Mu Rwanda

 Amasezerano akuraho intwaro kirimbuzi, agaseke urubyiruko rw’u Rwanda ruhawe

 Amasezerano akuraho intwaro kirimbuzi, agaseke urubyiruko rw’u Rwanda ruhawe

Mu Rwanda
Umuryango w’Urubyiruko rwa Mutagatifu Charles Lwanga (AJECL), watangije igikorwa cyo gushishikariza u Rwanda gusinya amasezerano mpuzamahanga akuraho intwaro za kirimbuzi. Ubuyobozi bwa AJECL buvuga ko kuba mu isi itarimo intwaro za kirimbuzi ari agaseke urubyiruko rwaba ruhawe. AJECL iri muri gahunda yo gukangurira imiryango itari iya Leta kurushaho kumenyekanisha mu Banyarwanda n’ubuyobozi akamaro ko gukumira ikwirakwizwa ry’intaro kirimbuzi. Ni muri urwo rwego,  urubyiruko rusabwa kugira uruhare runini mu gusaba ko u Rwanda narwo ryajya ku rutonde rw’ibihugu byasinye ayo masezerano, bikaba ari umurage urubyiruko rwaba rubonye ku barubanjirije, kuko baba bafite isi itekanye, aho hatari umuntu n’umwe ufite ubuzima by’isi yose mu ntoki, nk’uko ibihugu bimwe na bimwe bitunze izo ntwa
Umuryango “Help a Child” wafashije urubyiruko kwivana mu bukene

Umuryango “Help a Child” wafashije urubyiruko kwivana mu bukene

Mu Rwanda
Mu turere twa Bugesera, Rwamagana, Ngoma na Rusizi, urubyiruko rufite ubuhamya bwihariye bwo kwivana mu mukene. Rwibumbiye muri koperative zitandukanye, rwiteza imbere kubera ubuhinzi bw’imboga n’ubworozi bw’inzuki. Ibi, rubikesha Umuryango Mpuzamahanga “Help a Child” ufite mu nshingano zawo gufasha urubyiruko guhanga imirimo no gufasha umuryango mugari kwigira. “Twatangiye koperative muri 2016 tubifashijwemo n’umuryango Help a Child.  Yadusanze mu ngo zacu, turi urubyiruko rutagira icyo rukora. Uyu muryango watubumbiye mu matsinda yo gukora, utwigisha akamaro ko guhuza imbaraga nk’uko izina ryacu ribivuga. Wadutoje guhinga imboga,mu buryo bugezweho, ndetse no kwizigama. Twatangiye dutanga amafaranga 200 mu cyumweru  nk’umugabane wa buri munyamuryango. Umugabane shingiro ugeze ku bi
AJECL irasaba urubyiruko kudashakira ubukire mu dutsiko tw’ababuza abandi amahoro

AJECL irasaba urubyiruko kudashakira ubukire mu dutsiko tw’ababuza abandi amahoro

Mu Rwanda
Umuryango Uharanira Amahoro:AJECL(Association de Jeunes de Saint Charles Lwanga), mu gikorwa cyawo cyo guteza imbere urubyiruko urwigisha kwihangira imirimo no kurufasha kubona igishoro, ufatanije n’Akarere ka Gakenke, barasaba urubyiruko gukorera amafaranga anyuze mu nzira nziza, zitari izo kujya mu dutsiko tw’abagizi ba nabi. Muri iki cyumweru dusoje ni bwo abagera kuri 18 bo mu Karere ka Gakenke biganjemo urubyiruko bitabiriye amahugurwa, yateguwe n’umuryango AJECL uharanira amahoro, ubwo bayasozaga kuri uyu wa gatanu tariki 26 Ugushyingo 2022, batangaje ko aya mahugurwa bayungukiyemo byinshi bigiye kubafasha kwihangira imirimo, ku buryo ntawushobora kubashuka ngo abajyane gukorera amafaranga mu buryo butemewe. Tugirimana Ernestine wo mu Murenge wa Muyongwe, agira ati “twahugu
Bugesera: Ibibazo biri mu isoko rya Batima bibangamiye abarirema

