
Ubusesenguzi: Kuki abo Komite Olempike yatumiye mu nama batashye badahawe insimburamubyizi? Hari n’ibindi abayitabiriye banenga
Inama y’iminsi itatu Komite Olempike yateguye ifatanyije na Komisiyo ishinzwe abakinnyi yitabiriwe n’abantu bagera ku ijana yasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020, ikaba yarangiye bamwe mu bayitabiriye bijujuta.
Nyuma yo kumva agahinda ka bamwe mu bitabiriye iyi nama ndibaza impamvu umunsi wo gutaha warinze ugera badahawe amafaranga yabo y’insimburamubyizi ndetse n’ayo bakoresheje mu ngendo zo kwitabira iyo nama.
Ikindi nibaza nkakiburira igisubizo ni uburyo abakinnyi bose bitabiriye imikino Olempike bayitumiwemo, ariko Ntawurikura Mathias ufite agahigo ko kwitabira imikino Olempike inshuro nyinshi mu Rwanda, akaba na Perezida wa mbere w’abitabiriye imikino Olempike (Association des Olympiens du Rwanda) muri iyo minsi itatu ntamwanya yahawe ngo asangize abandi