
Bugesera: Abahinga mu gishanga cya Mareba barasaba ko Umurasire uzamura amazi buhira usanwa
Abahinzi bo mu gishanga cya Mareba, bo ku ruhande rw’Umurenge wa Musenyi mu Kagali ka Nyagihunika, bavuga ko umurasire ukurura amazi mu gishanga cya Mareba, gifatanye n’ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru, utagifite imbaraga zo gukurura amazi ahagije yo kuvomerera imyaka yabo mu mirima.
Aba bahinzi bavuga ko uwo murasire wubakwa wakururaga amazi hifashishijwe imbaraga z’izuba, ugafasha abo mu Kagali ka Nyagihunika mu kuvomerera imyaka mu mirima yabo mu gishanga cya Mareba gifatanye n'ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru iherereye hagati y' imirenge ya Mareba na Musenyi mu Karere ka Bugesera, aho ngo hari haranashyizwe ibigega(water tank) mu mirima, byakusanyirizwagamo amazi akabasha kugera mu mirima ari menshi, ubu ngo uwo murasire ukaba utagifite ubwo bushobozi, ukwiye gusanwa.
Umuhinzi witw