
Padiri Ubald wamenyekanye mu gesengera abarwayi yitabye Imana
Padiri Ubald Rugirangoga wari uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge, yitabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake.
Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Célestin, yemereye bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda aya makuru avuga ko Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana mu masaha ya saa Tanu z’ijoro zo muri Amerika.
Yavuze ko Padiri Ubald yavuye mu Rwanda muri Mutarama 2020, ubwo yari agiye muri Amerika mu bikorwa byo gusengera abantu nk’uko asanzwe abikora.
Gusa ngo yari afite gahunda yo kugaruka i Kigali muri Mata uwo mwaka ariko ngo icyorezo cya COV