Uburezi

Kirehe Adventist TVET School: Abanyeshuri bibukijwe umuco Nyarwanda basobanurirwa n’akamaro k’umuganura (Amafoto)

Kirehe Adventist TVET School: Abanyeshuri bibukijwe umuco Nyarwanda basobanurirwa n’akamaro k’umuganura (Amafoto)

Uburezi
Kirehe Adventist TVET School yahoze ari APAPEN abanyeshuri bahiga basobanuriwe bimwe mu byari bigize umuco  Nyarwanda nk’umuganura. Amakuru aturuka muri iri shuri riri mu mujyi wa Nyakarambi mu Karere ka Kirehe, avuga ko muri icyo gikorwa abanyeshuri bigishijwe umuganura icyo ari cyo n’akamaro kawo mu muco Nyarwanda. Nk’uko amafoto abigaragaza, muri iki gikorwa hari hateguwe amafunguro Abanyarwanda basangiraga ku munsi w’umuganura, uko kera habagaho guheka  mu ngobyi mu gihe nta modoka zari mu gihugu ndetse n’uko basangiraga. Ubu busabane bwabaye mu cyumweru gishize, mu gihe ubusanzwe umunsi Mukuru w’Umuganura mu Rwanda uba tariki ya 2 Kanama za buri mwaka. Amafoto
Abanyarwanda bajya gushaka amashuri mu mahanga bagiye gusubizwa binyuze muri “Study in Rwanda”

Abanyarwanda bajya gushaka amashuri mu mahanga bagiye gusubizwa binyuze muri “Study in Rwanda”

Uburezi
Gakwandi Claude uyobora umuryango “Study in Rwanda” avuga ko baje gufasha Abanyarwanda bagifite imyumvire y’uko amashuri yo mu mahanga ari yo yigisha neza bakoherezayo abana babo, mu gihe ahubwo n’abanyamahanga bakwiriye kuza kwigira mu Rwanda kuko nta kidahari. Gahunda ya Study in Rwanda yo mu kigo cya Education Network (CEN) ije gutanga igisubizo ku burezi bwo mu Rwanda kuko izazamura ireme ryo mu Rwanda ndetse ikongerera amashuri makuru ubukungu n’Abanyarwanda muri rusange ikazongera n’ishoramari ku mashuri makuru akomeye ku isi kuza gukorera mu Rwanda. Gakwandi uyobora "Center Education Network" (CEN) yavuze ko bashaka ko abanyeshuri bo muri Afurika, hanze y’umugabane wa Afurika ko baza kwigira mu Rwanda, u Rwanda rukaba igicumbi cy’uburezi bufite ireme. Kuri uyu wa Kabiri
Rwamagana:Ababyeyi barashinjwa kubangamira ireme ry’uburezi

Rwamagana:Ababyeyi barashinjwa kubangamira ireme ry’uburezi

Amakuru, Uburezi
Mu nama yahuje ababyeyi  barerera  ku ishuri  rya  Rwamagana Catholique ryitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul riherereye mu Murenge wa Kigabiro ubuyobozi bwagaragaje ko hafashwe ingamba zo gutanga uburezi bufite ireme, ariko babangamirwa n’ababyeyi bataye inshingano zo kugira uruhare mu myigire y’abana babo . Umuyobozi w’ishuri yifashije ingero yagaragaje ko ababyeyi bafite uruhare mu kudindiza ireme ry’uburezi Nkuko bitangazwa na Safari umuyobozi w’ishuri ngo hari abanyeshuri bafatirwa mu myitwaririre mibi nyamara bikagaragara ko bayikomora ku babyeyi babo . Safari  umuyobozi wa St Vincent de Paul yagize ati “Hari ingero ngiye kubaha zigaragaza ko namwe ababyeyi mufite uruhare mu makosa akorwa n’abana banyu,hari umunyeshuri nohereje kunzanira umubyeyi kubera ko umwana yari yam
Iby’ingenzi wamenya ku kigo cy’amashuri cya Champ Kigali

