
Kera numvaga nzaba nka Ruhumuriza cyangwa ngakinira Rayon Sports-Magare
Muhitira Felicien umukinnyi w’Umunyarwanda w’imikino ngororamubiri (Athletisme) ubu witoreza mu Butaliyani, yakoze akazi k’ubunyonzi bituma abantu bamwita “Magare”, kubera gukunda gutwara igare kera yumvaga azamamara mu Rwanda nka Ruhumuriza Abraham cyangwa se akazakinira Rayon Sports kuko yabyirutse ari umuhanga mu guconga ruhago, ariko byarangiye atariho impano yigaragaje muri siporo.
Amazina: Muhitira Felicien Magare
Aho abarizwa: Mu Butaliyani
Aho yavukiye: Gashora mu Bugesera
Igihe yavukiye: Tariki ya 4 Ugushyingo 1994
Icyo akunda: Siporo
Icyo yanga: Indyarya
Ubutumwa: Abakinnyi bakunde umwuga wabo.
Muhitira Felicien bakunze kwita Magare, mu Rwanda ubarizwa mu ikipe ya Mountain Classic Athletics Club mu kiganiro yagiranye n’impamba.com yasubije ibibazo bita