
Nyarugenge: Hari abafite ubwoba ko bashobora kwandura Covid-19 mu mubyigano w’abazunguzayi
Bamwe mu buturage batuye mu Murenge wa Gitega na Kimisagara, baravuga ko bahangayikishijwe, n’akajagari k’abacuruzi b’abazunguzayi bacururiza muri imwe mu midugudu yo muri iyi mirenge,ngo bishobora ku bagiraho ingaruka zo kwandura Covid-19.
Uyu mubyigano w’abazunguzayi ugaragara cyane mu nkengero z’isoko rya Kimisagara, ndetse usanga benshi bageze no mu duce dutuwe, ari naho abaturage bahera basaba ubuyobozi gushyira imbaraga mu guca akajagari k’aba baturage dore ko batubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Murekatete Josiane umwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Ntaraga, wo mu Kagali ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara, ahagaragara cyane umubyigano w’abazunguzayi, yagize ati “Twebwe nk’abaturage batuye muri uyu mudugudu iyo turebye umubyigano w’abazunguzayi usigaye uba