Bugesera: Ibibazo biri mu isoko rya Batima bibangamiye abarirema

Mu Rwanda
Abacururiza n'abarema isoko rya Batima riherereye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, barataka ko ubuto bwaryo butuma benshi bacururiza hanze yaryo, bikagira ingaruka kuri benshi. Ubwo umunyamakuru w'ikinyamakuru impamba yageraga muri “centre” ya Batima, yasanze hari isoko ryubakiye ririmo abacuruzi, hanze yaryo ariko hari abandi benshi bacururiza ku bitanda abandi bagacururiza hasi. Abacuruzi bacururiza hanze bigaragara ko ari benshi, bagaragaza ibibazo birimo kuba iyo izuba ribaye ryinshi ribabangamira, imvura yagwa nabwo ikanyagira ibicuruzwa. Uwo twahaye izina rya Carine agira ati "iyo imvura iguye ibicuruzwa byacu biranyagirwa, ugasanga turabyigana tujya kubyanika ku mabaraza y'amazu y'abandi" Ni mu gihe Emmanuel Rutebuka nawe agira ati "si imvura gusa itubangam
Rulindo: AJECL yasabye urubyiruko guhindura imyumvire

Rulindo: AJECL yasabye urubyiruko guhindura imyumvire

Mu Rwanda
Umuryango AJECL (Association des Jeunnes de Saint Charles Lwanga), umaze iminsi itanu uhugura urubyiruko rwo mu mirenge ine yo mu Karere ka Rulindo, ku bijyanye no kwihangira imirimo ukaba urusaba kwikuramo imyumvire y’uko uhaye urubyiruko inkunga aba ayitaye. Umuryango AJECL, watangiye mu mwaka wa 2004, ukaba ugamije kubaka umuco w’Amahoro, aho unafite gahunda ya GWIZAMAHORO 2100 ukomeje gusakaza mu baturage hirya no hino mu Rwanda binyuze mu matsinda ya GWIZAMAHORO Club. Uwashinze uyu muryango ari we Padiri Iyakaremye Théogène ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Ruhuha aho ashinzwe by’umwihariko urubyiruko, avuga ko kimwe mu bibuza amahoro ari ubukene, iyi ikaba ari yo mpamvu bari gushyigikira urubyiruko baruhugurira kwihangira imirimo, hanyuma bakarutera inkunga irufasha gutangi
Gashora: Mukecuru Bujeniya yakoreye impanuka mu bwato bufite ubwishingizi bwa RADIANT ntiyavuzwa

Gashora: Mukecuru Bujeniya yakoreye impanuka mu bwato bufite ubwishingizi bwa RADIANT ntiyavuzwa

Mu Rwanda
Cyiza Bujeniya, umukecuru wo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, yakoreye impanuka mu ruzi rw’Akagera rugabanya uturere twa Bugesera na Ngoma, mu bwato bufite ubwishingizi bwa sosiyete ya RADIANT ntiyavuzwa none aratabaza. Tariki ya 8 Kamena 2022, ni bwo Cyiza Bujeniya wo mu Kagali ka Ramiro, Umurenge wa Gashora, yakoreye impanuka mu Kagera ari mu bwato, ubwato bwari bunafite ubwishingizi. Avuga ko nyuma yo gukora iyi mpanuka aho yanyereye mu bwato agahita avunika amaboko yombi, yavuriwe mu bitaro bitandukanye birimo n’ibikomeye cyane mu Rwanda, dore ko yabumbiweho amasima ku maboko yombi, nyamara ariko ba nyirubwato ntacyo ngo bigeze bamufasha mu buvuzi bwe kugeza na n’ubu, dore ko yanitabaje ubuyobozi bw’umurenge wa Gashora bumutera utwatsi. Bujeniya agira ati ʺubu
Gako-Bugesera: Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi buravuza ubuhuha

Gako-Bugesera: Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi buravuza ubuhuha

Mu Rwanda
Abatuye mu Mudugudu wa Gako mu Kagali ka Kabeza Umurenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, bakomeje gutaka ubujura bw’insinga bukomeje gufata intera ndende, bagasaba gukarizwa umutekano kuri iyi nshuro ariko barasaba gufashwa kugura urwibwe. Muri uyu Mudugudu wa Gako mu Kagali ka Kabeza abaturage bavuga ko ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bubageze kure, kuri ubu ubwo twakoraga iyi nkuru, ikinyamakuru impamba cyageze mu mudugudu wa Gako, dusanga hashize iminsi mike, ibyumweru bigera kuri bitatu hari ingo esheshatu ziri mu kizima, kubera urutsinga rwabagemuriraga umuriro ruherutse kwibwa, ikaba ari inshuro ya gatatu rwibwa. Aba baturage batubwiye ko iki kibazo kimaze gufata intera ndende, kuko ngo insinga zibwa ku masaha y’ijoro, bakavuga ko hari ubwo abakora irondo baba bagiye ah
Bugesera: Abahinga umuceli mu gishanga cya Gatare bafite impungenge ko imisanzu ya “Ejo Heza” idatangwa

