Politiki

Menya amafaranga abakoresha Ubutasi bwa Pegasus bukorerwa kuri Telefone bishyura Abayisiraheri

Menya amafaranga abakoresha Ubutasi bwa Pegasus bukorerwa kuri Telefone bishyura Abayisiraheri

Politiki
Abakoresha ubutasi bwa Pegasus bakoresha telefone yawe nk'aho ari iyabo (Ifoto/BBC)Ubutasi kuri telefone zigendanwa  bwongeye kuvugwa muri iyi minsi ko bukorwa na za leta zimwe na zimwe, igiciro cyabwo gishobora kugera kuri miliyoni 1$ kugira ngo ikoreshwe muri telephone 10 gusa, nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru New York Times. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Amnesty International iherutse gutangaza amakuru mashya y'abantu batandukanye Pegasus yinjijwe muri telephone zabo, cyangwa yagerageje kwinjizwamo hagamijwe kubaneka. Leta z'ibihugu bitandukanye ku isi, muri Africa birimo u Rwanda na Maroc, zashinjwe kuyikoresha ku batavuga rumwe n'ubutegetsi, impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu cyangwa abanyapolitiki bakomeye bo mu bihugu bituranyi. Organized Crime and Corruption Repo
U Burundi bwahakanye gucumbikira abateye mu Rwanda

U Burundi bwahakanye gucumbikira abateye mu Rwanda

Politiki
Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi (FDNB) rihakana ko ubutaka bwa kiriya gihugu bwakoreshejwe n’abagabye igitero muri Nyaruguru. U Rwanda ruvuga ko igitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana baturutse mu Burundi, cyaguyemo abagera kuri 4 mu bakigabye, ndetse gifatirwamo batatu. Muri kiriya gitero hakomerekeyemo abasirikare batatu b’u Rwanda. Herekanywe ibikoresho byafashwe n’imirambo y’inyeshyamba zarashwe. Mu bikoresho byafashwe harimo ibyifashishwa ku rugendo n’abasirikare byanditseho ko ari iby’u Burundi. Itangazo ry’ingabo z’u Burundi rigira riti “Ingabo z’u Burundi, FDNB zinyomoza amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo (mu Rwanda) ku mbuga nkoranyambaga ko u Burundi bwahaye ubwihisho inyeshyamba zagabye igitero mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyi
Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri guverinoma y’inzibacyuho mu gihe cya Jenoside yamaze gupfa

Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri guverinoma y’inzibacyuho mu gihe cya Jenoside yamaze gupfa

Politiki
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) uyu munsi biremeza urupfu rwa Augustin Bizimana, umwe mu bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga akaba anaregwa kuba yari umuyobozi mukuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994. Uku kwemeza uru rupfu gushingiye ku bumenyi bw’irangamiterere bwimbitse bwakozwe ku bisigazwa by’umubiri we ku mva iri iPointe Noire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Nka Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’inzibacyuho mu gihe cya Jenoside, Bizimana yashiriweho impapuro zimurega n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashiriweho u Rwanda muri 1998. Yashinjwaga ibyaha cumi na bitatu bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gutsemba, ubwicanyi, gufata k
Amb. Nduhungirehe yamaze kwirukanwa mu kazi

Amb. Nduhungirehe yamaze kwirukanwa mu kazi

Politiki
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mata 2020, yirukanye ku mirimo Amb. Nduhungirehe Olivier wari Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nk'uko itangazo rya ryashyizweho umukono na Ministre w’Intebe Dr Ngirente Edouard ribigaragaza. Amb. Nduhungirehe yazize imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki y'Igihugu. Ibi byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 9 Mata 2020. Amb. Nduhungirehe, uyu ni umwanya yari amazeho igihe, akaba yarawugiyeho avuye muri ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi.
Mu Bubiligi: Hagaragajwe ko Neretse yabaye umufatanyacyaha muri Jenoside

Mu Bubiligi: Hagaragajwe ko Neretse yabaye umufatanyacyaha muri Jenoside

Politiki
Ubwunganizi bw’abatanze ikirego bwavuze  ku byagaragajwe mu myanzuro y’abunganira uregwa (Ari we Neretse Fabien ukomeje kuburanira mu Bubiligi) , banenze iperereza ko ryakozwe nabi. Abatanze ikirego bakavuga ko urubanza rutagarukira ku iperereza ryakozwe ko ariyo mpamvu abatangabuhamya bongeye kubazwa. Mme Martine Beckers yavuzwe cyane n’ubwunganizi bwa Neretse kuba yarivanze mu iperereza aho yavuganaga kenshi n’abarikoze. Ubwunganizi bw’abatanze ikirego buvuga ko byari mu nshingano ze nk’umuntu watanze ikirego ( tariki 26 /07/1994) ko igihe yaboneraga amakuru mashya mashya yagombaga kuyageza ku bakora iperereza. Kuba kandi ryaratinze, aho ryamaze imyaka isaga 18, abatanze ikirego basanga atari Beckers waritindije ahubwo ari Neretse . Kumenya aho yari aherereye byaragoranye nd
Perezida Kenyatta yavuze impamvu yaje mu Rwanda

