Imyidagaduro

Munyanshoza aragira inama abana bahimba indirimbo zo kwibuka

Munyanshoza aragira inama abana bahimba indirimbo zo kwibuka

Imyidagaduro
Muri iki gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, ikinyamakuru impamba.com cyegereye umuhanzi Munyanshoza umenyerewe mu ndirimbo zo kwibuka, avuga ko indirimbo zo kwibuka zigira injyana yazo ndetse agira n’icyo avuga ku bana bifuza kugera ikirenge mu cy’abahanzi basanzwe baririmba indirimbo zo kwibuka. Mu kiganiro na impamba.com Munyanshoza yavuze ko abo bana batangiye kuririmba indirimbo zo kwibuka nubwo bazi kuririmba neza, ariko bakeneye amahugurwa ati “burya indirimbo yo kwibuka igira injyana yayo ndetse ikagira n’uburyo itanga ubutumwa, ukagira n’imvugo ugomba kuvuga n’uburyo nawe uyiririmba, iyo uri kuri “Scene” abantu bakureba, uburyo uba witwaye na byo hari uburyo bigomba gukorwa atari ugupfa kubikora uko ushatse”. Munyanshoza avuga ku bana bah
Abahanzi bafite uruhare kugira ngo Jenoside itazibagirana-Munyanshoza

Abahanzi bafite uruhare kugira ngo Jenoside itazibagirana-Munyanshoza

Imyidagaduro
Munyanshoza Dieudonné uzwi ku izina rya Mibirizi, aremeza ko umuhanzi afite uruhare kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itazibagirana, kuko ubutumwa atanga bugera kuri benshi kandi mu gihe gito. Ubwo Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ikinyamakuru impamba.com cyagereye Munyanshoza uzwiho kugira indirimbo nyinshi zo kwibuka avuga ko umuhanzi afite uruhare kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itazibagirana, ati “umuhanzi afite uruhare kugira ngo ibyabaye bitazibagirana, iyo umuhanzi abicishije mu nganzo ye ubutumwa atanga kubera ko akenshi buca mu ndirimbo cyangwa imivugo cyangwa mu bundi buhanzi biba nka kayira kagana imitima ku buryo bworoshye”. Munyanshoza mu gushimangira uruhare rw’umuhanzi kugira ngo amateka
Gushora amafaranga mu muziki mbifata nko kugira “compte bloqué”-Sibomana

Gushora amafaranga mu muziki mbifata nko kugira “compte bloqué”-Sibomana

Imyidagaduro
Sibomana Jean Bosco umuvuzi wa gakondo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Scientifique”, amaze gushora amamiliyoni mu ndirimbo 26 amaze gushyira ahagaragara, ariko atagamije inyungu z’ako kanya. Umuhanzi Sibomana uzwi mu ndirimbo nka: Ubwiza bw’u Rwanda, Shaka Money, Twahisemo neza n’izindi yatangarije impamba.com ko kuba ashora amafaranga mu muziki, ariko nta gire amafaranga ahita agaruza nta gihombo abibonamo kuko abifata nko kubika amafaranga kuri banki udahita ujya kuyabikuza(compte bloqué). Sibomana bita Scentifique yemeza ko ubuhanzi bwe abufata nk’impano ari na yo mpamvu adacika intege mu guhimba. https://www.youtube.com/watch?v=BfdQ2mRS8s4 Umuhanzi Scientifique yagize ati “ubuhanzi nkora ni ukubaka network yo mu minsi iri imbere, kuko usanga ko uko amafaranga uyadepansa
Abahanzi nigiraho ni benshi ariko uwo mfatiraho urugero n’umwe gusa– Ngarukiye

Abahanzi nigiraho ni benshi ariko uwo mfatiraho urugero n’umwe gusa– Ngarukiye

Imyidagaduro
Ngarukiye Daniel,umuhanzi uzwiho gukoresha ibihangano bya gakondo nyarwanda uwo afatiraho urugero ni nyakwigendera Sentore Athanase gusa. Ngarukiye ni umuhanzi w’Umunyarwanda utuye mu Bufaransa, ariko agakorera muzika mu Bubiligi. Mu kiganiro yagiranye na Impamba.com, Ngarukiye yavuze ko hari abahanzi benshi yigiraho byinshi, ariko uwo afatiraho urugero ari umwe rukumbi. Avuga ko haba kuririmba, gucuranga no guhamiriza byose abikomora kuri Sentore kuko ari we watumye aba uwo ari uyu munsi, ati “Njyewe umuhanzi mfatiraho urugero ni umwe gusa ni Sentore Athanase kuko ni we watumye mba uwo ndiwe uyu munsi, ariko abo nigiraho ni benshi nka Rujindiri, Kabarera Viateur, Bwanakweri mu Rukerereza, Muyango, Masamba, Sophia, Sebatunzi na Uwera Florida”. https://www.youtube.com/watch?v=W
Umuhanzi Fulgence yagaragaje igihombo yatewe no kubura umugabo umeze nka Muyoboke

Umuhanzi Fulgence yagaragaje igihombo yatewe no kubura umugabo umeze nka Muyoboke

