Sesengura

Muvunyi Paul yaba ashaka kwimika Gacinya ku buyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kuzana mu ikipe umwuka mubi

Muvunyi Paul yaba ashaka kwimika Gacinya ku buyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kuzana mu ikipe umwuka mubi

Sesengura
Uwari Visi Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Twagirayezu Thadée yeguye ku mpamvu ze bwite. Ese Twagirayezu Tadeyo ko nta mushinga ufasha ikipe atasinyeho ajyanywe n’iki? Ubu  byamaze kumenyekana ko Visi Perezida w’ikipe ya Rayon sports Twagirayezu Thadeo yeguye ngo kuko ananizwa na Perezida Munyakazi Sadate. Nk’umukunzi wa Rayon Sports nsanga ibi atari byo,ahubwo Twagirayezu azagaruka muri Komite izaba iyobowe na Gacinya Denis. Ibi bitangazwa n’abari muri  gurupe iyobowe na Muvunyi Paul yakoreye inama kwa Muhirwa Fred bemeza ko bagomba gukuraho Munyakazi Sadate bakimika Gacinya. Aya makuru akomeje kuzunguruka mu bafana  bakibaza icyo Muvunyi yaba ahoye Munyakazi kugira ngo amwambure ikipe.Ese Muvunyi afite ububasha bwo kwambura Sadate ikipe ya Rayon sports? Amakuru ava kwa M
Muhirwa Prosper kuki ashaka kuyobora ikipe ya Rayon Sports nka Kampani ye?

Muhirwa Prosper kuki ashaka kuyobora ikipe ya Rayon Sports nka Kampani ye?

Sesengura
Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports barasaba Muhirwa Prosper gutanga umutekano,naho kurega muri RIB bazasesengura niba yubaka cyangwa asenya. Ikipe ya Rayon Sports igira ibigwi byinshi,ikanagira abakunzi benshi,bityo bigahora byerekana intumbero yayo.Ubu rero muri iki gihe mu ikipe ya Rayon Sports haravugwamo ibibazo bitezwamo n’itsinda ryiyise abavuga rikijyana rigamije kunaniza ubuyobozi. Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports arashyirwaho iterabwoba aregwa muri RIB kugira ngo  hatazagira ubazwa amakosa yo gusenya ikipe abazwa. Itsinda riyobowe na Gacinya Denys,Gakwaya Olivier n’umucurabwenge wabo Muhirwa Prosper bashinze Rayon Sports Basketball Club kugira ngo basenye  Munyakazi Sadate. Ibi byatangiye ikipe ya Rayon Sports ijya guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’amakipe
Kuki NPC Rwanda ishaka gusesagura umutungo w’Igihugu mu mikino idatanga umusaruro?

Kuki NPC Rwanda ishaka gusesagura umutungo w’Igihugu mu mikino idatanga umusaruro?

Sesengura
Nyuma y’aho tariki ya 15 Nzeli 2019 mu Rwanda hasorejwe amarushanwa ya Afurika yo gushaka itike yo kujya mu mikino Paralempike izabera mu Buyapani muri 2020, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) n’ubu ubuyobozi bwayo ntiburakurayo amaso ngo andi mahirwe ikipe irateganya kuyashakira muri Amerika. Mperutse gusoma kimwe mu kinyamakuru cyo mu Rwanda nsoma inkuru aho Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC Rwanda akaba n’Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball avuga ko kuba baraburiye amahirwe muri shampiyona ya Afurika  yabereye mu Rwanda, andi mahirwe bateganya kujya kuyashakira muri Amerika mu marushanwa azabera Oklahoma. Iki cyifuzo nkikibona nabifashe nka gahunda NPC Rwanda yaba ifite yo gushaka gusesagura umutungo w’Igihugu yizeza Minisiteri
Disi ashobora kuba yasimbujwe ku mwanya wa Perezida w’aba “Olympiens” b’ u Rwanda atabizi

Disi ashobora kuba yasimbujwe ku mwanya wa Perezida w’aba “Olympiens” b’ u Rwanda atabizi

