
Umuhigo ni uko 60% bazaba biga amasomo y’imyuga muri 2024
Mu nama yahuje abayobozi b’amashuri yose yigisha tekinike bo mu Rwanda yateguwe na RTB (Rwanda TVET Board) bakanguriwe kwita ku bikorwaremezo ndetse bakita ku ireme ry’uburezi ku buryo abana bifuza kwiga mu mashuri ya TVET nta mpungenge ndetse n’ababyeyi bifuriza abana babo kwiga muri aya mashuri.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ICT& TVET Irere Claudette yavuze ko leta yakoze ibishoboka byose kugirango amashuri ya tekinike yitabirwe kuburyo umuhigo igihugu cyihaye muri NCT1 ko mu mwaka wa 2024 umuhigo wa 60% w’abanyeshuri bazaba biga mu mashuri ya tekiniki ugerweho.
Yagize ati tumaze iminsi tuganira n’ababyeyi n’abanyeshuri tubakangurira kwiga mu mashuti ya tekiniki (TVET), turasaba abayobozi b’amashuri kudufasha kugirango intego twihaye tubashe kuyig