Iby’ingenzi wamenya ku kigo cy’amashuri cya Champ Kigali

Uburezi
Ikinyamakuru impamba.com cyasuye ikigo cy’amashuri cya Champ Kigali kiri mu Karere ka Nyarugenge, maze ubuyobozi bwacyo buvuga aho iri shuri rihagaze ku ireme ry’uburezi ndetse n’izindi gahunda iki kigo gifite mu kwita ku bana b’abakobwa. Abakobwa biga muri Champ Kigali School bafite ba nyirasenge babitaho no kubagira inama Wibabara Agnes bita Nyirasenge w’abana b’abakobwa,yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko icyumba cy’umwana w’Umukobwa cyashyizweho na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo, ubu kikaba kibafasha. Wibabara yagize ati “icyumba cy’umwana w’umukobwa twasanze ari ingirakamaro kuko ubundi iyo umwana yagiraga ikibazo nk’uko muzi imiterere y’umwana w’umukobwa imeze bamuhaga uruhushya agataha, ariko ubungubu aza mu cyumba cy’umwana w’umukobwa agakora ibyamu
Bugesera: Babangamiwe no kutagira ibitabo bijyanye na gahunda nshya y’imyigishirize

Bugesera: Babangamiwe no kutagira ibitabo bijyanye na gahunda nshya y’imyigishirize

Uburezi
Bamwe mu banyeshuli bo mu mashuli yisumbuye mu Karere ka Bugesera, bavuga ko gahunda nshya y’imyigishirize aho umunyeshuli ariwe ukora cyane, ibangamiwe no kuba nta bitabo birimo imfashanyigisho yayo bafite, bityo bikaba intandaro yo kutagira amanota menshi mu bizamini bya Leta. Kuba nta bitabo bihagije birimo amasomo ateguye bijyanye n’imyigishirize mishya, aho umunyeshuli aba asabwa gukora cyane mu ishuli kandi akavumbura, ni kimwe mu byo abanyeshuli biga mu mashuli yisumbuye mu karere ka Bugesera bavuga ko kikiri inzitizi mu myigire yabo. Ubwo Minisiteri y’Uburezi ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo mu burezi basuraga Urwunge rw’Amashuli rwa Nkanga mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, umunyamakuru w’ikinyamakuru impamba.com, yavuganye na bamwe mu banyeshuli bavuga ko kuta
Rulindo: Ishuri ry’Ubumenyi Ngiro ryaguze ibikoresho biruta ubwinshi abana baje kuryigamo

Rulindo: Ishuri ry’Ubumenyi Ngiro ryaguze ibikoresho biruta ubwinshi abana baje kuryigamo

Uburezi
Ishuri ry’Ubumenyi ngiro rya “Institut Baptiste de Buberuka (IBB) riri mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Base ryaguze ibikoresho byinshi mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira, ariko ubuyobozi butungurwa no kubona haje abanyeshuri bake hagereranyijwe n’abari bitezwe. Umwarimu wigisha muri “Institut Baptiste de Buberuka (IBB) wanze ko amazina ye atangazwa, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yagize, ati "Ku ruhande rwa IBB_TVET itangira ry’amashuri ryagenze neza ndetse abarimu bose twitabiriye akazi, ikindi ni uko ibikoresho bikenerwa mu myigire n’imyigishirize byaguzwe mbere y’uko abana batangira, abana nabo bakaba bitabiriye ku rwego rushimishije, ubu amasomo ari kwigishwa neza nta kibazo, gusa habonetse abandi bana byaba ari akarusho ugereranyije n'ibikoresho ubuyobo
EP Buramira: Gutwara ibikombe ku rwego rw’Akarere ka Rulindo no gutsindisha byahateje ubucucike muri 2019

EP Buramira: Gutwara ibikombe ku rwego rw’Akarere ka Rulindo no gutsindisha byahateje ubucucike muri 2019

Uburezi
Ikigo cy’amashuri abanza cya Ep Buramira kiri mu Karere ka Rulindo kiri mu bifite abana benshi bitewe n’uko gitsindisha neza ndetse no gutwara ibikombe mu mikino mpuzamashuri (interscolaire). Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Mutarama 2019 nibwo ikinyamakuru impamba.com cyageze ku ishuri ry’i Buramira gisanaga abana n'ababyeyi ari urujyanuruza. Mbatezimana Ignace, umuyobozi w'iri shuri rya EP Buramira yagize, ati "Itangira ry'amashuri 2019 ryagenze neza kuko twari twariteguye ku bijyanye n'isuku n'ibikoresho muri rusange.Ababyeyi bitabiriye gutangiza abana cyane cyane abari bazanye abana bavuye ku bindi bigo bashaka kwiga hano n'abahasanzwe bishimira ko iki kigo kiri mu bigo byitwara neza mu mitsindishirize ,gutoza abana muri gahunda y'itorero, indangagaciro, imikino n'imyidagaduro
APE Rugunga irashaka gutangiza Kaminuza (menya n’izindi mpinduka zitegerejwe)