Imyidagaduro, Mu Rwanda
Umuhanzi Fulgence Bigirimana wamenyekanye mu myaka ya 2007 mu ndirimbo nka Musaninyange, Unsange n’izindi, yagaragaje uburyo muzika ye itagize icyo imugezaho kubera kubura umuntu ushobora kumwitaho (manager) nk’uko Muyoboke hari abo yafashije kumenyekana bikabagirira akamaro. Mu butumwa burebure yacishije ku rubuga rwe rwa Facebook, na none Fulgence yasabye abahanzi kujya bibuka gushimira uwabafashije kandi bigakorerwa mu ruhame. Mu kugana ku musozo uyu muhanzi arasaba Muyoboke kudacika intege nyuma y’uburyo abahanzi yafashije bamwitwaraho, nyuma yo kuzamuka. Fulgence na none agaragaza uburyo Muyoboke agifite igihe cyo gukora n’andi makeka azagera no ku rwego mpuzamahanga. Muyoboke yabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo: Tom Close, Itsinda rya Dream Boys
Inzira y’inzitane Jay C yanyuzemo kugeza aje mu bahanzi barushanwa muri Guma Guma

Inzira y’inzitane Jay C yanyuzemo kugeza aje mu bahanzi barushanwa muri Guma Guma

Imyidagaduro, Mu Rwanda
Muhire Jean Claude uzwi ku izina rya Jay C ni umwe mu bazahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) rya 2018, uyu muhanzi icyamuvunnye kurusha ibindi ni ukumenyekana. Jay C avuga ko agitangira gushyira ahagaragara ibihangano icyo yabanje gushaka ni ukugira ngo abanyamakuru bamumenye ndetse n’abatunganya indirimbo kuko bari mu bagira uruhare kugira ngo umuhanzi amenyekane. Jay C wamenyekanye mu ndirimbo nka Isengesho ry’igisambo, Isugi, I’am Back yaririmbanye na Bruce Melodie, Sibomana n’izindi mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “mu bintu byangoye ngitangira ni process ya promotion (kumenyekana) kuvugana n’abanyamakuru biba bigoye, aba producer kuvugana nabo biragora”. Jay C, avuga ko mbere y’uko abaturage bemera umuhanzi, agomba kubanza kwemerw
Rugaba ntiyabona akazi gasimbura kuvuga amazina y’inka

Rugaba ntiyabona akazi gasimbura kuvuga amazina y’inka

Amateka y'abahanzi, Imyidagaduro, Mu Rwanda
Rugaba Emmanuel, umutahira wabigize umwuga ndetse akaba azwiho no kuyobora ibirori (M C) mu bukwe, yize ubucuruzi n’ibaruramari, ariko asanga impano afite yo kuvuga amazina y’inka ari yo imufitiye inyungu kuruta uko yajya gushaka akandi kazi. Rugaba atuye muri Kimisange mu Karere ka Kicukiro, avuga ko iyo ari mu bihe byiza amafaranga ashobora kwinjiza ku kwezi amake ari uguhera ku bihumbi magana atatu kuzamura. Soma ikiganiro Rugaba yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com Impamba.com (I): Ubuhanzi bwawe bwatangiye kwigaragaza ryari? Rugaba Emmanuel (R E): Mu mwaka wa 1999, ubwo nabyinaga mu matorero ya Kinyarwanda no guhamiriza, muri 2008 ni bwo impano yo kuvuga amazina y’inka natangiye kuyigaragaza I : Amatorero wabyinnyemo azwi ni ay’ahe? R E: Nabyinaga mu matorero yo
Abavuga amazina y’inka mu bukwe bakeneye amahugurwa-Ntigurirwa

Abavuga amazina y’inka mu bukwe bakeneye amahugurwa-Ntigurirwa

Imyidagaduro, Mu Rwanda
Ntigurirwa Emmanuel, umuhanzi uzwiho kuvuga amazina y’inka mu bukwe, asanga uyu mwuga ukwiye gufatwa nk’indi kuko iyo ukozwe neza utunga nyirawo. Ntigurirwa mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2017 yavuze ko mu kwezi ashobora byibura kwinjiza amafaranga atari munsi y’ibihumbi mirongo icyenda (90,000Frs). Ibisabwa kugira ngo umuntu amenye kuvuga amazina y’inka Ntigurirwa yatangaje ko kugira ngo uvuge amazina y’inka neza bisaba kuba ari impano kuruta kubyiga bitakurimo. Uyu muhanzi yagize ati “kuvuga amazina y’inka bisaba kuba ari mpano kuko hari ababyiga bikabananira naho kuba wararagiye inka byongera ubumenyi”. Nubwo abavuga amazina y’inka batagira ihuriro, ariko bakunze kumenyana Ntigurirwa avuga ko abavuga amazina y
Umuhanzi Kavutse yatangiye kwambika abantu imyenda akura muri America, Canada na Aziya

Umuhanzi Kavutse yatangiye kwambika abantu imyenda akura muri America, Canada na Aziya

Imyidagaduro, Mu Rwanda
Umuhanzi Kavutse Olivier uzwi mu itsinda rya “Beauty For Ashes” yatangije iduka ricuruza imyenda akura muri America, Canada na Aziya mu rwego rwo kurushaho kurimbisha Abanyarwanda. Aho Kavutse yakuye igitekerezo cyo gutangiza iri duka Kavutse yatangarije ikinyamakuru impamba.com impamvu yahisemo gutangiza iduka ry’imyenda yise “Up Award Clothing”. Kavutse yavuze ko kuko yakundaga gutembera mu bihugu byo hanze y’u Rwanda, yakundaga kubona imyenda myiza idafitwe n’abandi. Uyu muhanzi avuga ko imyenda ye harimo iyo agurisha n’iyo akodesha. Kavutse yinjiye mu bucuruzi bw’imyenda asanga abandi bamaze kwamamara, yaba azanye irihe tandukaniro? Nubwo Kavutse atangiye vuba ubucuruzi bw’imyenda, ariko aje asanga muri uwo mwuga abandi bamaze kubaka izina barimo: Francis Zahabu, Kol
Scroll Up