Ubuzima

Wari uzi ko umurwayi yemerewe kwanga umuganga umuvura cyangwa umurwaza, umva uko HDI ibisobanura

Wari uzi ko umurwayi yemerewe kwanga umuganga umuvura cyangwa umurwaza, umva uko HDI ibisobanura

Ubuzima
Umuryango Uharanira Uburenganzira n'Ubuzima (HDI),kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2019, wateguye inama igamije gusobanura gahunda yo guhagarika inda zitifuzwa mu bana b'abangavu bagahabwa serivisi zo kuboneza imbyaro no guhugura abanyamakuru ku burenganzira bw'umurwayi. Ni muri urwo rwego Aaron Mbembe Clevis ushinzwe politiki n’ubuvugizi mu muryango HDI yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko umurwayi afite uburenganzira bwo kwanga umuganga usanzwe umuvura, ariko umuganga nawe akagira uburenganzira bwo gusonurira umurwayi  ingaruka zishobora kumubaho ku bwo kwanga kuvurwa. Ngo umurwayi afite uburenganzira bwo kubwira muganga ati “ibyo wampaga, uko wamvuraga simbishaka, reka kumvura ndashaka kwigendera mu rugo”. Ubundi burenganzira ni uko uwo murwayi wanze ko mugang
Muri gahunda ya MINISANTE ya 2018-2024 “Car Free Day” izagera mu Turere twose

Muri gahunda ya MINISANTE ya 2018-2024 “Car Free Day” izagera mu Turere twose

Ubuzima
Dr Gashumba Diane, Ministre w’Ubuzima aratangaza ko mu igenamigambi ya MINISANTE ya 2018-2024 mu bizibandwaho harimo kwirinda  indwara zitandura abaturage bakora siporo. Ibi Ministre w’Ubuzima yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Mutarama 2019 ubwo habaga inama n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuzima igamije kurebera hamwe uburyo gahunda y’imyaka irindwi yo kuzamura urwego rw’ubuzima izashyirwa mu bikorwa. Dr Diane Gashumba yavuze ko MINISANTE mu byo ishyize imbere harimo gushishikariza Abanyarwanda gukora siporo birinda indwara zitandura, siporo ya bose (Car Free Day) ikagera mu Turere twose. Ministre w’Ubuzima ubwo yasobanuriraga abanyamakuru ibikubiye mu bikorwa by’umwaka wa 2018 kugeza 2024 yagize ati “gushyira imbere siporo kugira ngo twirinde za ndwara zitandura
Za “Postes de sante” zigiye guhabwa imbaraga ku buryo zizajya zisuzuma na Diyabete

Za “Postes de sante” zigiye guhabwa imbaraga ku buryo zizajya zisuzuma na Diyabete

Ubuzima
  Za “Postes de Sante” zigiye guhabwa imbaraga ku buryo zizajya zisuzuma n’indwara zikomeye nka Diyabete, impyiko n’izindi. Umuryango Inshuti z’ubuzima (Society for Family-SFH Rwanda) ufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Mutarama 2018, basuzumiye hamwe mu nama igamije kwigira hamwe uburyo ubuvuzi bw’ibanze bwakorerwaga mu Kigo Nderabuzima, bwakimuka bugatangirwa muri “Poste de Santé”, zigiye gukwirakwizwa mu tugari twose tw’u Rwanda. Ibyo bikaba bikorwa mu rwego rwo kongerera ubushobozi ubuvuzi bw’ibanze butangirwa muri Poste de santé ku buryo n’umubyeyi yahabyarira, bigakubitiraho nuko urugendo umurwayi yakoreshaga rugiye kugabanukaho iminota 25 aho kuba iminota 50 nk’uko bisanzwe. Iyo nama yari iteraniyemo impuguke mu murimo wo kuvura,
Dr Gatare arahamya ko mu mashuri makuru na za kaminuza ari hamwe mu ho bavana amaraso

Dr Gatare arahamya ko mu mashuri makuru na za kaminuza ari hamwe mu ho bavana amaraso

