Tag: Abafite ubumuga

NCPD ikora iki mu bibazo bivugwa mu miryango y’abafite ubumuga?

NCPD ikora iki mu bibazo bivugwa mu miryango y’abafite ubumuga?

Amakuru
Imiryango y’abantu bafite ubumuga, ikunze kuvugwamo ibibazo byinshi birimo ikoreshwa nabi ry’umutungo, bamwe kudahabwa ubufasha, ndetse hakabamo n’abashinga imiryango nyuma bakayamburwa kugira ngo iyoborwe n’abo bafiteho inyungu, akaba ari muri urwo rwego ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyifuje kumva icyo urwego rubareberera (NCPD) rubivugaho. Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga (NCPD) yemeye ko mu miryango y’abafite ubumuga harimo ibibazo, ariko iyo abanyamuryango babigejeje kuri NCPD babikemura, aboneraho gusaba ko babegera kuko ari bo rwego rwa Leta rureberera abafite ubumuga. Imwe mu miryango y’abafite ubumuga yavuzwemo ibibazo cyane ni nka “NOUSPR-Ubumuntu” yita ku bigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe nyuma bakavurwa bagakira n
COVID-19 yatumye bamwe mu bakinnyi b’abagore bafite ubumuga bacikiriza ibikorwa byo kwiteza imbere bari batangiye

COVID-19 yatumye bamwe mu bakinnyi b’abagore bafite ubumuga bacikiriza ibikorwa byo kwiteza imbere bari batangiye

Amakuru
Bamwe mu bakinnyi bakina mu makipe y’abagore bafite ubumuga mu mikino nka Sitting Volleyball, Sitball no guterura ibiremereye, imishinga yabo yo kwiteza imbere yaradindiye kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19). Ibi byatewe nuko binjizaga amafaranga ari uko bakinnye. Faina Niyoyita ukinira ikipe ya Sitting Volleyball na Sitball ya Musanze y’abafite ubumuga yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko COVID-19 yishe byinshi kuko uko bajyaga gukina hari amafaranga bahabwaga y’agahimbazamusyi nk’uko byari bikubiye mu masezerano bagiranye n’Akarere ka Musanze. Uyu mukinnyi yavuze ko COVID-19 yatumye ibikorwa yakoraga by’ubudozi ndetse n’ubucuruzi bw’imyambaro y’abagore bihagarara kuko kwishyura inzu yakoreragamo byamunaniye mu gihe yari afite umushinga wo kugira inzu ye bwite adoderamo n
Abafite ubumuga bukomatanyije ntiborohewe, barasabirwa guhabwa icyiciro nk’abandi

Abafite ubumuga bukomatanyije ntiborohewe, barasabirwa guhabwa icyiciro nk’abandi

Ubuzima
Abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona ntiborohewe no kubona service kuko nta bantu benshi bazi amarenga bakoresha hakoreshejwe ibiganza, ibi bikiyongera mu kuba mu gushyira abafite ubumuga mu byiciro bo nta cyo bashyizwemo, bakaba basaba ko byahinduka. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) Madamu Kanimba Donatilla avuga ko abafite ubumuga bukomatanyije bakwiriye guhabwa icyiciro cyabo cyangwa se ibyo byiciro bikavanwaho hakajya havugwa ubumuga umuntu afite afite kuko bwose butagira uburemere bungana. Mukiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020, uyu muyobozi yagize ati “hanyuma ubumuga bw’uruhu rw’umweru ni ubumuga ukwabwo, ubumuga bw’ubugufi budasanzwe na bwo ni ubumuga ukwabwo kandi ubigenzuye
Inzego za Leta zirasabwa gusobanurira abashoferi uko Inkoni Yera ikoreshwa

Inzego za Leta zirasabwa gusobanurira abashoferi uko Inkoni Yera ikoreshwa

Amakuru
Ubwo mu Karere ka Nyagatare hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, bamwe bifuje ko abashinzwe umutekano w’ibinyabiziga bakwigisha abashoferi ibijyanye n’iyo nkoni. Ndayisenga Sadam ufite ubumuga bwo kutabona mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “ndasa inzego za Leta nka Traffic Police, guhugura abashoferi  kuko hari abashoferi batazi Inkoni Yera, uyu munsi ushobora kujya mu muhanda bitewe n’uko hari abashoferi badashobora kuguha uburenganzira bwawe babe baguha inzira kuko bamwe mu bashoferi iyi nkoni batayizi”. Sadam yakomeje agira ati “turasaba Polisi kugira ngo idufashe kugira ngo mu mategeko yigisha ishyiremo n’ino Nkoni y’Abatabona kugira ngo nitugenda mu nzira tube twabasha  guhabwa uburenganzira”. Ndayisaba Emmanuel
Abana bafite ubumuga bw’ingingo bari ku isonga mu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abana bafite ubumuga bw’ingingo bari ku isonga mu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Amakuru
Dr Yvonne Kayiteshonga ukuriye ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) avuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze abana bafite ubumuga bw’ingingo ari bo baza ku isonga mu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Dr Yvonne yavuze ko nyuma y’abana bafite ubumuga bw’ingingo, abandi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari abana bavuganye ubumuga bwo mu mutwe. Ibi Dr Yvonne Kayiteshonga ukuriye ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’ubuzima yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2019, ubwo i Nyarutarama muri Kigali haberaga umuhango wo kumurika ubushakashatsi bwakozwe ku ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga. Ubu bushakashatsi bwari bugamije kureba ishusho y’ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga, kum
Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntiborohewe

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntiborohewe

Amakuru
Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije kera bitaga ibikuri, bavuga ko hari serivisi zitabageraho neza bitewe n’ubumuga bafite. Tuyishimire Honorine, umukozi mu muryango w’abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije (Rwanda Union Of Little People/RULP) aravuga ko nubwo bafite ubwo bumuga ariko ko ubwenge bwabo bwuzuye. Tuyishimire yavuze ko na bo bafite ibitekerezo bihamye byo gufatanyiriza hamwe n’abandi banyarwanda kubaka igihugu. Tuyishimire yagize ati, “Imbogamizi zikibabangamiye abantu bafite ubumuga bwo kugira ubugufi bukabije ni nyinshi. Hari imbogamizi mu mashuri, hari amashuri aba yubatse nabi ku buryo kugera muri iryo shuri ari bwigemo ari ikibazo, hari imbogamizi z’uko hari ibyo twemerewe y’uko tuzahabwa iminota mirongo 30 mu kizamini cya Leta ariko bikaba bitanditse.”
Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira w’abantu bafite ubumuga yubahirizwa gute mu Rwanda?

Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira w’abantu bafite ubumuga yubahirizwa gute mu Rwanda?

Amakuru
Mu Rwanda hari intambwe imaze guterwa mu guha agaciro abafite ubumuga aho bahagarariwe guhera mu Kagali kugera mu nteko, ariko n’ubu hari ibikibura. Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira w’abantu bafite ubumuga (UNCRPD) yasohotse muri 2008 u Rwanda rukayasinyaho, harimo uburenganzira mu gukora ingendo nta mbomgamizi, kubaho mu bwigenge muri sosiyete, uburenganzira bwo kubaho, kurengerwa mu bihe by’amage, uburenganzira bwo kuguza amafaranga kimwe n’abandi bose, uburenganzira  ku butabera, uburenganzira ku burezi , uburenganzira ku murimo, uburenganzira bwo gukina no kwidagadura n’ubundi. Mutesi Rose Umubitsi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite ubumuga (NUDOR) yatangarije abanyamakuru ko nubwo hari ibimaze gukorwa, ariko hakirimo imbogamizi,
Scroll Up