
Aho icyicaro cy’ihuriro ry’amadini “Alliance Evangelique au Rwanda” kibarizwa i Ndera hateye agahinda (yavuguruwe)
Nsanga RGB n'inzego z’ibanze barafunze insengero zidafite inyubako zijyanye n’igihe,bibagirwa iy'ibiro bikuru by'Ihuriro ry'Amadini ya Gikristu mu Rwanda ari yo "Alliance Evangelique au Rwanda", nyuma yo kuhagera ngasanga rikorera ahantu hameze nko mu itongo.
Ihuriro ry'Amatorero n'amadini Alliance Evangelique au Rwanda risanzwe rikora ibikorwa birimo guharanira amahoro mu banyarwanda ,gutanga inyishigisho z'ubumwe n'ubwiyunge , imishinga yafasha amatorero kwiteza imbere .
Iri huriro ryakoze umurimo ukomeye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi kuko ryagiye rishyigikira ukubaho kw'amadini n'amatorero mu Rwanda hagamijwe kwigisha ubumwe n'ubwiyunge , ndetse no kwishyira hamwe mu bikorwa byo gusengera igihugu .
Iri huriro kandi rikaba rikorana umunsi ku wundi n'amatorero abarizwa