
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018
None ku wa Gatanu, tariki ya 27 Mata 2018, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Mata 2018.
Inama y’Abaminisitiri yemeje ubutaka bwegurirwa Minisiteri y’Ingabo.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Imbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’igihe giciriritse (Budget Framework Paper) hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’Ingengo y’Imari ya 2018/2019 - 2020/2021.
Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo ya 5 n’iya 6 ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye uburenganzira bw’umwana.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Impano yashyir