Ubuzima

Icyo wakora mu kwirinda kurumwa n’inzoka, n’icyo wakora mu gihe yakurumye

Icyo wakora mu kwirinda kurumwa n’inzoka, n’icyo wakora mu gihe yakurumye

Ubuzima
Abahanga bagaragaza ko kuba inzoka yaruma umuntu bitari muri kamere yayo, ahubwo akenshi ngo ibikora yirwanaho igihe umuntu yayisagariye. Akenshi iyo umuntu abonye inzoka usanga agerageza kuyica, ariko iyo ayihushije ishobora guhunga cyangwa nayo ikirwanaho bikaba byarangira imurumye. Hari zimwe mu nzoka zigira ubumara ku buryo iyo irumye umuntu aba ari hagati y’ubuzima n’urupfu, bigasaba ko yihutanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho. Umuti uvura ubumara bw’inzoka utangwa n’abaganga ni wo wonyine uramira umuntu warumwe n’inzoka. Inzoka zifite ubumara zikunze kugaragara ahantu hashyuha, ari naho usanga imibare y’abarumwa n’inzoka ikunze kuba iri hejuru. Umushakashantsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, Nshimiyimana Ladislas, avuga ko mu kwirinda ibyago byo kurumw
Ibintu cumi na bitatu utasanga ku bantu bari “smart” mu mutwe

Ibintu cumi na bitatu utasanga ku bantu bari “smart” mu mutwe

Ubuzima
Abantu bakomeye mu ntekerezo bagira imico n’imyitwarire mizima. Bagenzura kandi bakagenga amarangamutima, ibitekerezo n’imyitwarire yabo mu buryo bubategurira kugera ku ntsinzi n’icyo biyemeje mu buzima. Muri iyi nkuru twaguteguriye twifashishije iyo ku rubuga lifehack yanditswe ifite umutwe ugira uti “13 Things Mentally Strong People Don’t Do’’, turakugezaho ibintu 13 bitarangwa ku bantu bakomeye mu mitekerereze no mu bwonko bwo muyobozi w’ubuzima bwose bw’umuntu kugira ngo nawe ube wabyigiraho ubashe kuba umuntu ukomeye mu ntekerezo udahungabanywa na buri gateye kose. Ntibata umwanya bicira imanza ku byababayeho Abantu bakomeye mu ntekerezo ntibicara aho gusa birenganyiriza bishinja amakosa ku byababayeho cyangwa uko bafashwe n’abandi. Ahubwo, bafata kandi bakemera inshin
Bugesera: Bamwe mu baturage barahamya ko amakuru y’ibihuha ku cyorezo cya COVID-19 atababujije kwikingiza

Bugesera: Bamwe mu baturage barahamya ko amakuru y’ibihuha ku cyorezo cya COVID-19 atababujije kwikingiza

Ubuzima
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamata na Mayange mu Karere ka Bugesera, barahamya ko amakuru y’ibihuha bumvise ku cyorezo cya COVID-19 no ku nkingo atababujije kwikingiza cyangwa se kubahiriza ingamba zo kwirinda. Mutatsineza Marie Joyeuse utuye mu Kagali ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata avuga ko COVID-19 ikimara kuza abayobozi babakanguriye kwirinda bambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no kwirinda ingendo zitari ngombwa. Ku byavuzwe ko bamwe mu bagabo bakingiwe batongera  gutera akabariro, Mutatsineza yavuze ibyo ari ibihuha kuko ntawe yumvise byabayeho, yagize ati “twarikingije uko bikwiriye abagabo bacu nta kibazo bigeze bagira”. Gashokoro Anatalie utuye mu Murenge wa Mayange yatangaje ko abayobozi babakanguriye kwirinda COVID-19 bakora isuku kandi bibagirira akama
Musanze: Ingaruka nyinshi ku rubyiruko rutaganirizwa ku buzima bw’imyororokere