Bugesera: Abahinga umuceli mu gishanga cya Gatare bafite impungenge ko imisanzu ya “Ejo Heza” idatangwa

Mu Rwanda
Abahinga umuceli mu gishanga cya Gatare giherereye hagati y’imirenge ya Ruhuha na Mareba mu Karere ka Bugesera bibumbiye muri koperative TWIZAMURE, bavuga ko bagiye kumara ibihembwe bitatu by’ubuhinzi bakurwaho amafaranga y’imisanzu ya Ejo Heza ntibabone ubutumwa bugufi bubyemeza. Abahinzi bibumbiye muri koperative TWIZAMURE, bamwe muri bo bavuga ko bamaze ibihembwe bitatu by’ubuhinzi bakurwaho amafaranga y’imisanzu ya “Ejo Heza” n’ubuyobozi bw’iyi koperative nyamara ntibabone ubutumwa bugufi ku matelephone yabo bubereka ko imisanzu yagezeho, bagakeka ko iyi misanzu yaba itagezwa ku ma konti yabo ya Ejo Heza. Mukamusoni Selaphine ni umucyecuru uhinga umuceli mu gishanga cya Gatare, agira ati “ntabwo tumenya ngo amafaranga y’Ejo Heza turi kuyashyira aha, nsaruye gatatu nta mess
Bugesera ubuyobozi bwakuriye inzira ku murima abifuza guhinga amasaka

Bugesera ubuyobozi bwakuriye inzira ku murima abifuza guhinga amasaka

Mu Rwanda
  Mu Karere ka Bugesera hari abahinzi bifuza kwemererwa kujya bahinga igihingwa cy’amasaka muri bimwe mu bibaya, kuko ari igihingwa bavuga ko kibafatiye runini, cyane mu birori, ubuyobozi ntibubyemera Abahinga muri bimwe mu bibaya mu Karere ka Bugesera, bavuga ko igihingwa cy’amasaka ari kimwe mu bihingwa usanga bitanga umusaruro mwiza kuri bo, na cyane ko ibikomoka ku masaka birimo nk’ibikoma, ibigage n’urwagwa byifashishwa mu birori bitandukanye, na cyane ko ari akarere gafite imirenge myinshi ifite ibyaro. Urugero nk’abahinga mu kibaya cya Ngeruka, kiri hagati ya Ngeruka na Kamabuye, bavuga ko babemereye guhinga amasaka byabafasha. Mukagatare Vicencia agira ati “amasaka ni igihingwa cyadufatiraga runini, aho batuburije kuyahinga muri iki gishanga ntitukibona agakoma
Bugesera: Hari abahinzi bonesherezwa ariko bavuga bagakubitwa

Bugesera: Hari abahinzi bonesherezwa ariko bavuga bagakubitwa

Mu Rwanda
Mu Karere ka Bugesera; abahinzi bo muri koperative DUSANGIRE MU MAJYAMBERE bahinga mu kibaya cy’Umwesa giherereye hagati y’imirenge ya Rilima, Mayange na Juru; bashinja aborozi kuboneshereza, none basigaye bahinga kuri hegitari 50 zonyine mu gihe bakabaye bahinga kuri hegitari 188. Iki ni ikibazo kivugwa n’abahinzi basaga 535 bavuga ko hari aborozi bororeye ku nkengero z’iki kibaya, aba borozi inka zabo usanga ziragirwa mu kibaya mu mirima ihingwamo noneho zikangiza imyaka, kandi hagira umuhinzi ukoma abashumba bakamugirira nabi, kuko usanga banaragirana imbwa z’inkazi. Niyonzima Jean de Dieu uyobora koperative DUSANGIRE MU MAJYAMBERE agira ati “inka ziva mu murenge wa Mayange zikaza kona, kandi iyo tubwiye ubuyobozi nta gisubizo baduha, twagerageje no kurega twanditse amabaruwa