Sesengura
Disi Dieudonné Perezida w’Ishyirahamwe ry’abakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike (Association des Olympiens du Rwanda) yasimbuwe na Sharangabo Alexis usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, ariko akaba atigeze abimenyeshwa. Biravugwa ko impamvu Disi Dieudonné yasimbujwe ari uko yari amaze igihe atari mu Rwanda nubwo nta gihamya cyerekana ko atari agishoboye kubahiriza inshingano ze kuko yakunze no kwitabira inama mpuzamahanga zihuza abakinnyi bitabiriye imikino Olempike, aho muri izo nama yakunze kuzitabira we na Girimbabazi Pamela, Umunyamabanga Mukuru wamenyekanye mu mukino wo koga (swimming). Ibi byatumye nkora isesengura nibaza icyaba cyihishe inyuma yo kweguza Disi, mu gihe uwamusimbuye ntaho bigaragara ko babanje gukorana ikiganiro. D
Sitting Volleyball: Ese ko imikino ibera i Kigali, ikipe y’Igihugu ikabona itike, ese igiye mu Misiri na bwo yabona itike?

Sitting Volleyball: Ese ko imikino ibera i Kigali, ikipe y’Igihugu ikabona itike, ese igiye mu Misiri na bwo yabona itike?

Sesengura
Ikipe y’Igihugu y’abakobwa ya Sitting Volleyball yakatishije itike yo kwitabira imikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani muri 2020, itsinze Misiri ku maseti 3 kuri 1, ariko ibi byatumye nibaza ikibazo kigira kiti “ese koko amarushanwa ya Afurika yo gushaka itike yo kujya mu mikino Paralempike, aramutse abereye mu Misiri ikipe y’u Rwanda yakatisha tike yo kujya mu mikino Paralempike? Aha mvuze mu ijambo rimwe navuga nti “Oya”. Inkoko iri iwabo ishonda umukara Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa yabonye bwa mbere itike yo kwitabira imikino Paralempike muri 2015, ubwo yatsindaga Misiri rwabuze gica, nyuma y’iyo ntsinzi havuzwe byinshi ko iyi ntsinzi u Rwanda ruyikesha kwakira imikino ko igishoboka cyose cyagombaga gukorwa, ariko ikipe y’abakobwa ikavana igihugu mu isoni kuko ku iki
Impamvu Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana Charles nta n’umwe ukwiriye kuyobora idini rya “EDNTR” (aba de Dieu)

Impamvu Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana Charles nta n’umwe ukwiriye kuyobora idini rya “EDNTR” (aba de Dieu)

Amakuru, Sesengura
Nyuma y’aho mu idini rya “EDNTR” hashize iminsi bigaragara ko uwitwa Bishop Nyirinkindi Euphraim umaze igihe mu buyobozi  na Bishop Twagirimana Charles barwanira kuyobora iri dini, ikinyamakuru impamba.com cyakusanyije amakuru mu bakristu batandukanye bagihamiriza ko aba bose bafite imiziro itabemerera kuba abavugizi b’iri Torero. Muri uku gukusanya aya makuru icyo aba bakristu bagarukaho ni uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rukwiriye gukora ibishoboka byose kugira ngo Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana bose ntihazagire uwemererwa kuyobora “Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda” (EDNTR) (rizwi ku izina ry’aba de Dieu) kubera ibyo banengwa birimo kutaba inyangamugayo. Ikinyamakuru impamba.com cyavugishije Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana Charl
Aho icyicaro cy’ihuriro ry’amadini “Alliance Evangelique au Rwanda” kibarizwa i Ndera hateye agahinda (yavuguruwe)

Aho icyicaro cy’ihuriro ry’amadini “Alliance Evangelique au Rwanda” kibarizwa i Ndera hateye agahinda (yavuguruwe)

Sesengura
Nsanga RGB n'inzego z’ibanze barafunze insengero zidafite inyubako zijyanye n’igihe,bibagirwa iy'ibiro bikuru by'Ihuriro ry'Amadini ya Gikristu mu Rwanda ari yo "Alliance Evangelique au Rwanda", nyuma yo kuhagera ngasanga rikorera ahantu hameze nko mu itongo. Ihuriro ry'Amatorero n'amadini Alliance Evangelique au Rwanda risanzwe rikora ibikorwa birimo guharanira amahoro mu banyarwanda ,gutanga inyishigisho z'ubumwe n'ubwiyunge , imishinga yafasha amatorero kwiteza imbere . Iri huriro ryakoze umurimo ukomeye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi kuko ryagiye rishyigikira ukubaho kw'amadini n'amatorero mu Rwanda hagamijwe kwigisha ubumwe n'ubwiyunge , ndetse no kwishyira hamwe mu bikorwa byo gusengera igihugu . Iri huriro kandi rikaba rikorana umunsi ku wundi n'amatorero abarizwa
Abahanzi 7 b’Abanyarwanda babicabigacika mu mahanga

