
Abashinzwe imikino y’abafite ubumuga bagiye gukorera ku mihigo
Mu nteko rusange ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) yateranye kuri uyu wa Gatandatu, bimwe mu byemejwe harimo kuba abashinzwe imikino mu turere bagiye kujya bahiga.
Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC Rwanda yabwiye abanyamakuru ko buri gace k’u Rwanda gashobora kugira umukino gateza imbere kandi ugahiga iyindi.Aha yatanze urugero nko mu Karere ka Rubavu aho umukino wo koga ushobora guhabwa imbaraga ugakomera ku rwego rw’igihugu, kimwe n’uko mu Karere ka Gicumbi umukino wo gusiganwa ku maguru (athletics) ushobora kwitabwaho hakajya havayo abakinnyi bakomeye.
Rugwiro Audace ukuriye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga bw’igingo (Football amputee) we yavuze ko icyo azahiga ari ukugira abakinnyi bakomeye bahatana ku rwego mpuza