Mu Mahanga

Col Makanika yiyemeje kurwanira abo mu bwoko bwe

Col Makanika yiyemeje kurwanira abo mu bwoko bwe

Mu Mahanga
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo- Kuva Kucyumweru kugeza kuwa gatatu mu duce dutandukanye tw'Akarere ka Minembwe muri teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, haravugwa imirwano ikomeye ishyamiranyije imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko y'Abanyamulenge, Abanyindu,Abafulero n'abandi, iyi mirwano yagize imbaraga nyuma y’aho Col Makanika wahoze mu ngabo z’Igihugu yayinjiyemo mu rwego rwo gutabara benewabo bari bamaze igihe kinini bicwa bazira ubwoko bwabo. Kuwa gatatu, Pierrot Kaluba ukuriye ubwoko bw'Abanyindu yabwiye BBC ati: "ibintu bimeze nabi, igihugu cyose cyasambutse", ashinja abarwanyi b'Abanyamulenge bayobowe na Col Michel Rukunda bahimba Makanika, kubatera bakica abaturage. Col Makanika yaraye abwiye BBC Gahuzamiryango ko ariho arwana n'Aba-Mai-mai kandi yab
Mugabe wigeze kuyobora Zimbabwe yashizemo umwuka

Mugabe wigeze kuyobora Zimbabwe yashizemo umwuka

Mu Mahanga
Mugabe Robert wayoboye Zimbabwe yitabye Imana afite imyaka 95, akaba yazize uburwayi nyuma y’igihe yari amaze yivuriza muri Singapool. Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 2017 ahiritswe n’abasirikare kubera igitutu cy’imyivumbagatanyo ya rubanda. Jonathan Moyo wahoze ari umuvugizi wa Robert Mugabe yanditse kuri Twitter amagambo aca amarenga y’ibyabaye ati: “Igicu kirabuditse hejuru ya Zimbabwe no hirya yayo. Imana yaraduhaye, Imana yisubije; Izina ry’Imana nirishimwe”. Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Emmerson Mnangagwa wamusimbuye yatangaje ko umukambwe Mugabe amaze amezi ane ari mu bitaro muri Singapore. Yagize ati: “Bwana Mugabe waharaniye ubwigenge bw’igihugu cyacu amaze igihe avurwa kandi aragenda yoroherwa”. Ndetse yavugaga ko ashobora gusezererwa mu gihe cy
Abaperezida bifurije Félix Tshisekedi amahirwe nyuma yo gutorerwa kuyobora DRC

Abaperezida bifurije Félix Tshisekedi amahirwe nyuma yo gutorerwa kuyobora DRC

Mu Mahanga
Bamwe mu bakuru b’ibihugu bo muri Afurika bifurije ishya n’ihirwe Félix Tshisekedi mu mirimo mishya yatorewe, watangajwe ko ari we watsinze amatora ya perezida atavuzweho rumwe yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, nubwo bwose Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wayanenze. Uyu muryango watangaje ko ufite impungenge zikomeye ku byayavuyemo.Urukiko rw’itegeko-nshinga rwanzuye ko Tshisekedi ari we watsinze ayo matora, rumaze gutesha agaciro ubujurire bwa Martin Fayulu bari bahanganye. Fayulu yavuze ko Tshisekedi yagiranye amasezerano yo gusangira ubutegetsi na Perezida ucyuye igihe, Joseph Kabila.Gusa uruhande rwa Tshisekedi rurabihakana. Mu boherereje ubutumwa bw’ishimwe uyu mukuru w’ishyaka UDPS, barimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida John Magufuli wa Tanzaniya na Per
Congo-Kinshasa: Urukiko rwemeje ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya Perezida

Congo-Kinshasa: Urukiko rwemeje ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya Perezida

