
Bacana udutadowa kandi REG yarabahaye amashanyarazi
Abaturage batuye mu midugudu ya Nyabishunzi na Cyaruhogo mu Kagali ka Sovu mu Kagali ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana baracyacana udutadowa kandi barahawe amashanyarazi badasabwe ikiguzi ,abaturage bemeza ko kuba bagicana udutadowa kandi barahawe amashanyarazi babiterwa n’ubukene
Mukandekezi Claudine utuye mu Mudugudu wa Nyabishunzi yavuze ko nubwo bamuhaye amashanyarazi ntacyo amumariye kuko agicana agatadowa
Mukandekezi yagize ati “ntabwo ducana amashanyarazi baduhaye kuko ndi umukene ntabwo nabona ubushobozi bwo gushyira insinga mu nzu n’amatara, niba abayobozi badufasha nkuko baduhaye umuriro badufasha tukabasha no kuwucana kuko twabuze uko tubigenza ,namwe murabireba uko mbayeho keretse Leta nidufasha nk’uko yatugiriye neza wenda tubashije kubona ubury