Mu Rwanda

Gatsibo: Abahinzi b’umuceli barataka ubukene bazira abayobozi bishoye mu manza

Gatsibo: Abahinzi b’umuceli barataka ubukene bazira abayobozi bishoye mu manza

Amakuru, Mu Rwanda
Hari abahinzi bibumbiye muri Koperative CORIMAK ihinga igihinga umuceli  mu gishanga cya Kanyonyomba giherereye mu Karere ka Gatsibo bashinja ubuyobozi bwabo kubambura amafaranga y’umusaruro wabo w’igihembwe cy’ihinga cya 2018, none ubukene bukaba bubamereye nabi. Ibi bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka z’ubukene n’imyenda ndetse bamwe muri bo bakaba barananiwe kongera gukora ubu buhinzi bw’umuceri kandi ari bwo bakuragaho ikibatunga . Ubuyobozi bw’iyi koperative nabwo ntibuhakana ko bubereyemo uyu mwenda w’umusaruro aba bahinzi kuko iyi koperative hari amafaranga yishyuye umwe mu bari abanyamuryango bayo nyuma yo kuregwa mu nkiko  ndetse akaza no kuyitsinda kubera akarengane ubuyobozi bwayo bwari bwamukoreye, ariko bwemereye ikinyamakuru impamba.com ko bitarenze kuri uyu wa Gata
Kirehe:Abaturage barinubira imvubu zibonera imyaka

Kirehe:Abaturage barinubira imvubu zibonera imyaka

Amakuru, Mu Rwanda
Abaturage batuye mu mirenge ya Mpanga na Nasho mu Karere ka Kirehe barinubira imvubu zibonera imyaka. Abaturage bemeza ko babangamiwe n’imvubu ziva mu mugezi w’Akagera ndetse n’ibiyaga zikabonera imyaka Umuturage utuye mu murenge wa Mpanga avuga bonerwa n’imvubu bigatuma batabona umusaruro, ati “turahinga, ariko imyaka yamara gukura imvubu zikayijyamo zikayangiza ku buryo mu gihe cyashize zasaga na ho zitakigaragara, ariko muri ibi bihe zimaze iminsi zitwonera ku buryo bigoye kwizera ko tuzasarura”. Nsengiyumva Innocent avuga ko imvubu zibangiriza imyaka zikayona zikanayangiza, ati “imvubu ziva mu mazi zikajya mu myaka yacu ku buryo ziyona ndetse zikayiribata cyane ababishinzwe bakwiye gushaka uburyo bakemura ikibazo cy’mvubu zitwonera”. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buras
Abasirikare babiri b’u Rwanda bayobye bisanga muri Congo

Abasirikare babiri b’u Rwanda bayobye bisanga muri Congo

Amakuru, Mu Rwanda
Kuri uyu wa 16 Mata 2018 abasirikare babiri b'u Rwanda bayobye umupaka bisanga ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba bagaruwe mu Rwanda. Ni abasirikare bari bashya muri aka gace kuko bari bamaze igihe gito basimbuye bagenzi babo. Aba basirikare basuraga agace bagiye gukoreramo ntibamenya ko bambutse umupaka bisanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda Lt col. Munyangeyo Innocent yemeje aya makuru, avuga ko byatewe no kuyoba kw'aba abasirikare,yagize ati "  Ni byo koko byabaye, nibwo yari akigera muri kariya gace, hafi ya Mbugangali, yarimo areba uko abasirikare ayoboye bakora uburinzi yisanga yarenze imbibi nka metero eshanu". Nta bimenyetso bifatika bigaragaza imbibi zitandukanya ibihugu byombi mu bice
Arashaka kuzenguruka imirenge yose y’u Rwanda mu minsi 90