Perezida Kenyatta yavuze impamvu yaje mu Rwanda

Politiki
Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya mu ruzindiko yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2019 yahuriye na Perezida Kagame mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, aboneraho kuvuga ko mu byamuzanye harimo kureba uko Abanyarwanda bakora. Abaye Perezida wa Mbere mu mateka usuye u Rwanda akagira amahirwe yo kwitabira umwiherero w’abayobozi bakuru mu Rwanda mu ruzinduko rutamenyekanye cyane,Perezida Kenyatta yabwiye abitabiriye umwiherero ko umwiherero ari mwiza cyane ndetse yifuza kuwutangiza mu gihugu cye. Yagize ati “Naje hano kugira ngo nirebere uko mukora. Narabishimye cyane kandi nifuza kubyigana”. Perezida Kenyatta yagarutse kandi ku buvandimwe n’umubano hagati y’ibihugu byombi avuga ko umeze neza cyane ndetse ko yifuza ko warushaho kumera neza.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yasabwe ibisobanuro ku ifungwa ry’umupaka

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yasabwe ibisobanuro ku ifungwa ry’umupaka

Politiki
Ofwono Opondo, Umuvugizi wa Leta ya Uganda atangaza ko basabye Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Frank Mugambage ibisobanuro ku ifungwa ry’umupaka wa Gatuna. Guhera ku wa Kane, amakuru yavaga i Gatuna mu Karere ka Gicumbi yavugaga ko u Rwanda rwafunze umupaka waryo na Uganda. Abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu Rwanda bavuze ko gufunga uriya mupaka biri mu rwego rwo kuwusana kandi ko imodoka zikoreye ibicuruzwa ziva cyangwa zijya muri kimwe muri ibi bihugu zigomba kuba ziri gukoresha umupaka wa Kagitumba mu gihe uwa Gatuna ugisanwa. Ofwono Opondo  kandi avuga ko Leta ya Uganda yasabye Ambasaderi wayo mu Rwanda Olive Woneka gusaba ibisobanuro birambuye Minisitieri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ku byerekeye ifungwa ry’uwo mupaka. Ikinyamakuru The Monitor gitangaza ko
Kagame yagaragaje aho  ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Kagame yagaragaje aho ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Politiki
Kagame yatangaje ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bari muri Afurika y’Epfo ari bo ntandaro y’agatotsi kari mu mubano w’u Rwanda na Uganda. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The East African, Perezida Kagame yashimangiye ko amakuru y’impuha ahabwa Uganda n’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo, ari yo ntandaro y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Perezida Kagame yagize ati “Bimwe mu bintu bituvugwaho kandi Uganda ikabyizera biva muri bariya bantu baba muri Afurika y’Epfo. Iyo ugerageje kubyiyumvisha, abo bantu bo muri Afurika y’Epfo baduteguraho ibikorwa bibi ni nabo baha amakuru Uganda bagamije kuyishakaho ubufasha mu kuturwanya.” “Byaba byo cyangwa atari byo, ayo makuru aba agamije gutera ibibazo ari nabyo bo bungukiramo. Niba Uganda yizera ibyo bintu, ni uko
Kabarebe ati “iyo FPR iza kuba ishaka ubutegetsi, Habyarimana n’ingabo ze ntibari kutubangamira”

Kabarebe ati “iyo FPR iza kuba ishaka ubutegetsi, Habyarimana n’ingabo ze ntibari kutubangamira”

Politiki
Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, yasobanuye ko Ingabo za FPR Inkotanyi (RPA) zitigeze zibona inyungu n’imwe mu kwica Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda ndetse ko n’iyo haba hari intego yo gufata Leta na Habyarimana byari byoroshye cyane kubikora. Ibi Gen. Kabarebe yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 7 Gashyantare mu kiganiro ‘Rubyiruko Menya Amateka yawe’ yagejeje ku rubyiruko rusaga 500 mu rwo mu Mujyi wa Kigali rwari ruteraniye ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara. Ingabo za FPR Inkotanyi zari zigizwe ahanini n’impunzi z’abanyarwanda zari zarahejejwe hanze, mu Ukwakira 1990 zatangije urugamba rw’amasasu rwo kubohoza u Rwanda. Muri icyo gihe Leta ya Habyarimana yari iriho yaje kwemera imishyikirano yarangiye tariki 4 Kanama 1993, h
Diane Rwigara arashaka kuba  umuyoboro ijwi ry’Umunyarwanda ryumvikaniraho

Diane Rwigara arashaka kuba umuyoboro ijwi ry’Umunyarwanda ryumvikaniraho

Politiki
Diane Shima Rwigara wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda  aratangaza ko azakomeza ibikorwa bye bya politiki nta nkomyi kuko ashaka kuba urubuga rutuma rubanda rubaza  Leta ibibakorerwa. Mu kiganiro n’ikinyamakuru Reuters kuwa 26 Mutarama uyu mwaka, Diane Rwigara  yavuze ko ashaka kuba umuyoboro amajwi y’Abanyarwanda yumvikaniraho. Diane yagize ati “ Ndashaka kuba  umuyoboro ijwi ry’Umunyarwanda ryumvikaniraho, nshaka kuba urubuga rw’aho tugira ibyo tubaza Leta.” Uyu munyapolitiki kandi yatangaje aho abogamiye mu kuba yafungwa aryozwa ibitekerezo bye maze agira ati “ Ntidukwiye gufungwa  ku bw’ibitekerezo byacu. Ntekereza ko impinduka zishoboka ariko ntitwategereza igitutu kivuye hanze.” Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivi