Ubuzima

Safari yagarutse ku mpamvu zituma imiti ya gakondo mu Rwanda itarenga imbibi

Safari yagarutse ku mpamvu zituma imiti ya gakondo mu Rwanda itarenga imbibi

Ubuzima
Safari Adrien umuvuzi wa gakondo ukorera i Nyabugogo ahazwi nko mu Nkundamahoro, arahamya ko mu Rwanda harimo abavuzi ba gakondo bashoboye gutunganya imiti ikaba yagera no mu bindi bihugu byateye imbere, ariko hakaba hakirimo inzitizi z’abadashaka ko igera ku rwego mpuzamahanga. Mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko abavuzi ba gakondo bashoboye bahari, ndetse bazi no gutegura imiti isukuye, yagize ati “igisigaye ni ukubona uburenganzira, kubona ibyangombwa byemewe noneho imiti ikaba yagenda ikarenga imipaka ikajya hirya kure”. Uyu muvuzi avuga ko ikibazo gisigaye ari uko mu buvuzi bwa gakondo harimo ikibazo cy’uko abateye imbere mu buvuzi bwa kijyambere bashyiraho ingamba zituma nabo batazamuka. Yagize ati “usanga n’umuti mwiza utakwemerwa ku rwego mpuzamahanga kube
COVID-19: Abiteguye ingendo zo mu ntara barabigenza bate?

COVID-19: Abiteguye ingendo zo mu ntara barabigenza bate?

Ubuzima
Abari bizeye ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2020 bakora ingendo zo mu Ntara abandi biteguye gutega Moto, ntibigishobotse mu buryo bwatunguye benshi. Ibiro bya Ministre w’Intebe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ni bwo byasohoye itangazo kuri Tweeter nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe rigaragaza ko iby’igendo zo mu ntara no kureka moto zigakora byabaye bihagaritswe. Iryo tangazo rigira riti “Nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi biracyabujijwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage. Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.” Ukurikije ibiganiro byiriwe ku mbuga nkoranyambaga no ku maradio, iri tangazo ryatunguye benshi nd
Loni irasaba ko abakora uburaya batagomba gusigazwa inyuma muri ibi bihe

Loni irasaba ko abakora uburaya batagomba gusigazwa inyuma muri ibi bihe

Ubuzima
Mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), hashyizweho ingamba zitandukanye zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ryacyo zirimo kuguma mu rugo, gusiga intera irenga metero hagati y’umuntu n’undi, kwambara udupfukamunwa n’izindi. Izo ngamba zafashwe nyuma y’aho Ishami ry’Umunryangow’Abibumbye (OMS) rigaragarije ko COVID-19 yanduzwa n’amatembabuzi ava mu kanwa cyangwa mu mazuru y’uwayanduye igihe avuga, yitsamuye cyangwa akoroye. OMS ivuga ko ya matembabuzi icyo agezeho cyose kirandura, iyo virusi ikaba ishobora kwihanganira kuguma ku byuma, ibikuta, impapuro, imyenda n’ibindi bikoresho tumenyereye, igihe kiri hagati y’amasaha umunani n’iminsi ine. Ahantu hatandukanye ku Isi hagiye havugwa ibice biri mu kaga kurusha ibindi, muri byo hakaba hirimo
Uko ibihugu by’aka Karere bikurikirana mu kugira abarwayi ba Coronavirus

Uko ibihugu by’aka Karere bikurikirana mu kugira abarwayi ba Coronavirus

Ubuzima
Icyorezo cya CORONAVIRUS (COVID19) gihangayikishije abatuye iyi si, no muri aka Karere ntiyoroheye abaturage, aho mu kuyirinda hafashwe ingamba zo guhagarika ibikorwa byose bihuza abantu benshi, ahubwo bakaba mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryayo. Muri aka karere uko abayanduye bahagaze DR Congo – 307 (20 bashya uyu munsi) Kenya – 262 (12 bashya uyu munsi) Tanzania – 147 (Nta bashya uyu munsi) Rwanda – 144 (1 mushya uyu munsi) Uganda – 55 ( nta bashyashya uyu munsi) Burundi – 5 (nta bashyashya uyu munsi) Sudani y'Epfo – 4 (nta bashyashya uyu munsi) Ni inkuru dukesha Radio BBC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2020.
Habonetse abandi bantu barwaye CORONAVIRUS, mu kuyirwanya turasabwa kuguma mu rugo

Habonetse abandi bantu barwaye CORONAVIRUS, mu kuyirwanya turasabwa kuguma mu rugo

Ubuzima
Minisiteri y'Ubuzima kuri wa 10  Mata 2020 yatangaje ko habonetse abandi bantu 5 banduye CORONAVIRUS, mu bipimo 1036 byari byafashwe mu masaha 24 ashize, ibi bikaba byatumye umubare w'abarwaye ugera kuri 118 ariko 7 muri bo bakaba baramaze gukira.   Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko uyu munsi mu Rwanda hagaragaye abantu 5 barwaye Coronavirus, bikaba byatumye umubare w'abarwayi ugera kuri 75.
Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda ugeze kuri 70