Musanze: Ingaruka nyinshi ku rubyiruko rutaganirizwa ku buzima bw’imyororokere

Ubuzima
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze bataganirijwe ku buzima bw’imyororokere byabagizeho ingaruka zitandukanye. Muri zo harimo  kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda, gutwara inda zidateganyijwe na Virusi itera SIDA. Uwajeneza Joyeuse w’imyaka 24 ukora mu kigo cy’Urubyiruko cya Musanze yatangaje ko iyo umwana ataganirijwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere haba harimo ikibazo cyo kuba yatwara inda zitateganyijwe cyangwa akandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Mburugu, Imitezi naVirus itera SIDA. Yagize ati “guhera ku myaka itanu, umwana akwiriye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere, hagati y’imyaka cumi n’itanu na cumi n’itandatu umwana w’umwangavu akwiriye gukangurirwa ku buzima bw’imyororokere”. Umunyana Jeanine umuyobozi wungirije
SOMAHO ni umuti ukorerwa i Jali ukingira indwara nyinshi nka Prostate na Kanseri y’Igifu

SOMAHO ni umuti ukorerwa i Jali ukingira indwara nyinshi nka Prostate na Kanseri y’Igifu

Ubuzima
SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink ni ikinyobwa ikaba n’umuti ukingira indwara zikomeye nka Kanseri y’Igifu, Prostate ku bagabo bakuze n’izindi nyinshi, ukaba ukorwa na kampani yitwa “AKIRA Natural Life Ltd” ifite icyicaro gikuru mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo muri Kigali. https://www.youtube.com/watch?v=rydAIWNo9vA Safari Adrien, umuyobozi wa “AKIRA Natural Life Ltd” yavuze ko iki kinyobwa yagishyize ahagaragara nyuma y’imyaka icumi agikoraho ubushakashatsi kugira ngo kizagirire abantu akamaro. Mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com Safari yavuze intego yari afite ajya gukora “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” yagize, ati “intego ni ugukingira uburwayi  bufata Igifu n’Amara, turenzaho dushaka n’ibifasha kurwanya umunaniro (stress) ku bantu bakoze cyane, usibye izo ndw
Ubushinwa bwanze gutanga amakuru ya COVID-19 ku itsinda rya OMS

Ubushinwa bwanze gutanga amakuru ya COVID-19 ku itsinda rya OMS

Ubuzima
Ubushinwa bwanze gutanga amakuru y’ingenzi ngo buyahe itsinda ry’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ririmo gukora iperereza ku nkomoko za Covid-19, nkuko umwe mu bagize iryo tsinda yabivuze. Profeseri Dominic Dwyer yavuze ko itsinda arimo ryahawe gusa inshamake y’amakuru y’ingenzi ryashakaga Profeseri Dominic Dwyer, impuguke mu bumenyi bw’udukoko tutabonwa n’amaso yonyine, yabwiye ibitangazamakuru Reuters, Wall Street Journal na New York Times ko itsinda arimo ryasabye amakuru y’umwimerere ajyanye n’abarwayi ba mbere ba Covid-19, icyo yise ko ari “ibintu bisanzwe bikorwa”. Yavuze ko icyo bahawe gusa ari inshamake y’ayo makuru. Ubushinwa ntabwo burasubiza kuri ibyo birego, ariko mbere bwashimangiye ko bukorera mu mucyo mu mikoranire yabwo na OMS nk'uko ik
Tuyishime avura indwara y’Igifu akoresheje imiti ituruka ku bimera

