
Ingengo y’imari ya 2021-2022 iziyongeraho miliyari zirenga 633 z’amafaranga y’u Rwanda
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragarije Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ko ingengo y’imari ya 2021/2022 iziyongeraho miliyari zisaga 633 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw) angana na 16.6%, yose hamwe ikazaba ari miliyari 4,440.6 Frw.
Minisitiri Dr. Ndagijimana yatangaje ukwiyongera kw’ingengo y’imari ubwo Inteko rusange y’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rivugurura itegeko rigena ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2021/2022.
Yavuze ko amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera ave kuri miliyari 1,993.0 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri miliyari 2,148.0 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko yiyongeraho agera kuri miliyari 155 bingana na 7%.
Amafaranga aturuka ku misoro aziyongera ave kuri miliyari 1,717.2 z’amafaranga y’u Rwanda