Ubukungu

CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA MU GATSATA KUWA 31/12/2020
KANDA HANO USOME NEZA ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA MU GATSATA KU WA 31 UKUBOZA 2020

Gatenga: New Vision Bakery Bread Ltd ikora Imigati, Amandazi n’izindi “Products” wakangurira buri muntu kugura
Kampani yitwa “New Vision Bakery Bread Ltd” ikorera mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro ikora imigati y’amoko atandukanye, amandazi na Cake, wakangurira buri wese kugura kuko buri muntu yatekerejweho.
Ubuyobozi bwa “New Vision Bakery Bread Ltd” butangaza ko abantu b’ingeri zose batekerejweho kugira ngo bashobore kugura umugati bakora.
Umwe mu bakozi ba “New Vision Bakery Bread Ltd” yagize ati “umuntu wese mu bushobozi bwe ashobora kugura “products” za “New Vision Bakery Bread Ltd” kuko n’abarwayi ba Diyabete batekerejweho bakorerwa umugati w'umunyu utarimo isukali”.
Abifuza “products” za New Vision bazisanga mu Murenge wa Gatenga ku muhanda wa Kaburimbo ugana “Kicukiro Centre” ahateganye na Bar izwi nko ku Mugongo, iyi kampani ikaba inafite abacuruzi (suppliers) bazige

Nasho: Impamvu Urwagwa Ishema rufite umwimerere
Ngirumuhire Jean Baptiste, umuyobozi wa Kampani Urwagwa Ishema rutunganyirizwa mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi mu Mudugudu wa Mulindi ho mu Karere ka Kirehe, avuga ko ari rw’umwimerere kuko iyo usuye uruganda bakwereka ibyo iyo nzoga iturukamo bitandukanye na bamwe ushobora gusura ugasanga bavuga ko bafite uruganda rw’inzoga kandi nta gitoki wahasanga cyangwa se igikatsi.
Urwagwa Ishema rukunzwe cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, rukozwe mu bitoki bya Fiya, Amasaka n’Ubuki, rukaba rufite icyangombwa gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB).
Ngirumuhire, umuyobozi wa Kampani Urwagwa Ishema, yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko uruganda rwabo rutunganya litiro ibihumbi 8 umunani mu cyumweru, bagatara ibitoki biri hagati ya Toni 4 na 5 mu cyumweru, ariko m

Yavumbuye ibanga mu mapine ashaje n’ibikarito
Pantaleon Niyobuhungiro wo mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, amaze guhindurirwa ubuzima no gukora ibikoresho mu mapine n’ibikarito bishaje, none byahinduye ubuzima bwe n’abo akoresha.
Pantaleon Niyobuhungiro ni umusore ufite imyaka 23 y’amavuko akaba avuka mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, uyu musore akaba akora akazi ko gukora intebe n’ameza mu mapine ashaje n’ibikarito biba byarajugunywe.
Ubwo ikinyamakuru impamba cyamusuraga, cyamusanze muri “centre” ya Mbyo hamwe muho akorera uyu mwuga, avuga ko amaze umwaka akora aka kazi, mu gusobanura impamvu yahisemo gukoresha amapine n’ibikarito, yagize ati “nabonaga ukuntu amapine asaza akajugunywa ugasanga arangiza ibidukikije, bamwe banayatwika, niga umushinga neza nsanga nayifashisha nkakoramo ibikoresho kandi bik

Gikondo: Hagiye gutangira uruganda rukora Imigati, Amandazi na Biscuit bikozwe mu bijumba
Uruganda rukora umugati witwa VITA BREAD n’ibindi biribwa bikomoka ku bijumba, mu minsi iri imbere ruratangira gukorera mu Murenge wa Gikondo hafi ya RWANDEX ugana MAGERWA mu gihe mbere rwakoreraga i Kanombe.
Inyubako uru ruganda ruzakoreramo irahari, ubwo ikinyamakuru impamba.com cyahasuraga cyasanze hari gukorerwa isuku ndetse n’imashini ziri gushyirwa ahabugenewe.
Regis Umugiraneza, umuyobozi w’ikigo cyitwa "CARL Group LTD" gitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi cyibanda ku bihingwa by’ibijumba gikoramo ibintu bitandukanye nk’imigati, amandazi na biscuit, yavuze ko Ikijumba gifite ibara ry’icunga (orange) gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye cyane cyane Vitamini A ifasha abana kugira imikurire myiza, gufasha abagore batwite no kurinda indwara zitera ubuhumyi.
Aho i

Nyamirambo: Muri “Excellent Restaurant” ni ahantu heza wasohokera
“Excellent Restaurant” ni restora iri i Nyamirambo imbere ya Saint André muri Etage hejuru, ikaba iri ari ahantu heza ho gusohokera kuko uhicara witegereza ibyiza bitatse Umujyi wa Kigali.
Iyi restora iri mu nyubako ya CENAKULUM, ikorerwamo n’abandi bantu bazwi mu Rwanda nk’umuhanzi King James ufitemo “Alimentation”, rwiyemezamirimo Sina Gérard n’abandi.
Abanyamakuru bageze aho “Excellent Restaurant” ibarizwa i Nyamirambo abakiriya bavuga ko bishimira kuhasohokera kuko iyo uhicaye ufata icyo kunywa n’icyo kurya witegereza uduce dutandukanye twa Kigali.
Ikindi abakiriya ba “Excellent Restaurant” bavuga, ni uko impamvu bahakunda ari uko abakoramo batanga serivisi nziza, aho ukihagera ubona ukwakira kandi icyo umutumye kikakugeraho mu buryo bwihuse.
Umwe muri aba bakiriya yagi

Kicukiro: Parikingi ya Bizimungu yabaye igisubizo
Rwiyemezamirimo Bizimungu Hamada amaze amezi agera muri atatu atangije Parikingi yabaye igisubizo kuko imodoka nyinshi zari hirya no hino muri Kigali zabonye aho ziparika kandi hafite umutekano usesuye.
Iyi Parikingi yakira imodoka zitandukanye ziganjemo amakamyo.
Ikaba iri mu Kagali ka Iriba, Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeli 2020, abanyamakuru basuye Bizimungu avuga aho yakuye igitekerezo cyo gutangiza iyi parikingi.
Bizimungu mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “njya gutangiza iyi Parikingi, nari ngamije gukemura ikibazo cy’imodoka zaburaga aho zihagarara zigateza akajagari nyuma y’uko ibikorwa byakorerwaga mu bishanga byari bimaze kuvanwamo, gusa ndacyiyubaka, ndagira ngo menyereze neza, nyuma nziyambaza Leta na banki kugi