
Abarimu babiri b’i Karongi batawe muri yombi bacyekwaho gukopeza abanyeshuri
Urwego rw’ Igihugu Rushinzwe Iperereza (RIB) rwataye muri yombi abarimu babiri b’ abagabo bigisha ku bigo bitandukanye byo mu Karere ka Karongi bakurikiranyweho gukopeza abanyeshuri.
Abo barimu ni Habyarimana Alexis wo ku ishuri ribanza rya Muvungu na Michel Nsabyimpuhwe wo ku ishuri ribanza rya Muramba nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha ikinyamakuru muhabura.rw
Kuri ubu amakuru aravuga ko aba barimu bakopeje abana bigisha gusa abandi bakabareka nk’ uko bitangazwa n’ abanyeshuri batakopejwe.Bityo uko ari babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura.
Ibizami bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo. Abanyeshuri bose hamwe bateganyijwe kubyitabira ni 255 173.
Ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku munsi w’ejo