Mu Mahanga
Urukiko rurengera Itegeko Nshinga  rwemeje  ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya Perezida, rutesha agaciro ikirego cyari cyatanzwe na Martin Fayulu ushyigikiwe na Kiliziya Gatulika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uwo mwanzuro w’urukiko wari utegerejwe na benshi watangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru. Komisiyo y’Amatora yari yatangaje ko Tshisekedi ari we watsinze amatora yo ku wa 30 Ukuboza 2018 n’amajwi 38.57%, biterwa utwatsi na Martin Fayulu wamukurikiye mu majwi wahise aregera urukiko rurengera Itegeko Nshinga. Byari biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko usomwa ahagana saa cyenda kuri uyu wa Gatandatu i Kinshasa icyakora RFI yatangaje ko isomwa ry’urubanza ryatangiye ahagana saa tanu z’ijoro. Rwanzuye ko ikirego Martin
Umuhungu Tshisekedi niwe watsindiye kuyobora Congo Kinshasa

Umuhungu Tshisekedi niwe watsindiye kuyobora Congo Kinshasa

Mu Mahanga
Umuhungu wa nyakwigendea Etienne Tshisekedi waranzwe no kutavuga rumwe n’Abaperezida ba Congo Kinshasa ari we Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo uyoboye ishyaka rya UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social) ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo niwe watangajwe  na Komisiyo ishinzwe gutegura amatora ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu. Mu majwi y’agateganyo yatangajwe mu masaha ya sa kumi z’igitondo kuri uyu wa kane,yerekana ko umuhungu wa nyakwigendera Etienne Tshisekedi Wamulumba,Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo 7.051.013 (38,57%) agakurikirwa na Martin Fayulu n’amajwi 35’2% naho Emmanuel Ramazani Shadary wari ushyigikiwe na Perezida Kabila yabonye amajwi 4 357 359 (23,8%). Agiye gusimbura Joseph Kabila amaze imyaka 18 ku buteg
Abasirikare ba Gabon bahiritse Leta

Abasirikare ba Gabon bahiritse Leta

Mu Mahanga
  Abasirikare bafashe ahantu h’ingenzi mu butegetsi  bwa Gabon harimo na Radio, bavuga ko bagenzura Libreville kandi ko ibintu byahindutse. Ikinyamakuru Gabonactu kiravuga ko itsinda ry’abasirikare bo mu mutwe urinda umukuru w’igihugu ariryo ryatangaje ko ryafashe ubutegetsi ku ngufu. Nyuma yo gufata radio, Lieutenant Ondo Obiang Kelly usanzwe wungiriije umuyobozi mu ngabo zirinda Perezida Bongo niwe wasomye itangazo ry’iki gikorwa cyabo. Yavuze ko mu masaha make bashyiraho Inama y’igihugu yo gusubiza ibintu ku murongo Inzira zigana aha kuri Radio zirafunze, ndetse ngo humvikanye amasasu hafi y’inyanja muri Libreville. Lieutenant Ondo Obiang yavuze ko bafashe ubutegetsi bagamije kugarura Demokarasi no ‘kubohora’ abaturage ba Gabon. Uyu musirikare yavuze ko bashingi
Abaturage ba Congo Kinshasa batoye bakoresheje ikoranabuhanga bwa mbere

Abaturage ba Congo Kinshasa batoye bakoresheje ikoranabuhanga bwa mbere

Mu Mahanga
Abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) babyukiye mu matora yo gushaka uzasimbura Perezida Joseph Kabila wagiye kuri uwo mwanya asimbuye se Laurent Désiré Kabila. Ibiro by’itora byafunguye imiryango saa kumi n’ebyiri za mugitondo mu bice biherereye mu Burasirazuba bw’igihugu nka Goma, Lubumbashi na Kisangani ndetse na saa moya za mugitondo mu bice byo mu burengerazuba bw’igihugu nka Kinshasa. Abaturage miliyoni 40 nibo biyandikishije kuri lisite y’itora, bemerewe gutora kugeza saa cyenda z’igicamunsi mu Burasirazuba na saa kumi mu Burengerazuba. Ikinyamakuru actualité cyatangaje ko nk’ahitwa Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, amatora yatangiriye ku gihe ariko mu duce tumwe na tumwe ibiro by’itora bicunzwe n’imitwe yitwaje intwaro. Bamwe mu bitabiriye ito
Perezida Museveni yongeye kwemeza ko atarageza igihe cyo kuva ku butegetsi