Ubuzima
Dr Swaibu Gatare, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutanga Amaraso gikorera mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko  mu mashuri makuru na za kaminuza ari hamwe mu ho babona abantu benshi batanga amaraso yo kugoboka abarwayi. Dr Swaibu yavuze ko ari imwe mu mpamvu zatumwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mutarama 2019, baza muri Africa Leadership University kugira ngo abanyeshuri bigamo batange amaraso ku buntu, akaba  ari gahunda bagira no mu bindi bigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera. Yavuze ko mu banyeshuri basaga 500 biga muri Africa Leadership University abasaga 300 ari abanyamahanga baje kwiga muri iyi Kaminuza imaze imyaka mike itangiye gukorera mu Rwanda kuko ishami ryayo ryatangiye muri 2017. Uyu muyobozi yagize ati “iyo tubonye kaminuza nk’iyi ya Africa
Kwita ku ndaya n’abakiriya bazo bishobora kuzatanga umusaruro-Dr Sabin

Kwita ku ndaya n’abakiriya bazo bishobora kuzatanga umusaruro-Dr Sabin

Amakuru, Ubuzima
Ikigo k’igihugu cy’ubuzima (RBC) kiravuga ko gahunda yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yo kugabanya ubwandu mu bakora uburaya igenda itanga umusaruro mwiza. Dr Nsanzimana Sabin ushinzwe ishami ryo kuvura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC, avuga ko abakora uburaya bitaweho kuko bari bafite ubwandu buri hejuru. Avuga ko icyiciro cy’abakora uburaya mu bice bitandukanye by’igihugu ari cyo cyibasiwe cyane aho 46% bafite virusi itera Sida. Dr Sabin yagize ati“Igihangayikishije ni uko atari abakora uburaya gusa kuko bafite n’abakiriya babo b’abagabo n’abasore, ibipimo bitwereka ko hagati ya 10 na 15% bafite virusi itera Sida, urumva ni inshuro eshanu ku gipimo rusange cy’abaturage. Noneho akenshi ni abantu bafite ingo, binagaragara ko band
Nyanza: Abivuriza kuri “Poste de santé” babangamiwe no kutagira amashanyarazi

Nyanza: Abivuriza kuri “Poste de santé” babangamiwe no kutagira amashanyarazi

Ubuzima
Kuba mu tugali twose tubarizwa mu Karere ka Nyanza tutaragezwamo umuriro w’amashanyarazi,  ni kimwe mu bituma abajya kwivuriza ku mavuriro « poste de santé » ziri mu Tugali tudafite umuriro w’amashanyarazi bahura n’imbogamizi zo kudafatirwa ibizamini by’indwara zimwe na zimwe bakabaye bivuriza kuri za poste de santé. Iki ni ikibazo kigaragazwa na Mukanyandwi Dancile utuye mu Kagali ka Rwesero  mu Murenge wa Busasamana, kimwe na bagenzi be bavuga ko abatuye muri aka kagali bakomeje kugorwa n’urugendo rurerure bakora bagiye kwivuriza ku kigo nderabuzima ku ndwara bakabaye bivuriza kuri « poste de santé » ya Gahanda. Mukanyandwi yagize ati“ dufite ikibazo gikomeye kuri iyi poste de sante ya Gahanda,  cy’uko badashobora gufata ibizamini  umuntu urwaye  inzoka, ku barwaye umuvuduk
Gatsibo: Bamwe mu rubyiruko ntibazi gahunda yo kuboneza urubyaro

Gatsibo: Bamwe mu rubyiruko ntibazi gahunda yo kuboneza urubyaro

Ubuzima
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kabarore, Akagali ka Kabarore ya mbere, bavuga   ko ibyo  kuboneza urubyaro ntabyo bazi, kuko nta makuru babifiteho. Ilibagiza Esther w’imyaka 20 yagize ati“ibya gahunda yo kuboneza urubyaro, nta byo nari nitabira, keretse wenda niba hari bagenzi banjye bayitabiriye, ariko njye oya”. Abajijwe n’umunyamakuru w’impamba.com niba yaba adakorana imibonano mpuzabitsina n’abahungu ku buryo  bitanamuviramo kuba yatwara inda kuko ntaburyo nabumwe akoresha bwo kuboneza urubyaro yasubije aseka ati“birashoboka ko mbikora, icyakora ibyo byo kuboneza urubyaro byo tubyihorere, kuko no gukoresha agakingirizo bibaho rimwe narimwe”. Si Ilibagiza wenyine uvuga ko atajya yitabira gahunda yo kuboneza urubyaro gusa kuko na Ntoyabenda Jean D’amour bari mu rugeoa
Kabare: Hari urubyiruko rudafite amakuru ku buzima bw’imyororokere