Arashaka kuzenguruka imirenge yose y’u Rwanda mu minsi 90

Amakuru, Mu Rwanda
Gashayija Patrick uzwi ku izina rya “Ziiro The Hero” nyuma y’urugendo rw’amahoro (Peace Trip) yakoze rwo kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda ku igare mu minsi 50 muri 2017,  iyo gahunda agiye kuyikomeza agera mu mirenge yose y’u Rwanda uko ari 416 mu minsi 90 gusa, guhera Gicurasi 2018. Ziiro The Hero w’imyaka 29 utuye mu Karere ka Gasabo nk’uko yabitangarije ikinyamakuru impamba.com yatangiye agira ati “Umwaka ushize nibwo naciye agahigo ko kuzenguru uturere mirongo itatu   mu minsi 50 nkoresheje igare mu rugendo nise “Peace trip 2017” ari na bwo nari ntangiye kugaragaza ubudahangarwa bwange nk’Umunyarwanda ubigezeho mu bijyanye na “ ADVENTURE” (urugendo rugamije kwishimisha)”. Gashayija uzwiho no gukina amakinamico asetsa (comedian) avuga ko nubwo ari we Munyarwanda waciy
Nyuma y’iminsi 16 hatowe komite nshya ya FERWAFA, Umunyamabanga Mukuru yahise yegura

Nyuma y’iminsi 16 hatowe komite nshya ya FERWAFA, Umunyamabanga Mukuru yahise yegura

Imikino, Mu Rwanda
Habineza Emmanuel wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) kuva muri Gashyantare uyu mwaka, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 16 hatowe Komite nshya. Mu kiganiro gito yagiranye na Igihe, Habineza yemeye ko amakuru yo kwegura kwe ari impamo. Yagize ati "Nibyo." Habineza uri gusezera bagenzi be bakoranaga muri Ferwafa ntiyatangaje impamvu z’ubwegure bwe. Mu butumwa yari yabandikiye abasezera yagize ati “Nshuti zanjye. Biragoye cyane gusezera ku bantu babaye inshuti cyane kurusha kuba abakozi bagenzi bawe. Mu gihe negereje kugenda, nzahora nzirikana ndetse nzakumbura ubupfura bwanyu. Mbabajwe no kuba ibyishimo byo gukorana namwe bigeze ku ndunduro ariko bizampora ku mutima iteka. Nizeye kuzagaruka gukorana na FERWAFA mu gihe kizaza. Imana
Umuhanzi Fulgence yagaragaje igihombo yatewe no kubura umugabo umeze nka Muyoboke

Umuhanzi Fulgence yagaragaje igihombo yatewe no kubura umugabo umeze nka Muyoboke

Imyidagaduro, Mu Rwanda
Umuhanzi Fulgence Bigirimana wamenyekanye mu myaka ya 2007 mu ndirimbo nka Musaninyange, Unsange n’izindi, yagaragaje uburyo muzika ye itagize icyo imugezaho kubera kubura umuntu ushobora kumwitaho (manager) nk’uko Muyoboke hari abo yafashije kumenyekana bikabagirira akamaro. Mu butumwa burebure yacishije ku rubuga rwe rwa Facebook, na none Fulgence yasabye abahanzi kujya bibuka gushimira uwabafashije kandi bigakorerwa mu ruhame. Mu kugana ku musozo uyu muhanzi arasaba Muyoboke kudacika intege nyuma y’uburyo abahanzi yafashije bamwitwaraho, nyuma yo kuzamuka. Fulgence na none agaragaza uburyo Muyoboke agifite igihe cyo gukora n’andi makeka azagera no ku rwego mpuzamahanga. Muyoboke yabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo: Tom Close, Itsinda rya Dream Boys
Inzira y’inzitane Jay C yanyuzemo kugeza aje mu bahanzi barushanwa muri Guma Guma

Inzira y’inzitane Jay C yanyuzemo kugeza aje mu bahanzi barushanwa muri Guma Guma

Imyidagaduro, Mu Rwanda
Muhire Jean Claude uzwi ku izina rya Jay C ni umwe mu bazahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) rya 2018, uyu muhanzi icyamuvunnye kurusha ibindi ni ukumenyekana. Jay C avuga ko agitangira gushyira ahagaragara ibihangano icyo yabanje gushaka ni ukugira ngo abanyamakuru bamumenye ndetse n’abatunganya indirimbo kuko bari mu bagira uruhare kugira ngo umuhanzi amenyekane. Jay C wamenyekanye mu ndirimbo nka Isengesho ry’igisambo, Isugi, I’am Back yaririmbanye na Bruce Melodie, Sibomana n’izindi mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “mu bintu byangoye ngitangira ni process ya promotion (kumenyekana) kuvugana n’abanyamakuru biba bigoye, aba producer kuvugana nabo biragora”. Jay C, avuga ko mbere y’uko abaturage bemera umuhanzi, agomba kubanza kwemerw
Umukino wa Squash umaze imyaka 31 mu Rwanda utazwi