Abahanzi 7 b’Abanyarwanda babicabigacika mu mahanga

Imyidagaduro, Sesengura
Ikinyamakuru impamba.com kigiye kubagezaho urutonde rw’abahanzi barindwi b’Abanyarwanda babica bigacika baba mu mahanga, bakunzwe ndetse n’indirimbo zabo zifatwa nk’izibihe byose. 1.KAYIREBWA CECILE Kayirebwa Cécile ni umuhanzi w’Umunyarwanda ubarizwa mu Bubiligi, indirimbo ze nka Umunezero,Tarihinda, Cyusa, Inzozi, Inkindi, Urusamaza, n’izindi zifatwa nk’iz’ibihe byose bitewe n’akamaro zagiriye sosiyete nyarwanda. Indirimbo za Kayirebwa zamamaye mu Rwanda no mu mahanga ku buryo n’amaradiyo yo mu Burayi acuranga indirimbo ze. Kayirebwa Cecile yavutse tariki ya 22 Ukwakira 1946 mu mujyi wa Kigali, akaba avuka mu muryango w’abahanzi nk’uko imbuga zitandukanye za internet zibitangaza. Mu mwaka wa1994, yasohoye CD ye ya mbere yise “Rwanda” muri “Globe Style” (inzu itunganya
Ubusesenguzi: Young Generation ishobora kuba igiye gukora ibyo amadini n’amatorero ya Gikirisitu atakoze

Ubusesenguzi: Young Generation ishobora kuba igiye gukora ibyo amadini n’amatorero ya Gikirisitu atakoze

Sesengura
Mu minsi ishize,nagiranye ikiganiro na Past Sebanani Christophe na Ev.Rurangwa Denis bagira bati" ntitwumva ukuntu nyuma y'imyaka 5 yose ishize habaye “Declaration” itangajwe n'abayobozi b'amadini n'amatorero  itarashyirwa mu bikorwa,byagaragaye ko ibyo bemereye imbere y'abayobozi b'Igihugu ,abayoboke n'amahanga, bitashyizwe mu bikorwa; dore ko nyuma y’iri tangazo ari bwo mu madini menshi basubiranyemo abandi barafungwa mu madini biradogera. Mu busesenguzi bwanjye hari ibyo nibajije nshingiye kuri yubire y'imyaka 25 irimo gutegurwa na Young Generation inenga kudashyirwa mu bikorwa ibyo biyemeje. Tariki 9 Nyakanga 2019, muri “Kigali Convention Centre” hateraniye abayobozi bakuru b’igihugu bagera kuri 2000, abanyamadini, abikorera n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, mu mahugurw
Impamba y’uyu munsi: Kunanirwa kwihangana ni ugutsindwa intambara y’ubuzima

Impamba y’uyu munsi: Kunanirwa kwihangana ni ugutsindwa intambara y’ubuzima

Sesengura
Impamba y'uyu munsi twabateguriye, iravuga ku bucukumbuzi twakoze bujyanye n' ibitekerezo by'ubuhanga bya bamwe bagiye baba indashyikirwa mu gutekereza no gukora. Hari abahanga, intwari babayeho kuri iyi si dutuye bakaba baramenyekanye ku buvumbuzi bakoze, mu magambo y’ubuhanga bavuze, mu ntambara barwanye ku miyoborere myiza n’ibindi bitandukanye bakoze bikaba bitazibagirana mu mateka Dore amwe mu magambo yavuzwe na “Mahatma Ghandi” (intwari yo mu gihugu cy’u Buhinde) yabereye abatuye isi urwibutso rukomeye kugeza n'uyu munsi. Amwe mu magambo Ghandi yavuze akwiriye kukubera impamba Ijisho riramutse rihorewe irindi jisho, byarangira abatuye isi bose ari impumyi. Umunyantege nke ntashobora kubabarira, imbabazi ni umwihariko w’ abanyembaraga. Kunanirwa kwihangana ni ko
Scroll Up