
Menya amafaranga abakoresha Ubutasi bwa Pegasus bukorerwa kuri Telefone bishyura Abayisiraheri
Abakoresha ubutasi bwa Pegasus bakoresha telefone yawe nk'aho ari iyabo (Ifoto/BBC)Ubutasi kuri telefone zigendanwa bwongeye kuvugwa muri iyi minsi ko bukorwa na za leta zimwe na zimwe, igiciro cyabwo gishobora kugera kuri miliyoni 1$ kugira ngo ikoreshwe muri telephone 10 gusa, nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru New York Times.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Amnesty International iherutse gutangaza amakuru mashya y'abantu batandukanye Pegasus yinjijwe muri telephone zabo, cyangwa yagerageje kwinjizwamo hagamijwe kubaneka.
Leta z'ibihugu bitandukanye ku isi, muri Africa birimo u Rwanda na Maroc, zashinjwe kuyikoresha ku batavuga rumwe n'ubutegetsi, impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu cyangwa abanyapolitiki bakomeye bo mu bihugu bituranyi.
Organized Crime and Corruption Repo