi zikenerwa kugira ngo ubukwe bugende neza. Nshimiyumuremy
Mu gitaramo cy’amazina y’inka Bamporiki yagabiye inka Majimaji na Rugemintwaza

Mu gitaramo cy’amazina y’inka Bamporiki yagabiye inka Majimaji na Rugemintwaza

Imyidagaduro
Igitaramo cy’amazina y’inka cyabaye ku nshuro ya mbere kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2019, Bamporiki Eduard, Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu yagabiye inka Nkurunziza wamenyekanye ku izina rya Majimaji na Rugemintwaza. Iki gitaramo nubwo kitabiriwe n’abantu bake, ariko abari aho wabonaga bahimbawe muri iki gitaramo cyari icy’umuco Nyarwanda, aho ababyinnyi b’Itorero Intayoberana basusurukije abantu, abakirigitananga bongeye kwerekana ubuhanga bwabo, ndetse n’abahanga mu kuvuga amazina y’inka bongera gutarama. Bamporiki Eduard mu ijambo yagejeje ku bari aho yagaragaje ko atishimiye kuba haratumiwe abantu benshi, ariko hakaza bake, yemera ko icyo gitaramo azakomeza kugishyigikira ku giti cye, ashimira uburyo igitaramo cyateguwe neza, asoza agabira inka Maji
Hagiye kuba igitaramo cy’inkera y’amazina y’inka, Majimaji ni umwe mu bazatarama

Hagiye kuba igitaramo cy’inkera y’amazina y’inka, Majimaji ni umwe mu bazatarama

Amakuru, Imyidagaduro
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo kidasanzwe aho abafite buhanga mu kuvuga amazina y’inka bazagaragaza ubuhanga bwabo, mu bategerejwe kuri uwo munsi ni umutahira uzwi ku izina rya Majimaji. Iki gitaramo cyiswe “Inkera y’amazina y’inka” kizaba tariki ya 31 Gicurasi muri Hill Top mu Mujyi wa Kigali. Bamwe mu batahira bazwi bazagaragara muri icyo gitaramo harimo: Rugemintwaza, Majimaji, Emmy Nkwakuzi n’abandi bakunze kugaragara ahantu hatandukanye mu gihe cy’imisango yo gusaba no gukwa bavuga amazina y’inka.   Umwe mu bategura iki gitaramo wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko kuri uwo munsi hazabaho no kubyina aho amatorero akomeye azabyinira abazitabira icyo gitaramo. Rimwe mu matorero ngo ashobora kugaragara mu gitaramo cy’Inkera y’Amazina
Semanza yahimbiye Rayon Sports indirimbo

Semanza yahimbiye Rayon Sports indirimbo

Imyidagaduro
Semanza Jean Baptiste wamenyekanye ku izina rya Jabastar yahimbiye Rayon Sport indirimbo yitwa “Ikipe ni Rayon”. Jabastar yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko asanzwe ari umufana wa Rayon Sports, ariko nubwo yayihimbiye indirimbo, ariko bidashobora kumubuza guhimbira n’andi makipe indirimbo kuko umuhanzi atagira umupaka. https://www.youtube.com/watch?v=OAjvufsUHjc Uyu muhanzi usanzwe uzwi mu ndirimbo ziri munjyana ya gakondo nyarwanda yagize ati “ikindi kandi abafana ba Rayon abenshi ni abafana banjye harimo ba Marayika ba Chadia, Rwarutabura n’abandi dore ko bamfashije no mumashusho y’iyo ndirimbo”. Jabastar azwi mu ndirimbo zivuga ibyiza by’u Rwanda akoresheje injyana ya gakondo nyarwanda. Zimwe mu ndirimbo za Jabastar zizwi ni: Kora ndebe, Garuka, Ndavuga u Rwanda
Umuhanzi Nkwakuzi nyuma yo kwiga Icyongereza aranenga abavuga amazina y’inka mu Cyongereza

Umuhanzi Nkwakuzi nyuma yo kwiga Icyongereza aranenga abavuga amazina y’inka mu Cyongereza

Imyidagaduro
Umuhanzi Ntigurirwa Emmanuel uzwi ku izina rya Emmy Nkwakuzi, yabonye amanota 72 ku ijana nyuma y’amezi icyenda yiga Icyongereza mu Kigo cya Kimisagara, uyu muhanzi kuba amaze kwiga urwo rurimi ngo ntibivuze ko mu kuvuga amazina y’inka azajya ashyiramo Icyongereza. https://www.youtube.com/watch?v=5mzjX4aktB4 Nkwakuzi uzwiho kuvuga amazina y’inka, gucuranga inanga, kuririmba no kuyobora ibirori (M C) yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko impamvu yagiye kwiga Icyongereza ari uko hari ubwo biba ngombwa ko agikoresha mu kuyobora ibirori. Uyu muhanzi yaboneyeho umwanya wo kunenga bamwe mu batahira bavuga amazina y’inka bakavangamo no kuyavuga mu Cyongereza. Yagize ati “abavuga amazina y’inka mu Cyongereza ni ukwica umuco, inka ifite umwihariko mu Rwanda, inka n’ingoma nyarwand
Mu ndwara turwara muri sosiyete nyarwanda harimo ishyari, ubusambo n’umururumba-Buhigiro Jacques

