
Umuhanzi Mucyo Hubert arifuza kugera ku rwego mpuzamahanga
Mucyo Hubert ni umuhanzi ukiri muto akaba ari umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza (Gospel),avuga ko aho Imana izishimira kumugeza hose ngo azahishimira ariko we ubwe ngo akaba yifuza kuzagera ku rwego mpuzamahanga mu gukora ibitaramo.
Umuhanzi Mucyo Huert ubu abarizwa mu rusengero rwa Revival Palace Community Church ruherereye mu Murenge wa Gisozi,zimwe mu ndirimbo ze harimo: Nikubwawe,Intebe,Ahera,Azampoza,Ibanga,Umukiranutsi na Biracyashoboka.
Mu kiganiro na Mucyo Hubert ku wa 24 Werurwe 2019 yavuze ko yatangiye kuririmba mw’itorero ryitwa Jubulile Temple Church akaba yarakuriye muri korali yitwaga World Stars.
Mucyo avuga ko yari akiri muto ngo kuko icyo gihe yigaga mu mashuri abanza,avuga ko iyo korali ariyo yamuremyemo icyizere kuko ngo nyuma y’aho yagiye mu mash