APE Rugunga irashaka gutangiza Kaminuza (menya n’izindi mpinduka zitegerejwe)

Uburezi
Hakozwe inyigo igamije kugena imiterere yo kuvugurura no kongera inyubako mu ishuri rya GS APE Rugunga, ku buryo iri shuri ryazagira na Kaminuza. Ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi bwa APE Rugunga butangaza ko iyo nyigo yari igamije kugaragaza uburyo ubuso bunini budakoreshwa bw'ikigo bwabyazwa umusaruro wakunganira “Minerival” zitangwa n'ababyeyi mu kunoza ireme ry'uburezi. Iyi nyigo igaragaza ko ingengo y'imari ikenewe kugira ngo iki cyerekezo kigerweho, ikabakaba miliyoni ebyiri z’Amadolari n’ibihumbi magana arindwi, ni ukuvuga asaga miliyari ebyiri uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda (2,700,000USD = 2,363,145,028.55RWF) ikaba ikubiyemo kuvugurura inyubako zisanzwe mu buryo bw'inyubako zigeretse, kubaka inzu y’imikino n'imyidagaduro, kubaka amacumbi akodeshwa, n'ibindi bijyanye na
Ishuri rya ES Murama rirashinjwa kwangira umwana gukora ikizamini cya Leta nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umurezi we

Ishuri rya ES Murama rirashinjwa kwangira umwana gukora ikizamini cya Leta nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umurezi we

Amakuru, Uburezi
Cyizere Sebahunde wiga mu kigo cy’amashuri cya ES Murama mu Karere ka Ruhango, yangiwe gukora ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange (Tronc Commun) nyuma y’uko yigeze kugirana amakimbirane n’umurezi we kugeza bamwohereje iwabo bamwita “Umusazi”. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018 ni bwo mu Rwanda hose hatangiye ibizamini bya Leta, ariko Cyizere Sebahunde yangiwe kugikora akekwaho ko yaba afite ikibazo mu mutwe, ariko umubyeyi w’uyu mwana witwa Sibomana Jean Bosco avuga ko umwana we ari muzima, ko ubuyobozi bw’ikigo cya ES Murama bwakomeje kugenda ku muhungu we kugeza bamubujije gukora ikizamini cya Leta kandi yarishyuye amafaranga yose ndetse n’ubwenge akaba abufite kuko yabaga uwa mbere. Mu kiganiro ikinyamakuru impamba.com cyagiranye na Sibomana Jean Bosco umub
Mu Bushinwa: Abanyeshuri b’Abanyarwanda basogongejwe ku hazaza h’ikoranabuhanga rigezweho

Mu Bushinwa: Abanyeshuri b’Abanyarwanda basogongejwe ku hazaza h’ikoranabuhanga rigezweho

Uburezi
Abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiriye urugendoshuri mu Bushinwa basogongejwe ku hazaza h’ikoranabuhangwa berekwa ubuhanga bugezweho bwa “5G network, Internet of Things (IOT) , Cloud computing, Big Data na Artificial Intelligence” butaragera mu Rwanda na  henshi muri Afurika. Iri koranabuhanga baryerekewe ku cyicaro cya Huawei mu Bushinwa ahasanzwe habera imurikagurisha ry’ikoranabuhanga muri Shenzhen. Aba banyeshuri bose uko ari umunani bajyanywe na Huawei biga mu mwaka wa nyuma ibijyanye n’ikoranabuhanga muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bakaba baratoranyijwe hagendeye ku mishanga yabo yahize iyindi irimo iy’ikoranabuhahanga mu bwikorezi, ikoranabuhanga mu burezi, mu buhinzi, mu bucuruzi no mu buzima. Usibye kuba aba banyeshuri bareretswe ikoranabuhanga ryo mu rwego r