
Mu ndwara turwara muri sosiyete nyarwanda harimo ishyari, ubusambo n’umururumba-Buhigiro Jacques
Buhigiro Jacques umuhanzi wamenyekanye kuva mu mwaka wa 1965 avuga ko guhimba indirimbo yitwa “Ishyari ni indwara ihitana babiri” bifatanye isano n’indwara iri muri sosiyete nyarwanda.
Mu gusobanura impamvu yahisemo kwita indirimbo ye “Ishyari ni indwara ihitana babiri” Buhigiro Jacques yagize ati “mu ndwara turwara muri sosiyete nyarwanda, harimo: Ishyari, ubusambo n’umururumba”.
https://www.youtube.com/watch?v=vpgDVXXopaA
Uyu muhanzi ariko wahisemo gushinga ishuri ry’ubuvuzi bwa siporo yavuze ko indirimbo ze zibandaga ku buzima bwo muri sosiyete nubwo abahanzi ba kera babikoraga bagamije gutanga ubutumwa atari ukugira ngo binjize amafaranga.
Zimwe mu ndirimbo za Buhigiro Jacques ni: Amafaranga yo kabyara yo gatsindwa, Sinkunda bitugukwaha, Nkubaze Primus, Ibyisi ni mpang