Rwiyemezamirimo Sina Gerard yahishuye ibanga yakoresheje kugira ngo imodoka hafi ya zose zigera kwa kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo zihahagarare abazirimo bakagura icyo kurya cyangwa se icyo kunywa, ibanga akoresha nta rindi ni ukugaragaza ibyo akora no kumenya gufata neza abakozi.
Ikinyamakuru impamba.com muri iki cyumweru cyasuye Sina Gerard kiganira nawe ku nsanganyamatsiko ebyiri z’ingenzi: Iya mbere ni ibanga akoresha kugira ngo ibinyabiziga bikunde guhagarara kwa Nyirangarama no kuba ari umwe muri ba rwiyemezamirimo bakunze kurambana abakozi igihe kirekire.
Sina yagize ati “mbere na mbere nitabira ama “Expo” yaba ay’Akarere, Intara, ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga, mba ngiye kugaragaza ibyo namaze kugeraho, ni ukuvuga nkajya kwereka abo banyarwanda, abo b
Ngarambe Daniel Perezida w’Ihuriro ry’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) aravuga ko nyuma ya guma mu rugo kubera icyorezo cya Corona Virus, hari isomo byasigiye abamotari rijyanye no kumenya kwizigama.
https://www.youtube.com/watch?v=giHbGlIL3e4&feature=youtu.be
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020, ubwo yabazwaga isomo abamotari bakuye muri ibi bihe byo kwirinda Corona Virus yagize ati “isomo twakuyemo nk’abamotari icya mbere cyo abamotari ntabwo bizigamaga kuko ubwizigame bwabo bwari bumeze nk’uburi mu muhanda, yari azi ko none ajya mu muhanda agakora yashaka agakora nijoro cyangwa ku manywa, ariko bahagaritswe kubera ko nta cyo bari barabitse mu nzu no ku mufuka, byabaye ikibazo cy’uko ari bo ba mbere bahita bagerwaho
Bamwe mu bahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, bishimiye icyemezo cy’umushoramari Basabira Laurent wiyemeje kubateza imbere mu buhinzi bwabo.
Umunyamakuru yasanze abahinzi baganira ku buhinzi bwabo bw’umuceri mu Karere ka Nyagatare aho bavugaga ko Uruganda rw’umuceri rwa “Nyagatare Rice Mill” hari ibyo rwemeye kubafasha mu rwego rwo kubateza imbere ndetse no guteza imbere umusaruro uva mu byo bahinga.
Ibi, byatumye biba ngombwa ko umunyamakuru abaza nyir’Uruganda rwa “Nyagatare Rice Mill” ari we Basabira Laurent maze atangaza ko hari ingamba nyinshi zafashwe mu rwego rwo gufasha abahinzi no guteza imbere umusaruro w’umuceri.
Basabira mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umusingi dukesha iyi nkuru yagize ati “mu rwego rwo kuzamura umusaruro m