Tag: Abagize uruhare muri Jenoside

Claude Muhayimana ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishwa mu Bufaransa

Claude Muhayimana ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishwa mu Bufaransa

Amakuru
Kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, nibwo urukiko rwa Rubanda rw'i Paris mu Bufaransa ‘Cour d’assises’ hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana, Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, ushinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Claude Muhayimana w’imyaka 60 uvuka mu Karere ka Karongi ubwo Jenoside yakorwaga,yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Ubu ni mu mu Karere ka Karongi) arashinjwa “ubufatanyacyaha” muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije interahamwe, akazitwara mu modoka zijya kwica Abatutsi mu ishuli ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye. Muhayimana Claude, yabanje kuba impunzi mu Bufaransa, aza kuhab
Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri guverinoma y’inzibacyuho mu gihe cya Jenoside yamaze gupfa

Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri guverinoma y’inzibacyuho mu gihe cya Jenoside yamaze gupfa

Politiki
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) uyu munsi biremeza urupfu rwa Augustin Bizimana, umwe mu bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga akaba anaregwa kuba yari umuyobozi mukuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994. Uku kwemeza uru rupfu gushingiye ku bumenyi bw’irangamiterere bwimbitse bwakozwe ku bisigazwa by’umubiri we ku mva iri iPointe Noire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Nka Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’inzibacyuho mu gihe cya Jenoside, Bizimana yashiriweho impapuro zimurega n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashiriweho u Rwanda muri 1998. Yashinjwaga ibyaha cumi na bitatu bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gutsemba, ubwicanyi, gufata k
Scroll Up