
Rwamagana:Haravugwa ababyeyi banga gufata imfashanyo zigenerwa abana bagaragaweho ibibazo by’imirire mibi
Abaturage bo mu mujyi wa Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko hari abana bafite ibibazo by’imirire mibi mu gihe hari ababyeyi bigaragara ko badashaka kwitabira gahunda zashyizweho mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi.
Umudugudu wa Kabuye ni umwe mu midugudu urimo ikibazo cy’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, ni bo barimo gukurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima basanze bari mu ibara ry’umutuku abandi 4 bari mu ibara ry’umuhondo
Umwe mu bajyanama b’ubuzima avuga ko bahangayikishijwe n’uko hari abana bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi, ariko ababyeyi babo bakaba badashaka gufata imfashanyo bahabwa
Uyu mujyanama aragira ati “dufite ikibazo cy’ababyeyi badashaka gukurikiza gahunda zo gufasha abana gahunda yo kuboneza imirire kuko tubabwira kujya gufata ifu