
Abahanzi bashaka indirimbo zo kugura habonetse umuntu uzi kwandika indirimbo nziza zatwara ibihembo
Ubundi kugira ngo umuhanzi agire indirimbo nziza zishobora gutwara ibihembo ni uko agomba kuba afite umuntu uzi kwandika indirimbo nziza hakiyongera Producer mwiza ndetse na “Manager” mwiza bityo abo bantu bagira uruhare rukomeye mu gutuma umuhanzi aririmba indirimbo nziza.
Mu Rwanda havugwa abantu bacye bazi kwandika indirimbo kandi n’umwuga watunga abantu babishoboye kuko ubu abahanzi ni benshi ariko abahanzi b’indirimbo ni bake cyane.
Kuri ubu mu Rwanda habonetse umuntu uzi kwandika indirimbo akaziha abahanzi bakaririmba indirimbo zishobora kuzamura urwego rwabo uwo akaba yitwa Gatera Stanley akaba ari n’umunyamakuru.
Ni umunyamakuru ubifitemo uburambe ariko kuva kera akunda imyidagaduro “Entertainment” yafashije abahanzi benshi kubateza imbere ku buryo ibyo kwandika indiri