Perezida Museveni yongeye kwemeza ko atarageza igihe cyo kuva ku butegetsi

Mu Mahanga
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yabwiye abatavuga rumwe nawe ko niba hari ufite inzozi zo kumubona ava ku butegetsi, uwo akwiye kurota ibindi. Perezida Museveni w’imyaka 74 yavuze ko agifite imbaraga zo kuyobora igihugu, ku myaka 33 agiye kubumaraho. Uyu mukuru w’igihugu yavuze ibi ubwo yari yitabiriye inama ihuza amashyaka muri Uganda, gusa abo mu ishyaka rya FDC bo bakaba banze kwitabira iyi nama. Museveni wari muri iyi nama, yavuze ko atazava ku butegetsi kugeza igihe azabona ko umugabane wa Afurika ngo ugeze ku mahoro arambye. Yagize ati “Njya numva abantu barimo Mao (utavuga rumwe nawe), bajya bavuga ngo barashaka kubona Museveni yatanze ubutegetsi, kuri we nicyo kintu kimufitiye umumaro, ariko njye ndatekereza ko ataribyo bifite agaciro.” Yakomeje agira
Robert Mugabe ntashobora gutora abamukuye ku butegetsi ku ngufu

Robert Mugabe ntashobora gutora abamukuye ku butegetsi ku ngufu

Amakuru, Mu Mahanga
Uwahoze ari perezida wa Zimbabwe umukambwe Robert Mugabe yatangaje ko atazigera aha ijwi uwamusimbuye ku ngufu ku buyobozi ariwe Emmerson Mnangagwa bahuriye mu ishyaka rimwe rya Zanu PF ryari rimaze imyaka hafi 40 ku butegetsi. Uyu mukambwe yatunguye benshi ubwo yakoreshaga ikiganiro n’abanyamakuru uyu munsi tariki 29 avuga ko ataha ijwi umuntu wamwirukanye mu biro ahubwo azareba muri 22 basigaye akareba umwe yakwitorera. Mugabe utarashimishijwe no guhirikwa ku butegetsi yavugiye mu rugo iwe mu mujyi wa Harare ko yirukanwe ku buyobozi mu buryo budakwiriye ndetse yanze gusuzugura igisirikare kugira ngo hataba amakimbirane. Mugabe yagize ati “Sinatora bariya bose bambabaje cyane.Nzahitamo mu bandi bakandida 22 basigaye umwe.” Mugabe yavuze agahinda yatewe no kwirukanwa na bam
Yerusalemu: Abagera kuri 52 bamaze kugwa mu myigaragambyo yakuruwe na Amerika yimuye ambasade yayo

Yerusalemu: Abagera kuri 52 bamaze kugwa mu myigaragambyo yakuruwe na Amerika yimuye ambasade yayo

Amakuru, Mu Mahanga
BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko ingabo za Isiraheli ari zo zamennye urufaya rw’amasasu ku baturage ba Palestine ubwo bari mu myigaragambyo, kuri ubu hakaba habarurwa abagera kuri 52 bamaze kuhasiga ubuzima, naho abasaga 2,400 bakaba bahakomerekeye, gusa ngo umubare ukaba ushobora kwiyongera. Iyi mirwano yatangiye tariki ya 14 Gicurasi 2018,  ahagana ku nkengero z’intara ya Gaza, uyu munsi ukaba warabazwe nk’umunsi w’amaraso hagati ya biriya bihugu. Uwo mwuka mubi wongere kwiyongera hagati y’ibi bihugu byombi nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bakomeye bo muri Isiraheli bifatanyije n’abo muri Amerika mu muhango wo gutaha Ambasade i Yerusalemu, ibi bigatuma Abanyepalestina na bo bigaragambya hakabaho kurasana. Abantu babarirwa mu bihumbi bo mu gihugu cya Parestina ngo bari birunze k