
IPAR na Access to Finance Rwanda bamuritse igitabo kigaragaza inzitizi umuhinzi agihura nazo
Ikigo cy’Ubushakashatsi (IPAR Rwanda) gifatanyije na Access to Finance bashyize ahagaragara igitabo gikubiyemo ibikorwa byose bijyanye no gutanga inguzanyo mu buhinzi.
Ubu bushakashatsi bukubiye muri iki gitabo cya page 94 cyiswe “Rwanda Agriculture Finance Year Book” bwakozwe hagati y’umwaka wa 2017-218 bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2019 muri Kigali.
Eugenie Kayitesi, Umuyobozi Mukuru wa IPAR yatangarije abanyamakuru ko mu bushakashatsi bakoze bakusanyije amakuru ajyanye n’ukuntu ubihinzi buterwa inkunga mu Rwanda, mu rwego rwo kubavana mu bukene babatera inkunga.
Umuyobozi wa IPAR avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye nk’ibigo by’imari iciriritse, imiryango itari iya Leta n’indi kugira ngo urwego rw’ubuhinzi rutezwe imbere.