
Umukobwa ushinja “Bosebabireba” kumutera inda no kumutererana yabaye umuhanzi
Ruth Muhayimana umukobwa bivugwa ko yatewe inda n’umuhanzi Bosebabireba, nyuma akamwihakana ubu nawe yateye ikirenge mu cye akaba yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).
Mu myaka ibiri ishize nibwo humvikanye amakuru y’uko umuhanzi wa “Gospel” Uwiringiyimana Theogene bita “Bosebabireba” yateye inda umunyeshuri witwa Ruth Muhayimana amushukishije kumufasha,ariko akaza kumwihakana no kumutererana nk’uko byagiye bitangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Mu mpera z’iki cyumweru umunyamakuru wa impamba.com, yaganiriye na Ruth Muhayimana washyize Uwiringiyimana Theogene Bosebabireba ku karubanda agira ati"nyuma yo guhura n’ubuzima bukarishye kandi bunashaririye kubera gutereranwa na Bosebabireba Theogene Uwiringiyimana wanteye inda anshukishije ibikoresho by’ishuri bi