Tuyishime avura indwara y’Igifu akoresheje imiti ituruka ku bimera

Ubuzima
Tuyishime Daniel, umuvuzi wa gakondo ukorera  ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, aremeza ko indwara y’Igifu ivurwa igakira hakoreshejwe imiti y’ibimera. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com uyu muvuzi yagize ati “ubundi indwara y’Igifu iravurwa igakira, bimwe mu bimenyetso biyiranga umuntu ashobora kugira ikirungurira, kuribwa mu gatuza ndetse no mu bitugu, ama “inside”, umuntu agira itsepfu n’ibindi”. Bimwe mu bitera Igifu harimo kuba wariye urusenda, kuba wariye Tangawizi nyinshi ndetse na Amibe ikaba ishobora nayo gutera Igifu. Tuyishime ahamya ko iyi ndwara y’Igifu afite imiti iyivura igakira neza umuntu akagira ubuzima buzira umuze. Usibye Igifu uyu muvuzi na none avura: Umugongo, Rubagimpande, Umutwe no mu nda, Ifumbi ku bagore n’izindi. https://www.youtu
Abafite ubumuga bukomatanyije ntiborohewe, barasabirwa guhabwa icyiciro nk’abandi

Abafite ubumuga bukomatanyije ntiborohewe, barasabirwa guhabwa icyiciro nk’abandi

Ubuzima
Abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona ntiborohewe no kubona service kuko nta bantu benshi bazi amarenga bakoresha hakoreshejwe ibiganza, ibi bikiyongera mu kuba mu gushyira abafite ubumuga mu byiciro bo nta cyo bashyizwemo, bakaba basaba ko byahinduka. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) Madamu Kanimba Donatilla avuga ko abafite ubumuga bukomatanyije bakwiriye guhabwa icyiciro cyabo cyangwa se ibyo byiciro bikavanwaho hakajya havugwa ubumuga umuntu afite afite kuko bwose butagira uburemere bungana. Mukiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020, uyu muyobozi yagize ati “hanyuma ubumuga bw’uruhu rw’umweru ni ubumuga ukwabwo, ubumuga bw’ubugufi budasanzwe na bwo ni ubumuga ukwabwo kandi ubigenzuye
Bugesera: Bahawe ibikoresho byo guhangana no kuvura COVID- 19

Bugesera: Bahawe ibikoresho byo guhangana no kuvura COVID- 19

Ubuzima
Ambasade ya Amerika mu Rwanda yahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo guhangana na COVID-19 n’inzu zivurirwamo abayirwaye n’ahashyirwa abari mu kato, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ihumuriza abaturarwanda ko nta bikoresho bizabura. Inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu kuvura no gukumira icyorezo cya Corona Virus hamwe n’inzu ivurirwamo abarwayi bayo ikanashyirwamo abari mu kato; byose hamwe bifite agaciro ka million 200 z’amafaranga y’u Rwanda, ni byo byahawe ibitaro bitanu mu Rwanda, ikaba yaratanzwe na Minisiteri y’ingabo ya Amerika, ibinyujije muri USAID, Interhealth ndetse n’Ingobyi. Iki gikorwa cyabereye ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Bugesera mu bitaro bikuru bya Nyamata kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020. Ibyatanzwe birimo birimo udupfukamunwa, uturindanto
Amibe na Terekomunasi ni inzoka zikorana mu kwangiza abantu, menya aho wakura umuti

Amibe na Terekomunasi ni inzoka zikorana mu kwangiza abantu, menya aho wakura umuti

Amakuru, Ubuzima
Tuyishime Daniel, umuvuzi wa gakondo ukorera ku Ruyenzi muri “centre” ya Runda ya Gihara ho mu Karere ka Kamonyi, afite imiti ivura inzoka ya Amibe igakira burundu, si iyo yonyine avura kuko n’indwara ya Terekomunasi ("Trichomonase) igira uruhare mu gutuma amabanga y’urugo adakorwa neza ayivura igakira ndetse n’abatangabuhamya bakaba bahari. Mu kiganiro Tuyishime yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com Kucyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2020, yavuze ko mu ndwara zo mu nda zimwe mu z’ingenzi avura harimo iya Amibe ndetse na Terekomunasi. Tuyishime yabanje kuvuga bimwe mu bimenyetso bya Amibe kuko hari abayirwara ariko batabizi, yagize ati “Amibe hari ibimenyetso biyiranga abantu badakunze kumenya, ni yo ndwara urwara ukajya ucika intege mu mubiri, ikindi Amibe ishobora kugutera gu