Mu ndwara turwara muri sosiyete nyarwanda harimo ishyari, ubusambo n’umururumba-Buhigiro Jacques

Imyidagaduro
Buhigiro Jacques umuhanzi wamenyekanye kuva mu mwaka wa 1965 avuga ko guhimba indirimbo yitwa “Ishyari ni indwara ihitana babiri” bifatanye isano n’indwara iri muri sosiyete nyarwanda. Mu gusobanura impamvu yahisemo kwita indirimbo ye “Ishyari ni indwara ihitana babiri” Buhigiro Jacques yagize ati “mu  ndwara turwara muri sosiyete nyarwanda, harimo: Ishyari, ubusambo n’umururumba”. https://www.youtube.com/watch?v=vpgDVXXopaA Uyu muhanzi ariko wahisemo gushinga ishuri ry’ubuvuzi bwa siporo yavuze ko indirimbo ze zibandaga ku buzima bwo muri sosiyete nubwo abahanzi ba kera babikoraga bagamije gutanga ubutumwa atari ukugira ngo binjize amafaranga. Zimwe mu ndirimbo za Buhigiro Jacques ni: Amafaranga yo kabyara yo gatsindwa, Sinkunda bitugukwaha, Nkubaze Primus, Ibyisi ni mpang
Natangiye guhanga indirimbo muri 1965 ariko ntibyigeze bintunga-Buhigiro

Natangiye guhanga indirimbo muri 1965 ariko ntibyigeze bintunga-Buhigiro

Imyidagaduro
Buhigiro Jacques umuhanzi uzwi mu ndirimbo za karahanyuze nka: Nyirabihogo, Bitugukwaha, Rwabitoki n’izindi, avuga ko imyaka amaze mu buvuzi ari yo mike kuruta iyo iyo afite mu buhanzi, ariko kuko butigeze bumutunga n’iyo mpamvu imbaraga yazishyize mu kuvura abafite ubumuga ndetse n’abakinnyi. Mu kiganiro Buhigiro Jacques yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com, yavuze impamvu atakomeje kugaragara mu buhanzi ati “ubuhanzi ntabwo nabugiye ku ruhande, ahubwo nakomeje icyantunze mu buzima bwanjye”. Buhigiro avuga ko amaze imyaka 48 mu buvuzi, ariko ubuhanzi ari bwo yatangiye kera kuko yabutangiye mu mwaka wa 1965. Uyu muhanzi yavuze ko kera batahimbaga bagamije gushaka amafaranga, ati “kera ntabwo twari abantu bahahisha umuzika wenda ni ikosa twagize, twari abantu nyine bahangira umury
Abahanzi nigiraho ni benshi ariko uwo mfatiraho urugero n’umwe gusa– Ngarukiye

Abahanzi nigiraho ni benshi ariko uwo mfatiraho urugero n’umwe gusa– Ngarukiye

Imyidagaduro
Ngarukiye Daniel,umuhanzi uzwiho gukoresha ibihangano bya gakondo nyarwanda uwo afatiraho urugero ni nyakwigendera Sentore Athanase gusa. Ngarukiye ni umuhanzi w’Umunyarwanda utuye mu Bufaransa, ariko agakorera muzika mu Bubiligi. Mu kiganiro yagiranye na Impamba.com, Ngarukiye yavuze ko hari abahanzi benshi yigiraho byinshi, ariko uwo afatiraho urugero ari umwe rukumbi. Avuga ko haba kuririmba, gucuranga no guhamiriza byose abikomora kuri Sentore kuko ari we watumye aba uwo ari uyu munsi, ati “Njyewe umuhanzi mfatiraho urugero ni umwe gusa ni Sentore Athanase kuko ni we watumye mba uwo ndiwe uyu munsi, ariko abo nigiraho ni benshi nka Rujindiri, Kabarera Viateur, Bwanakweri mu Rukerereza, Muyango, Masamba, Sophia, Sebatunzi na Uwera Florida”. https://www.youtube.com/watch?v=W
Rugaba ntiyabona akazi gasimbura kuvuga amazina y’inka

Rugaba ntiyabona akazi gasimbura kuvuga amazina y’inka

Amateka y'abahanzi, Imyidagaduro, Mu Rwanda
Rugaba Emmanuel, umutahira wabigize umwuga ndetse akaba azwiho no kuyobora ibirori (M C) mu bukwe, yize ubucuruzi n’ibaruramari, ariko asanga impano afite yo kuvuga amazina y’inka ari yo imufitiye inyungu kuruta uko yajya gushaka akandi kazi. Rugaba atuye muri Kimisange mu Karere ka Kicukiro, avuga ko iyo ari mu bihe byiza amafaranga ashobora kwinjiza ku kwezi amake ari uguhera ku bihumbi magana atatu kuzamura. Soma ikiganiro Rugaba yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com Impamba.com (I): Ubuhanzi bwawe bwatangiye kwigaragaza ryari? Rugaba Emmanuel (R E): Mu mwaka wa 1999, ubwo nabyinaga mu matorero ya Kinyarwanda no guhamiriza, muri 2008 ni bwo impano yo kuvuga amazina y’inka natangiye kuyigaragaza I : Amatorero wabyinnyemo azwi ni ay’ahe? R E: Nabyinaga mu matorero yo
Scroll Up