Umukino wa Squash umaze imyaka 31 mu Rwanda utazwi

Imikino, Mu Rwanda
Umukino wa Squash ujya gukinwa nka Tennis ariko wo ukaba ukinirwa mu nzu umaze mu Rwanda imyaka 31 n’umwe, ariko ntuzwi. Uyu mukino ukinirwa muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga ari naho watangiriye mu mwaka wa 1987 uzanywe n’Ababiligi. Nshimiyimana Jean Pierre, umutoza wa Squash muri Cercle Sportif de Kigali, avuga ko asanga impamvu uyu mukino utarigeze umunyekana n’abawuzanye babigizemo uruhare ati “bimwe mu bituma uyu mukino utameyekana hari kuba ukinwa n’abantu ku giti cyabo (individual), gukinirwa mu nzu, kuba ukinwa n’abantu bake ndetse n’Ababirigi bawuzanye bashakaga gukina ku giti cyabo”. Jean Pierre yemeza ko mu biguhugu bikoresha Icyongereza ariho umukino wa Squash wateye imbere. Mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Squash ikigo cya Cercle muri 2013 cyubatse
Itel imaze gutanga inkweto ibihumbi bitandatu mu duce dutandukanye tw’u Rwanda

Itel imaze gutanga inkweto ibihumbi bitandatu mu duce dutandukanye tw’u Rwanda

Amakuru, Inkuru Zamamaza, Mu Rwanda
Isosiyete y’ubucuruzi ya Itel imaze gutanga inkweto ibihumbi bitandatu (6,000) mu mpande zitandukanye z’igihugu. Samuel Bizimana, umuyobozi wa Itel yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko inkweto bazitanga ku bana baba mu buzima bugoye mu rweo rwo gufatanya na Leta guca burundu ingeso yo kugendesha ibirenge. Tariki ya 24 Werurwe 2018 isosiyete “Itel” ifatanyije n’ikigo cya Gasore Serge Foundation yatanze inkweto 500 mu Karere ka Burera, zikazahabwa abana biga ku mashuri atandukanye yo muri ako karere. Nyuma ya Burera ahandi “Itel” iteganya gutanga inkweto ni mu Karere ka Bugesera. Samuel yakomeje avuga ibindi bikorwa “Itel” ikora bigamije kunganira Leta ati “dutanga mituelle no gutanga ibiribwa ku batishoboye”. Umuyobozi wa Itel yavuze aho bakuye igitekerezo cyo gukora i
Rubavu: Muri Bugeshi abagore batatu cyangwa se batanu bashobora gutunga umugabo umwe

Rubavu: Muri Bugeshi abagore batatu cyangwa se batanu bashobora gutunga umugabo umwe

Amakuru, Mu Rwanda
Mu Murenge wa Bugeshi Akarere ka Rubavu nta bwo byoroshye kugira ngo umukobwa apfe kubona umusore umurongora ku buryo ubu ari bo bahitamo kugura umuhungu bikageza nubwo abagore batatu cyangwa se batanu bashobora gutunga umugabo umwe. Ndahorugiye Eliazar umusaza utuye mu Murenge wa Bugeshi yemeza ko abagabo babuze muri ako gace batuyemo bigatuma abasore bahari bihagararaho bagahitamo umukobwa ufite amafaranga gusa. Ndahorugiye yagize ati “hano muri Bugeshi umusore ashaka n’abagore batatu cyangwa batanu bakamutunga”. Ndahorugiye yakomeje agira ati “hano umugore atereta umugabo, hari umukobwa uba yaraheze iwabo uzana umusore bakabana”. Ibi na none bishimangirwa na Iyizire Léothine w’imyaka 31 umubyeyi  ikinyamakuru impamba.com cyasanze ku biro by’Umurenge wa Bugeshi aho agira ati
Scroll Up