Mu Mahanga

Umupasitori yambuye umukobwa ikariso kuko mu maguru ye ari mu ndiri y’ibyaha

Umupasitori yambuye umukobwa ikariso kuko mu maguru ye ari mu ndiri y’ibyaha

Mu Mahanga
Umupasiteri ukomoka muri Nigeria, akaba azwi ku izina rya Obbo, yatangariwe n’abakirisitu be ubwo yakuragamo ikariso umwe mu bakobwa basengera mu rusengero rwe, ahamya ko hagati y’amaguru ye ariho hari indiri y’ibyaha byose afite. Ibi byabaye ubwo Obbo yateguraga amasengesho yo gusengera abakirisitu be bafite ibibazo bitandukanye gusa bikaba akarusho ubwo yasengeraga uyu mukobwa utavuzwe amazina maze ahamya ko ibyaha bye biri mu maguru ye,  ahitamo kumukuramo ikariso mu ruhame. Ubwo umukobwa yageraga imbere ku ruhimbi, Pasteri Obbo yahise azamura ikanzu amanura ikariso y’umukobwa, Imana yamweretse ibintu byatunguye buri muntu wese wari uri muri urwo rusengero. Ikinyamakuru Venasnew, dukesha iyi nkuru, gitangaza ko muri Nigeria hakunze kuvugwa abapasiteri nk’aba bakora ibintu b
Koreya ya Ruguru n’iy’Amajyepfo nyuma y’imyaka 60 bunze ubumwe

Koreya ya Ruguru n’iy’Amajyepfo nyuma y’imyaka 60 bunze ubumwe

Amakuru, Mu Mahanga
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un n’uw’iy’Epfo, Moon Jae-in, bashyize umukono ku masezerano agamije kubyutsa umubano no gukumira icyo aricyo cyose cyabazanamo intambara . Ari imbere y’ibitangazamakuru mpuzamahanga, Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma Koreya zombi zikomeza guhangana. Nk’uko BBC ibitangaza, Perezida Kim yatangaje ko ibi bihugu byombi byari bikwiye kuba igihugu kimwe, ariko ntiyigeze avuga ku mugambi w’igihugu cye wo guhagarika igerageza ry’ibisasu bya kirimbuzi. Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, yavuze ko umubonano wabo ugamije kugera ku mahoro arambye hagati y’ibihugu byabo no kwerekeza mu mugambi wo kubona ibintu ukundi kuri iyi si. Amasezerano yashyizweho umukono agamije guhuza imiryango yatatanye kub
Abakozi 10 ba Loni baburiwe irengero muri Sudani y’Epfo

Abakozi 10 ba Loni baburiwe irengero muri Sudani y’Epfo

Amakuru, Mu Mahanga
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko abakozi bawo 10 mu batanga imfashanyo baburiwe irengero muri Sudani y’Epfo mu buryo budasobanutse. Ibiro bya Loni bishinzwe imfashanyo OCHA, bitangaza ko abo bakozi babuze ku wa Gatatu w’iki cyumweru aho bari mu gace gaherereye muri Yei River. Ibi biro bitangaza ko babuze bari mu modoka bagana muri Komini ya Tore kureba ibikenewe byo gufasha abaturage Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani y’Epfo, Brig. Gen. Lul Ruai Koang yatangarije ijwi rya Amerika ko ataramenyeshwa iby’ayo makuru, ariko akabyegeka ku mitwe irwanya Leta ya Riek Machar hamwe n’uwahoze ari icyegera cy’umukuru w’umutwe wa SPLA, Thomas Cirilo kuba aribo bashimuse abo bakozi. Iyi ni inshuro ya kabiri abakozi ba Loni batanga imfashanyo bashimutiwe muri Sudani y’Epfo mu gihe cy’ukw
Abatabona ibyo baba biteze mu gukunda baragirwa inama

Abatabona ibyo baba biteze mu gukunda baragirwa inama

Mu Mahanga
Burya ngo ijambo ry’uwo ukunda rishobora gutuma wirirwa neza iteka ibyo akubwiye usanga binyuze umutima, ariko iyo bibaye ikinyuranyo ijambo ry’uwo mwatandukanye rikuraza ijoro ukanuye, ibyo akubwiye bigushengura umutima rimwe na rimwe hakazamo no gukomeretswa bamwe bagashenguka imitima bagata ibiro abandi bigaramiye.  Niyo mpamvu Impamba.com yabakusanyirije ibibi ushobora guhura nabyo mu gihe wimariyemo umuntu ukamuha kuba umugenga w’amarangamutima yawe, n’uko wabyirinda.  Iyo uri mu buryohe bw’urukundo ntiwumva ko ushobora kubabazwa nuwo ukunda, niwe mujyanama mukuru ugira mbese ugasanga umukunzi wawe ariwe uvomaho ibyishimo, ariko iminsi ni mibi itandukanya abakundanaga aho wavomaga ibyishimo ukahavoma ishavu. Urukundo rushobora kuguha ibyishimo birenze uko ubitekereza ku r