Ubukungu

Si byiza ko umuntu akuzanira amafaranga  akayasubizayo kuko yakiriwe nabi-Bagarirayose

Si byiza ko umuntu akuzanira amafaranga akayasubizayo kuko yakiriwe nabi-Bagarirayose

Amakuru, Ubukungu
Bagarirayose Charles, umusore wize muri kaminuza ibijyanye no kwakira neza abantu (Customer care) avuga ko ahandi nko mu bihugu byateye imbere kwakira neza abakiriya ari umuco, ibyo bigatuma barushaho gutera imbere kuko n’uzanye amafaranga atayasubizayo. Bagarirayose mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko atari byiza ko umuntu akuzanira amafaranga, ariko akayasubizayo kuko yakiriwe nabi. https://www.youtube.com/watch?v=8BpipiXipZQ Bagarirayose yavuze ko mu bihugu byateye imbere “Customer care” iri ku rwego rwo hejuru ndetse byamaze no kuyigira umuco ati “nashishikariza rero buri munyarwanda wese aho ari, ubyiruka, umusaza, umukecuru, buri wese kubishyiramo ingufu kugira ngo umuntu ukuzaniye amafaranga atagucika kuko nk’iyo urebye mu bindi bihugu byateye imb
Abavuzi ba gakondo mu Rwanda bagiye kuvana amafaranga yabo mu ihembe

Abavuzi ba gakondo mu Rwanda bagiye kuvana amafaranga yabo mu ihembe

Amakuru, Ubukungu
Abavuzi ba gakondo mu Rwanda bibumbiye mu ihuriro “UMUAGA” batangije ikimina kibimburira umushinga bafite wo gutangiza banki yabo mu rwego rwo kuva muri gakondo yo ku bitsa mu ihembe. Aba bavuzi ba gakondo bakoze inteko rusange kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018, bahita batangiza ikimina, ariko ikigamijwe ari uko mu minsi iri mbere bazaba bafite banki yabo yo kubitsa no kugurizanya. Sibomana Jean Boso Umuyobozi w’Umuryango Mugari w’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (UMUAGA International Medicine) mu gusobanura ko bagiye kuvana amafaranga mu ihembe akabikwa muri banki yagize ati “uyu munsi twabashije gukura amafaranga mu mahembe bamwe niho bajyaga bayabika, baranze kuyabika muri banki, benshi banga umurongo wo kuri banki, abandi ntibaba banabizi bazi ko ari ukuyabika mu ihembe, r
Ingurube ntibwagura nta nubwo igira ibibwana-Ngirumugenga

Ingurube ntibwagura nta nubwo igira ibibwana-Ngirumugenga

Amakuru, Mu Rwanda, Ubukungu
Ngirumugenga Jean Marie Pierre umworozi w’ingurube mu Mudugudu wa Kabuga Akagali ka Sibagire Umurenge wa Kigabiro Intara y’Iburasirazuba arasaba Abanyarwanda guhindura imyumvire bagira ku ngurube, akaba asaba ko abantu bajya bavuga abana b’ingurube aho kubyita ibibwana, bakavuga ko ingurube ibyara aho kuvuga ko ibwagura. Ngirumugenga  avuga ko habwagura imbwa naho ingurube ibyara abana, kuko atari byiza gusebya itungo ritunze abantu Uyu mworozi avuga ko kera Abanyarwanda basuzuguraga ingurube ari nayo mpamvu bayigereranyaga n’imbwa ati “kera ntabwo ingurube bari bayimenyereye bigatuma abana bayo babita ibibwana , ubu ingurube tuyifata nk’andi matungo, imvugo ikibwana no kubwagura biveho ikintu gitanga amafaranga ntigikwiye kwitwa iryo zina izo mvugo abantu bazireke kuko byaba ari
Abaturage 70 mu karere ka Rusizi barataka basaba ko bakwishyurwa amafaranga bakoreye

Abaturage 70 mu karere ka Rusizi barataka basaba ko bakwishyurwa amafaranga bakoreye

Amakuru, Mu Rwanda, Ubukungu
Abaturage 70 bo mu Murenge wa Nkungu baravuga ko imyaka itatu ishize barakoze umuhanda wa Cyamudongo-Nkungu ariko rwiyemezamirimo ntabahembe amafaranga yose, bagasaba ko yakurikiranwa akabishyura. Aba baturage bemeza ko bahembwe ariko ntibahabwe amafaranga yose, rwiyemezamirimo akabizeza ko azabishyura akarere kamwishyuye ariko ntibaje kumenya aho yaciye kugeza n’ubu ntibaramuca iryera. Hakizimana Philbert ati “Ikibazo dufite ni icy’uyu muhanda twakoze rwiyemezamirimo ntiyaduhemba, imyaka itatu irashize twishyuza. Njyewe bandimo ibihumbi 30 n’umugore wanjye bamurimo ibihumbi 18. Twakoze gutyo rwiyemezamirimo arahagarara.” Aba baturage bavuga ko kutishyurwa byabagizeho ingaruka mbi zirimo kutabona ubwisungane mu kwivuza no kutarihirira abana babo ishuri ndetse bamwe bibaviramo kugu
Scroll Up