
Laurent Bucyibaruta yakatiwe igifungo cy’imyaka 20
Urukiko rwa Rubanda (Court d’assises) rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi 1994.
Bucyibaruta w’imyaka 78 y’amavuko yaburaniraga muri urwo rukiko guhera tariki 17Gicurasi 2022, ku byaha yari akurikiranweho birimo ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu.
Ni we wo ku rwego rwo hejuru cyane mu bahoze ari abategetsi uburanishirijwe mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorerwaga Abatutsi 1994.
Ibyaha yashinjwaga birimo ubwicanyi bw’abatutsi bwabereye i Murambi, i Kibeho, i Kaduha no ku Cyanika ahiciwe abatutsi benshi bamaze kuhahurizwa kuko babaga bijejwe umutekano. Nyuma baje kwirarwamo n’abajandarume