
Umukino wa Squash umaze imyaka 31 mu Rwanda utazwi
Umukino wa Squash ujya gukinwa nka Tennis ariko wo ukaba ukinirwa mu nzu umaze mu Rwanda imyaka 31 n’umwe, ariko ntuzwi.
Uyu mukino ukinirwa muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga ari naho watangiriye mu mwaka wa 1987 uzanywe n’Ababiligi.
Nshimiyimana Jean Pierre, umutoza wa Squash muri Cercle Sportif de Kigali, avuga ko asanga impamvu uyu mukino utarigeze umunyekana n’abawuzanye babigizemo uruhare ati “bimwe mu bituma uyu mukino utameyekana hari kuba ukinwa n’abantu ku giti cyabo (individual), gukinirwa mu nzu, kuba ukinwa n’abantu bake ndetse n’Ababirigi bawuzanye bashakaga gukina ku giti cyabo”.
Jean Pierre yemeza ko mu biguhugu bikoresha Icyongereza ariho umukino wa Squash wateye imbere.
Mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Squash ikigo cya Cercle muri 2013 cyubatse