
Col Makanika yiyemeje kurwanira abo mu bwoko bwe
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo- Kuva Kucyumweru kugeza kuwa gatatu mu duce dutandukanye tw'Akarere ka Minembwe muri teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, haravugwa imirwano ikomeye ishyamiranyije imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko y'Abanyamulenge, Abanyindu,Abafulero n'abandi, iyi mirwano yagize imbaraga nyuma y’aho Col Makanika wahoze mu ngabo z’Igihugu yayinjiyemo mu rwego rwo gutabara benewabo bari bamaze igihe kinini bicwa bazira ubwoko bwabo.
Kuwa gatatu, Pierrot Kaluba ukuriye ubwoko bw'Abanyindu yabwiye BBC ati: "ibintu bimeze nabi, igihugu cyose cyasambutse", ashinja abarwanyi b'Abanyamulenge bayobowe na Col Michel Rukunda bahimba Makanika, kubatera bakica abaturage.
Col Makanika yaraye abwiye BBC Gahuzamiryango ko ariho arwana n'Aba-Mai-mai kandi yab