Kabare: Hari urubyiruko rudafite amakuru ku buzima bw’imyororokere

Amakuru, Ubuzima
Rumwe mu rubyiruko rwo  mu Karere ka Kayonza Akagari ka Cyarubare, Umurenge wa Kabare, ruvuga ko rufite ikibazo cyaho rwakura amakuru yarufasha gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere,ndetse rukemeza ko uko kuba ntaho rushobora kubonera ayo makuru biruviromo n’ingaruka zo gutera no guterwa inda zitateguwe. Nsengiyumva Marc, umwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Cyarubare, Umudugudu wa Kabeza,  yagize ati“nk’urubyiruko rwo mu Kagali ka Cyarubare, cyane cyane urutarabashije gukomeza amashuri, dufite ikibazo cy’uko ntabukangurambaga bujya bukorwa bugamije gutanga inyigisho ku rubyiruko  z’ubuzima bw’imyororokere,  hari bamwe muri  bagenzi banjye batera izo nda zitateguwe, cyangwa bakaziterwa  kuko ntabumenyi nabuke bafite  bushobora kubafasha kwirinda guhura n’icyo kibazo mu gihe baguye mu
Kayonza:  Ababyeyi baranengwa kudasobanurira abangavu ku buzima   bw’imyororokere

Kayonza: Ababyeyi baranengwa kudasobanurira abangavu ku buzima bw’imyororokere

Ubuzima
  Bamwe mu bana b’abakobwa bo mu Kagali ka Rukara,  Umurenge wa Rukara Akarere ka Kayonza,  bavuga ko kuba batwara inda zitateguwe biterwa n’uko usanga hari bamwe mu babyeyi batabaganiriza ku buzima bw’imyororokere. Niwemukiza Chantal w’imyaka 19 (aya ni amazina twamuhimbye kuko atarageza kumyaka y’ubukure)   yagize ati“sinigeze  mbona mama afata umwanya wo kunganiriza nk’umwana we w’umukobwa,  wenda ngo abe yambwira ko hari imyaka umwana w’umukobwa ageramo akaba asabwa kwitwararika kuko yatwara inda mu gihe yaba akoze imibonano mpuzabitsina.  Njye natangiye kubona imihango mfite nk’imyaka cumi n’ine, ariko ubwo nageragezaga kubibwira Mama, nahise mbona agize isoni zo kumva ikibazo nagize, ubundi atangira kwicisha hira no hino. Kuva icyo gihe sinongeye kugira icyo mubwira. 
Hari uburyo bubiri bwo kwipima SIDA bitabaye ngombwa ko ujya kwa muganga

Hari uburyo bubiri bwo kwipima SIDA bitabaye ngombwa ko ujya kwa muganga

Ubuzima
  Hagaragajwe uburyo bubiri bwo kwipima SIDA bitabaye ngombwa ko umuntu ajya kwa muganga. Ubu buryo buzwi ku izina rya “HIV Self-Test” bwatangarijwe abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukuboza 2018 mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) aho Pharmacie 20 zo muri Kigali zizajya zitangirwamo iyi serivisi. Gukoresha ubwo buryo bwo gusuzuma niba umuntu afite agakoko ka SIDA cyangwa se niba atagafite harimo kwipima ukoresheje amatembabuzi yo mu kanwa no kwisuzuma ukoresheje amaraso. Dr Sabin Nsanzimana ushinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu maraso muri RBC yatangaje ko hari Farumasi (Pharmacie) 20 zo muri Kigali zizajya zigurisha utwo dukoresho dupima niba umuntu afite agakoko gatera SIDA cyangwa se niba atagafite nyuma yo guhugura abazikoreramo. Ako gakor
Scroll Up