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda ugeze kuri 70

Ubuzima
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abandi bantu 10 banduye COVID-19 iterwa na Coronavirus, bituma umubare w’abamaze gusangwamo iyi ndwara ugera kuri 70.   Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2020, igaragaza ko mu basanganywe ubwandu bushya barimo abaturutse hanze y’igihugu biganjemo abavuye i Dubai. Abarwayi basanzwemo Coronavirus biganjemo abavuye hanze y’u Rwanda ndetse bakigera mu Rwanda bahise bashyirwa mu kato. Abantu batandatu baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato. Abantu babiri baje baturutse muri Afurika y’Epfo bahita bashyirwa mu kato. Umuntu umwe waje aturutse muri Nigeria ahita ashyirwa mu kato. Umuntu umwe wagize ingendo zitandukanye mu bihugu bya Af
Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda ukomeje kwiyongera

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda ukomeje kwiyongera

Ubuzima
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko umubare w’abantu banduye Coronavirus ugeze kuri 19 nyuma y’uko hagaragaye abandi babiri kuri iki Cyumweru, bose b’Abanyarwanda baherutse gukorera ingendo i Dubai. Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abagaragaye ari abagabo babiri b’imyaka 32 b’Abanyarwanda barimo umwe wageze mu gihugu ku itariki 19 Werurwe 2020 aturutse i Dubai, n’undi wahageze ku itariki ya 20 Werurwe 2020 nawe aturutse i Dubai. Mu rwego rwo gukomeza gukumira iki cyorezo cyibasiye abatuye isi, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye nko gufunga masoko, moto ubu ntizemerewe gutwara abagenzi, no kuva mu ngo nta mpamvu ntibyemewe, mu gihe cy’ibyumweru 2 bishobora kongerwa.
Kwikinisha ntabwo ari iby’abadasenga gusa n’abakristu barabikora-Sibomana

Kwikinisha ntabwo ari iby’abadasenga gusa n’abakristu barabikora-Sibomana

Ubuzima
Sibonama Jean Bosco umuvuzi mu ivuriro rya gakondo riri i Nyabugogo ryitwa “African Cultural Medicine”, aremeza ko ingeso yo kwikinisha itari mu bantu badasenga gusa, agashimangira ko ahantu hose hateranira abantu benshi nko mu nsengero no mu mashuri ko hagomba gutangirwa inyigisho zigaragaza ububi bwo kwikinisha. Muganga Sibonama mu gushimangira ko na bamwe mu bakristu bagira ingeso yo kwikinisha yagize ati “kwikinisha ntabwo ari iby’abantu badasenga gusa n’abakristu barabikora, duhura nabo umunsi ku wundi baje kwivuza rero kuba wenda mbishyize ahagaragara ni ukugira ngo icyo kintu gicike, iyo indwara ihishwe aho kugira ngo icike ikomeza kumara abantu iyo hatabaye kuyigaragaza n’aho iherereye”. Sibomana avuga ko guhera mu mashuri yisumbuye kugera muri za kaminuza, iyo ngeso yo k
Mu Rwanda haracyari ikibazo cy’umubare muke w’abaforomo n’ababyaza

Mu Rwanda haracyari ikibazo cy’umubare muke w’abaforomo n’ababyaza

Ubuzima
Abaforomo n’ababyaza bakora mu bigo nderabuzima na Post de santé bavuga ko hakiri umubare muto wabo utuma akazi kabo kadakorwa uko bikwiye. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryemeza ko muri rusange Isi ikeneye abandi baforomo n’ababyaza basaga miliyoni 9 kugira ngo intego ya 3 mu ntego z’iterambere rirambye irebana n’ubuzima bwiza izabe yagezweho bitarenze 2030. Abarwayi n’abarwaza twasanze mu mu bigo nderabuzima binyuranye bavuga ko ikibazo cy’umubare muto w’abaforomo n’abarwaza ubagiraho ingaruka mbi mu mitangire ya serivisi. Abaforomo n’ababyaza mu Rwanda bakora amasaha arenga 60 mu cyumweru mu gihe ubusazwe bakagombye gukora amasaha 45, bigatuma bananirwa cyane. Perezida w’Ihuriro ry’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda Andre Gitembagara avuga ko kugeza ubu
Nyanza : Abagabo bafite Virusi itera SIDA baravugwaho kutitabira kujya muri Koperative

Nyanza : Abagabo bafite Virusi itera SIDA baravugwaho kutitabira kujya muri Koperative

Ubuzima
Itsinda ry’abanyamakuru barwanya icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (ABASIRWA) basuye koperative yo mu Karere ka Nyanza y’ababana na Virusi itera SIDA batangaza ko inkunga batewe n’urugaga rw’ababana na virusi itera SIDA ari rwo « RRP+ »  bayitezeho guhindura imibereho yabo, ariko banavuga ko abagabo batinya kujya muri koperative. Nzeyimana Eugène utuye mu Murenge wa Busasamana avuga ko hari ibyo bamaze kugeraho kubera ibikorwa bya koperative yabo yitwa Itetero . Nzeyimana arakomeza agira inama abagabo kwitabira kujya muri koperative kugira ngo ibafashe kugira imibereho myiza. Uwimana Josée uyobora koperative Itetero avuga ko koperative ifafasha kwiteza imbere ndetse bashimira Leta ko badahabwa akato nk’uko byari bimeze kera anavuga ko hari bamwe mu babana na virisi itera
Scroll Up